• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora

DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora

Ubwanditsi 08 Oct 2018 POLITIKI

Mu gihe kuwa 23 Ukuboza 2018,muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya congo biteguye amatora ya Perezida wa Repubulika opozisiyo irasaba Loni kutagwa mu mutego wa Perezida Joseph Kabila.

Aba banyapolitiki bahanganye n’ ishyaka PPRD ya Joseph Kabila wamaze kwemeza ko ataziyamamaza, bakomeje kugira impungenge ko hari umugambi ukomeye ugamije kuburizamo amatora ya perezida wa Repubulika.

Abayobozi barindwi ba opozisiyo muri Congo-Kinshasa (Matungulu, Fayulu, Tshisekedi, Katumbi, Kamerhe, Muzito na Bemba) bifuza ko amatora yaba mu mucyo,mu mudendezo ndetse no m’ ubwisanzure.

Nubwo bifuza ko byarushaho kugenda neza, abatavuga rumwe na Leta ya Perezida Kabila berekana impungenge ndetse bakanemeza ko nta cyizere bafitiye imyiteguro y’ amatora iyobowe na Leta ya Joseph Kabila na Komisiyo y’ amatora (CENI).

Banakomeza bavuga ko mu gihe cyose aya matora atateguwe neza cyangwa se agende neza bishobora kuzagira ingaruka zikomeye k’ umutekano wose w’ Ibihugu by’ Akarere k’ Ibiyaga Bigali.

Zimwe mu ngingo zerekana ko amatora atazagenda neza

Abahagarariye opozisiyo batanga zimwe mu ngingo zerekana ko amatora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018 atazaba mu mucyo cyangwa se akaburizwamo.

Ku ruhande rumwe, ingengo y’ Imari itasobanutse, ubushake buke bwa Leta, kuvugurura no gukoresha igisirikare ku nyungu za Leta, kubuza Moïse Katumbi gutaha mu gihugu, kwangira Bemba na Muzito gutanga kandidatire ni bimwe mu byo opozisiyo yitwaza mu kwerekana ko amatora atazagenda neza.

Ku rundi ruhande, kuba Leta ya Joseph Kabila itagaragaza ubushobozi buhagije bw’ amafaranga bwo gutegura amatora bishobora gutuma iki gikorwa kitaba. Opozisiyo yifuza ko Leta kuraho uburyo bwa tekiniki bwo gutoresha(voiting machine), nk’ uko bikubiye mu masezerano ya Saint Sylvestre muri Afurika y’ Epfo.

Kuwa 6 Ukwakira 2018, I Kinshasa nibwo abanyapolitiki barindwi bayoboye opozisiyo basabye Intumwa za kanama ka Loni gashinzwe Umutekano kubahiriza imyanzuro ya 2348 na 2409 mu rwego rwo gukumira umugambi wa Joseph Kabila wifuza ko Monusco itongererwa manda kugira ngo amatora arusheho guhungabana ndetse no kuburizwamo.

Opozisiyo yasabye Loni kuba maso kuko sibwo bwa mbere Perezida Joseph Kabila yemera ko agiye kurekura ubutegetsi ariko bikarangira atabyubahirije kuko no muri 2016 ni uko byagenze.

2018-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ubwanditsi 11 May 2018
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Ubwanditsi 08 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza w’ Amavubi yagaragaje aho akura icyizere cyo gutsinda Centrafrique
Mu Rwanda

Umutoza w’ Amavubi yagaragaje aho akura icyizere cyo gutsinda Centrafrique

Ubwanditsi 09 Jun 2017
Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame
POLITIKI

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2017
Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe
Amakuru

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Ubwanditsi 24 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru