• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura

Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura

RUSHYASHYA 04 Aug 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Burya ngo “wisunga Umugabo-mbwa mugakubitanwa” nkuko byakomeje kokama no kugora FDLR irimo gukubitwa na AFC-M23 n’abo bashyize hamwe, igakubitanwa n’ingabo ndundi ndetse na ba Sebuja FARDC ikomeje kurira buhinja, irabogoza bikabije ariko iririra mu  biganza bya Parrain wayo Tshisekedi Tshilombo kuko yabuze amerekezo nyuma yo kwivanga butogo n’ingabo mvange z’Abarundi n’iza DRC hadasigaye n’abambari nka Wazalendo

Nyuma yo kugwa igihugu igicuri rero barabona babura u Rwanda barureba kandi i Mutobo habategeye amaboko,

U Rwanda rwateye utwatsi amasezerano ya Leta ya RDC na FDLR, rugaragaza ko adateganywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu 2025, rwibutsa ubutegetsi bw’i Kinshasa ko uyu mutwe ugomba gusenywa.

Mu kiganiro na BBC Gahuza, Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa politiki, Cure Ngoma, aherutse kubazwa niba hari ingengabihe ryateganyijwe mu kubahiriza amasezerano yo gusenya uyu mutwe no gusubiza abarwanyi bawo mu buzima busanzwe, asubiza ko ntayo.

Cure yagize ati “Nta ngengabihe twigeze dushyiraho kuko hari ibyo natwe dusaba bigomba kubanza kuzuzwa.”

Umuvugizi wa FDLR yavuze ko uyu mutwe usaba ko “impunzi z’Abanyarwanda” ziri muri RDC zitaha mu buryo buzihesha agaciro kandi zikizezwa umutekano. Ngo ibyo nibikemuka, ikizaba gisigaye ni uguhanganira ku rubuga rwa politiki.

Ati “Icyo kintu kirimo cy’uko impunzi zacu zigomba kwizezwa umutekano ndetse zikaba zanasubizwa mu gihugu mu buryo buzihesha agaciro, ubundi tukajya guhangana imbere mu gihugu mu rubuga rwa politiki.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bwagiranye na FDLR amasezerano yo gusenya uyu mutwe bidasabye kwifashisha imbaraga za gisirikare.

Aya masezerano ashingiye ku nyandiko yateguwe na Perezida wa FDLR, Victor Byiringiro, bigaragara ko yashyizweho umukono tariki ya 30 Gicurasi 2026, ishyikirizwa Perezida Félix Tshisekedi.

Leta ya RDC ivuga iyi ari intambwe nziza FDLR yateye, kuko ngo uyu mutwe wemera kurambika intwaro, abarwanyi bawo bagashyirwa mu bigo birinzwe, hanyuma bagasubizwa mu buzima busanzwe.

U Rwanda rwateye utwatsi amasezerano ya Leta ya RDC na FDLR, rugaragaza ko adateganywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu 2025, rwibutsa ubutegetsi bw’i Kinshasa ko uyu mutwe ugomba gusenywa.

Mu kiganiro na BBC Gahuza, Umuvugizi wa FDLR mu rwego rwa politiki, Cure Ngoma, aherutse kubazwa niba hari ingengabihe ryateganyijwe mu kubahiriza amasezerano yo gusenya uyu mutwe no gusubiza abarwanyi bawo mu buzima busanzwe, asubiza ko ntayo.

Cure yagize ati “Nta ngengabihe twigeze dushyiraho kuko hari ibyo natwe dusaba bigomba kubanza kuzuzwa.”

Umuvugizi wa FDLR yavuze ko uyu mutwe usaba ko “impunzi z’Abanyarwanda” ziri muri RDC zitaha mu buryo buzihesha agaciro kandi zikizezwa umutekano. Ngo ibyo nibikemuka, ikizaba gisigaye ni uguhanganira ku rubuga rwa politiki.

Ati “Icyo kintu kirimo cy’uko impunzi zacu zigomba kwizezwa umutekano ndetse zikaba zanasubizwa mu gihugu mu buryo buzihesha agaciro, ubundi tukajya guhangana imbere mu gihugu mu rubuga rwa politiki.”

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa umutwe w’abajenosideri nka FDLR, ashimangira ko uyu mutwe w’iterabwoba ugomba kurandurwa.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Nta rubuga rwa politiki rushobora gufungurirwa abajenosideri. FDLR igomba kurandurwa, nk’uko byanditse mu masezerano ya Washington, abarwanyi bayigize bagatahanwa mu Rwanda, nta yandi mananiza.”

Hari abarwanyi ba FDLR basanzwe bataha mu Rwanda ku bushake, bakakirwa mu kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Iyo bageze muri iki kigo, bahabwa inyigisho zibafasha kubana neza n’abo bazasanga mu buzima busanzwe, uko bakwiteza imbere n’uko bateza igihugu imbere muri rusange, bagahabwa ibikoresho bazifashisha gukora imirimo itandukanye.

FDLR isa n’aho ishaka umwihariko mu gutaha kw’abarwanyi bayo bakiri mu mashyamba ya RDC, gusa inasaba ko abadashaka kuba mu Rwanda banafashwa gutura mu bindi bihugu.

Nubwo Leta ya RDC ivuga ko yagiranye amasezerano na FDLR agamije gusenya uyu mutwe, amakuru yizewe avuga ko impande zombi zakomeje gukorana ku rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Muri Kamena 2026, abayobozi bo muri FDLR bahuriye n’aba FARDC mu nama zitandukanye, zirimo iyabereye muri Teritwari ya Rutshuru na Walikale, baganira ku buryo abarwanyi b’uyu mutwe bahishwa mu mitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC.

Aya makuru avuga ko mu gihe havugwa ubufatanye hagati y’ingabo za RDC na FDLR mu rwego rwa gisirikare, ubutegetsi bwa Tshisekedi buvugwaho gukomeza gukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu bihugu bitandukanye kandi ko hateguwe inama zibahuza n’abayobozi ba FDLR.

Ku rutonde rw’abarwanya Leta y’u Rwanda bavugwaho gukorana n’ubutegetsi bwa RDC harimo Jean-Luc Habyarimana wa Habyarimana Juvénal, Thomas Nahimana wabaye Padiri, Fabien Singaye (muramu wa Kabuga Félicien) na Thaddée Kwitonda wabaye mu buyobozi bwa FDLR.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko FDLR igomba gusenywa nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya

2026-08-04
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024
U Rwanda rwerekanye ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka umuryango ushikamye- A. Guterres

U Rwanda rwerekanye ko bishoboka kuva mu ivu ukubaka umuryango ushikamye- A. Guterres

Ubwanditsi 07 Apr 2020
Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga  muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda

Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2024
CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994

CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994

Ubwanditsi 07 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC
Amakuru

Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC

Ubwanditsi 28 Nov 2020
Hakorwa iki kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura rirusheho gukorwa neza
Mu Rwanda

Hakorwa iki kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura rirusheho gukorwa neza

Ubwanditsi 22 May 2018
CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho
Mu Rwanda

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

Ubwanditsi 21 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru