• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

Ubwanditsi 26 Aug 2018 POLITIKI

Komisiyo y’igihugu y’Amatora (Céni) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yatangaje ko Jean Pierre Bemba atemerewe kwiyamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Komisiyo yemereye abakandida 19 muri 25 bari batanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’igihu naho ku bashaka kuba abadepite hangwa 282 mu 15505 bari babisabye.

Iyi komisiyo yatangaje ko Bemba atemerewe kwiyamamaza kubera icyaha yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) cyo gushaka kuyobya ubutabera, yifashishije abatangabuhamya ngo babeshye.

Céni yashingiye ku ngingo y’itegeko rigenga amatora muri RDC ivuga ko nta muntu wemererwa kwiyamamaza mu gihe yahamijwe icyaha cya ruswa.

Bemba wari warakatiwe gufungwa imyaka 18 na ICC, yafunguwe muri Kamena agizwe umwere mu bujurire ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ahita afata n’icyemezo cyo gutaha muri RDC, atanga kandidatire mu matora y’Umumkuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Mu bakandida batanzwe n’amashyaka atavuga rumwe na leta ku gusimbura Perezida Kabila, hasigaye Félix Tshisekedi w’ishya UDPS.

Ku rutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida wa RDC, ntihanariho abandi bantu bavugwaga cyane barimo Antoine Gizenga, Adolphe Muzito, Sammy Badibanga, Jean-Paul Moka-Ngolo na Marie Josée Ifoku nabo bari bifuje kwiyamamaza.

Bemba wangiwe kuziyamamaza, ubwo ku wa 1 Kanama yageraga ku kibuga cy’indege i Kinshasa agarutse mu gihugu, yakiriwe n’imbaga y’abamushyigikiye b’ishyaka rya MLC n’abandi bari bishimiye ko aje kwiyamamaza.

Yangiwe kuziyamaza mu gihe na Moïse Katumbi utavuga rumwe na Perezida Kabila atemerewe kwinjira mu gihugu ngo atange kandidatire.

2018-08-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

New York : Perezida Kagame yitabiriye  inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye

New York : Perezida Kagame yitabiriye inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 20 Sep 2016
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’ababyeyi ahereye mu rugo iwe

Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’ababyeyi ahereye mu rugo iwe

Ubwanditsi 14 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi
IMIKINO

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi busezereye u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Jul 2018
Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa
Mu Mahanga

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Ubwanditsi 18 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru