• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa

Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa

RUSHYASHYA 05 Oct 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUTABERA

Ingabire Umuhoza Victoire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko ibyo umugambi ashinjwa wo gutegura coup d’état mu gihe cy’umwiherero bishingiye ku bihuha byatangarijwe kuri WhatsApp.

Tariki ya 21 Nzeri, Umushinjacyaha yavuze ko umutangabuhamya Gaston Munyabugingo wakoranye na Ingabire yatanze ubuhamya ku bufatanye bwa FDU Inkingi n’indi mitwe mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubuhamya bwa Munyabugingo buvuga ko mu gihe cy’umwiherero w’abayobozi waberaga i Gabiro tariki ya 15-16 Gashyantare 2020, P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa yateganyaga gukora coup d’état, Ingabire afite gahunda yo gutegura imyigaragambyo yo kuyishyigikira.

Umushinjacyaha ati “Mu rwego rwo gushyigikira icyo gikorwa, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abari bamaze guhirika ubutegetsi.”

Icyo gihe, ngo Ingabire yasabye Munyabugingo kumucumbikira kuko yari afite ubwoba ko umutekano we wahungabana mu gihe cya coup d’état, Munyabugingo na we amubwira ko afite impungenge.

Umushinjacyaha yavuze ko Ingabire yashatse kujya kuba i Gicumbi, ariko arabisubika ubwo Kizito Mihigo yafatwaga muri Gashyantare 2020, agerageza gutorokera mu Burundi.

Yasobanuye ko nyuma y’aho kujya i Gicumbi byanze, Munyabugingo yagiye guhisha Ingabire wari wiyoberanyije, yambaye imyenda y’Abayisilamu, atambaye Lunette, ari kumwe n’umukobwa babanaga witwa Gasengayire Leonille wari umubitsi.

Umushinjacyaha yavuze ko Munyabugingo yemeje ko icyo gihe Ingabire yavuganaga na Mukankusi Charlotte wari ushinzwe dipolomasi mu ihuriro RNC ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari inyandiko yateguwe na RNC, igaragaza uko u Rwanda ruzayoborwa nyuma ya coup d’état kandi ko yafatiwe muri telefone ya Ingabire.

Bwasobanuye ko iyi nyandiko yari iherekejwe n’imbonerahamwe, iriho urutonde rw’abantu 79 barimo abayobozi mu myanya ya Leta, mu ngabo, kandi ngo bari gushyiraho igabanya rishingiye ku moko, aho Ingabire yari kuba Perezida.

Ingabire yabyise ibihuha

Mu iburanisha ryabaye ku wa 1 Ukwakira 2026, Ingabire yabwiye urukiko ko ashingiye ku buhamya Munyabugingo yatanze muri Gashyantare 2020, ashinjwa coup d’état itarigeze iba.

Ati “Ese iyo coup d’état yarabaye? Ubushinjacyaha ntabwo bwagaragaje ko yabaye. Niba itarabaye se, bwagaragaje impamvu itabaye? Ntabwo abantu bashobora kuganira ibintu byo kuri WhatsApp, za groupes za WhatsApp abantu bashyiraho ngo RNC yateguye coup d’état, ngo hanyuma Ubushinjacyaha buvuge ngo yateguye coup d’état.”

Ku bantu 5000 avugwaho gutegura kugira ngo bazakore imyigaragambyo ishyigikira coup d’état, Ingabire yabajije niba Ubushinjacyaha bwaragaragaje niba hari ubwumvikane yagiranye na RNC bwo gutegura coup d’état.

Ati “None se bwagaragaje ubwumvikane bwanjye na RNC bwo gukora coup d’état? Ubushinjacyaha bugomba kuva mu bihuha, mu bintu kuri za social media bitambuka, bagomba kuzana ibimenyetso.”

Munyabugingo yavuze ko byageze aho Ingabire ahindura intego y’imyigaragambyo, iba iyo kuburizamo inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’umuryango Commonwealth yari kubera i Kigali.

Gusa Ingabire yavuze ko icyo yakoze mu gihe cy’imyiteguro y’iyi nama izwi nka CHOGM ari ukwakira mu rugo rwe itsinda ry’abanyamahanga bayitabiriye.

Umucamanza ati “Kwari ugusura bisanzwe?”, asubiza ko baganiriye kuri politiki, umuryango Commonwealth n’ubunyamuryango bw’u Rwanda kandi ko aba bantu bamufashije cyane mu rwego rwa politiki kuko yarushijeho kumenyekana.

Ingabire Victoire yabwiye urukiko ko coup d’état ivugwa ari ibihuha byakwirakwiye kuri WhatsApp

Mu rubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire n’abandi icyenda bareganwa ruri kubera mu Rukiko Rukuru rwa Kigali kuva tariki ya 18 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso byerekana uko bateguye umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Aya majwi arimo ay’ibiganiro bibiri byo muri Gicurasi 2020 yagiranye n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera bw’u Rwanda, kimwe cyerekeye ku myitozo ya gisirikare n’ikindi cy’imyigaragambyo yo kuri rond-point nini mu Mujyi wa Kigali.

Ijwi urukiko rwumvise tariki ya 21 Nzeri ryumvikanamo Ntamuhanga abwira Ingabire ibya ‘Tura Tugabane’, Ingabire abaza niba ubushobozi bwo kunoza umugambi wo guhirika ubutegetsi buhari, undi amusubiza ko ba Sankara bikuse kuko bagombaga kubanza kuduruvanga ibintu.

Ntamuhanga yumvikanye avuga mu buryo buzimije amagambo arimo kwigisha “gupimisha iminzani iremereye” n’uducuma, Ubushinjacyaha busobanura ko yavugaga “imbunda ziremereye” na “grenades”.

Uyu munyamakuru kandi yumvikanye avuga ko “abagabo bo ku birenge bya Afurika” bazabigiramo uruhare, Ubushinjacyaha busobanura abo barimo Kayumba Nyamwasa baba muri Afurika y’Epfo.

Umushinjacyaha yasobanuye ko Ntamuhanga na Ingabire baganiraga ku gutoreza abarwanyi i Mutaga mu Burundi, aho Ingabire yamusabye kuvugisha uwitwa Placide kugira ngo babinonosore.

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, Ingabire yabwiye urukiko ko muri Gicurasi 2020 yumvirijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ababikoze nta ruhushya bari babisabiye.

Ingabire ati “Kuri iriya audio y’i Burundi, Mutaga, nta na hamwe njyewe nigeze mbwira Cassien ngo ibyo bintu uri kumbwira ndabyemeye. Izo mvugo zizimije bazarebe niba ari izanjye cyangwa niba ari iza Cassien. Njyewe nabwiye Cassien ko ntari disponible.”

Yabwiye urukiko ko Ntamuhanga yamuhamagaye, baraganira, kandi ko batigeze bemeranya ku byo yamubwiraga. Yasobanuye kumuyobora kuri Placide uba mu Bubiligi byari bigamije kwitandukanya n’uyu mugambi.

Ingabire yagaragaje ko kuvugana na Ntamuhanga kandi yaratorotse ubutabera, anarwanya Leta y’u Rwanda, yabikoze kuko nk’umunyapolitiki, yumvaga akeneye kumenya amakuru ku bantu bose kugira ngo amenye uruhande bahagazemo.

Ati “Perezida, muri politiki uba ukeneye kumenya amakuru yose. Uhagaze hehe? Uhagaze ute? Abandi bari gutekereza iki? Bari gukora iki?”

Perezida w’Inteko y’Abacamanza bari kuburanisha uru rubanza yabajije Ingabire niba Ntamuhanga ari umunyapolitiki, amusubiza ko ari umunyapolitiki ufite ishyaka ryitwa ‘RANP Abaryankuna’.

Ku myigaragambyo muri rond-point

Irindi jwi urukiko rwumvise tariki ya 22 Nzeri, ryumvikanamo Ntamuhanga abwira Ingabire ko bafite abamotari batatu “bazi kumotara”, amusubiza ko bafata abamotari 10 baturuka Nyabugogo, 10 baturuka i Remera, 10 bagaturuka ku Muhima, 10 bagaturuka i Nyamirambo, bose bakagera kuri 50.

Ingabire yumvikanye avuga abo bamotari bakwiyungwaho n’abandi baturuka hirya no hino, noneho “ikomodoka kirimo haut-parleur” kikagera muri rond-point kikahapfira, nyuma y’umwanya muto kigacuranga indirimbo ya Kizito Mihigo.

Yumvikana mu ijwi avuga ko bimaze kuba, imihanda igana kuri rond-point nini yo mu mujyi rwagati yafungwa, hagasigara gusa ujya kuri Hotel Mille Collines na UTC, abantu bagahurura bajya kureba icyabaye.

Ntamuhanga yasubije Ingabire ko iki kintu cyaba gikomeye cyane, bityo ko gisaba kwitonda ariko arigarura, yunganira Ingabire ko imodoka bakoresha mu myigaragambyo yaba imeze nka “cya cargo gitwara amafi”.

Ati “Imodoka yaba ifite ikintu cya cargo, gifunze neza cyane. Noneho harimo nka generator, simbizi.”

Ingabire yumvikana avuga ko saa tatu ari bwo imyigaragambyo yatangira, imodoka iparitse hafi aho nka Saint-Famille, yagera kuri rond-point “ikahakwamira”, imihanda igafungwa.

Yavuze ko mu gihe iyi modoka yahapfira, abantu bashungereye, haba hagomba kuba harimo abazi ikigomba gukorwa, hagacurangwa imwe mu ndirimbo zishyushye cyane za “Nyakwigendera” Kizito Mihigo.

Ingabire yumvikana avuga ko icyo kintu cyategurwa neza muri Nyakanga 2020, atari icyo gutegurwa “mu cyumweru gihata”, abwira Ntamuhanga ko Isi itangiye gukanguka bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Kuri uyu wa 1 Ukwakira, Ingabire yavuze ko iki kiganiro “ku ngaruka za Covid-19 ku nzego z’ubuyobozi mu bihugu bimwe na bimwe” bari bagihereye kuri raporo yari yasohowe mu Bufaransa ku ngaruka z’iki cyorezo ku bihugu.

Ati “Igihe twarimo tuganira, twaravugaga, ‘Mbese ushaka kugaragaza intege nke z’ubutegetsi, wazigaragaza ute kuri iki kibazo kijyanye na Covid-19? Aha rero ni bwo twagiye impaka ku biganiro bijyanye na cya kibazo cy’ibiryo barimo batanga.”

Ingabire yavuze ko ikiganiro cye na Ntamuhanga cyarangiriye mu mpaka, ko batigeze banzura ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bavuze.

Yagize ati “Icyabaye ni ukuganira uhereye iriya raporo. Nta na hamwe twanzuye, tuvuga ngo tugiye gukora ibi, ngo Ubushinjacyaha bubihereho buvuga ngo Ingabire na Cassien bumvikanye ko bagiye gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.”

Ingabire yavuze ko iyo Ntamuhanga Cassien aba ari umuyoboke wa DALFA Umurinzi, Ubushinjacyaha bwashoboraga kubishingiraho bugaragaza ko bari bafite umugambi bahuriyeho wo kugirira nabi ubutegetsi.

 

 

2026-10-05
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 18 Nov 2023
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024
Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF  [ Igice 3 ]

Rwanda -Uganda: U Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RDF nka Diviziyo ya UPDF [ Igice 3 ]

Ubwanditsi 23 May 2019
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 05 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.
Amakuru

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

Ubwanditsi 14 Jul 2024
Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame
Mu Rwanda

Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Jul 2017
Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid
Amakuru

Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid

Ubwanditsi 18 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru