• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda

Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda

RUSHYASHYA 09 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mikino iteganyijwe mu minsi iri imbere, aho u Rwanda ruzahura na Liberia ndetse na Mali mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027.

Uru rutonde rwatangajwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, rugaragaraho Niyomugabo Claude udafite ikipe muri iki gihe, mu gihe Hakim Sahabo ukinira AEK Athens yo mu Bugereki atarimo.

Mu bakinnyi 28 bahamagawe harimo abanyezamu bane ari bo Niyongira Patient wa Police FC, Hakizimana Adolphe wa APR FC, Ntwari Fiacre ukinira Kruger United ndetse na Mugisha Yves wa Rayon Sports. Kwizera Olivier udafite ikipe na we ntabwo ari kuri uru rutonde.

Abugarira izamu

Abakinnyi bakina mu mutima w’ubwugarizi ni Mutsinzi Ange wa Zira FK, Niyigena Clement wa Smouha SC, Kavita Phanuel wa Birmingham Legion na Nkulikiyimana Nganji Darryl wa Standard Liège.

Ku mpande z’ubwugarizi no mu kibuga, Constantine yahamagaye Imanishimwe Emmanuel wa Chennaiyin FC, Mickels Leroy wa Waldhof Mannheim, Emeran Noam wa FC Stade Lausanne Ouchy, Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC, Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC, Uwumukiza Obed wa Rayon Sports na Mugisha Gilbert wa Jwaneng Galaxy.

Abakina hagati

Mu bakinnyi bakina hagati harimo Mugisha Bonheur wa Al-Hazem, Bizimana Djihad wa CS Constantine, Gueulette Samuel wa UTA Arad, Hamis Hakim wa Kiyovu SC, Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu SC na Muhire Kevin wa Jamus FC.

Abataha izamu

Abakinnyi bitezweho ibitego ni Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Mbonyumwami Taiba wa Ethiopian Coffee SC, Biramahire Abeddy wa Al Batin FC, Mickels Joy Lance wa Sabah FK, Uwiyaremye Fidal wa APR FC na Mickles Slayd wa Hibernians.

Abakinnyi batagaragaye ku rutonde

Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza wa CECAFA Kagame Cup nyuma yo gufasha Rayon Sports kwegukana iri rushanwa, ntabwo ari mu bakinnyi bahamagawe.

Mu batagaragaye kandi harimo Muhoza Daniel, wari umaze igihe mu makipe y’abato y’igihugu, ndetse na Manzi Thierry, wakiniraga Al Ahli Tripoli yo muri Libya ariko kuri ubu akaba adafite ikipe nyuma yo gutandukana na yo.

Iradukunda Elie Tatou wa Rayon Sports na Nshimiyimana Yunusu wa APR FC, usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’igihugu, na bo ntibagaragaye kuri uru rutonde.

Amavubi yitegura Liberia na Cap-Vert

Amavubi azatangira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027 yakira Liberia ku wa 25 Nzeri 2026, mu mukino uzabera mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakina umukino wa kabiri w’itsinda.

U Rwanda ruri mu itsinda ririmo kandi Mali, Liberia na Cap-Vert, aho iyi mikino izaba ari ingenzi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027.

Image

2026-09-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Ubwanditsi 07 Sep 2019
Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026

Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026

RUSHYASHYA 13 May 2026
Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Ubwanditsi 05 Jun 2023
Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Ubwanditsi 28 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Oct 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 May 2024
Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi
ITOHOZA

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Ubwanditsi 18 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru