• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace binyibutsa RTLM “- Ingabire Marie Immaculée

“Ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace binyibutsa RTLM “- Ingabire Marie Immaculée

Ubwanditsi 08 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Niyibikora Nicolas uherutse  kuvugira kuri Radio Amazing Grace muri Mutarama 2018, yumvikana agaragaza ko nta cyiza cy’umugore yishingikirije bibiliya atesha agaciro umugore , yamaganiwe kure  n’impuzamiryango Pro-Femmes.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yagize ati”ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace asebya abagore,bihise binyibutsa  ibyavugirwaga kuri RTLM ifatwa nk’iyagize uruhare rukomeye mu gucengeza amatwara ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bigishaga ko ubwoko bumwe ari bubi.

Niyibikora mu magambo yavugiye kuri radiyo ubwo yabwirizaga  yagize  ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana ,Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare”.

Yakomeje avuga anashimangira ashingiye ku byanditswe muri bibiliya ati”“Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya. Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka wagiye wumva neza ububi bw’umugore.”

Mu ijwi riranguruye ati”Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Niyibikora yahagurukiwe aramaganwa mu Kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, Pro-Femme Twese Hamwe igizwe n’andi mashyirahamwe asaga 50.

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Jeanne D’Arc Kanakuze, yavuze ko umuryango ayoboye wamaganye byimazeyo  ibyavuzwe n’uwo mugabo, ngo kuko bisebya umugore ndetse bikamugayisha mu buryo bw’indengakamere anasaba inzego zibishinzwe ko bafatanya bakamagana umuntu uwari wese ushaka gusebya umubyeyi.

Mu magambo yuje agahinda Kanakuze yakomeje agira ati “twese dufatanyije nk’abanyamuryango ba Pro-Femmes twese hamwe Twamaganye uwiyita umukozi w’Imana, umuvugabutumwa wasohoye icyigisho apfobya umugore w’i Rwanda, apfobya umugore w’isi, avuga ko umugore ari mubi, avuga ko umubyeyi ari mubi, wavuze amagambo umuntu usanzwe atatinyuka kuvuga nkanswe uwiyita umukozi w’Imana, twebwe rero nko mu nshingano zacu twaravuze tuti ‘ibi ntabwo twabiceceka.’”

Yasabye ko Radio Amazing Grace yamuhaye umwanya isaba imbabazi ndetse n’inzego ziyobora itangazamakuru mu Rwanda zikagira icyo zikora, kandi  ko Niyibikora yakurikiranwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko.

Yadusoneye Onesphore umuyobozi mu ishami rishinzwe itumanaho mu itorero ry’umunsi wa 7 yagize ati” Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda uwo muvugabutumwa yavugaga ko akomokamo, ryitandukanyije na we rivuga ko atari umuyoboke waryo ko yahagaritswe mu myaka itanu ishije.

Yamaganywe  kandi n’inzego zitandukanye, Pascaline Umulisa uhagarariye umuryango w’abagide mu Rwanda yavuze ko nkurubyiruko bafite ipfunwe ry’ibyo Niyibikora yavuze ati”turamwamaganye ,ndasaba ko hakurikizwa amategeko  bidatinze”.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Ubwanditsi 12 Apr 2021
Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 28 Dec 2020
Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Ubwanditsi 19 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Kabarebe yavuze ko Nyamwasa ari igisambo
Mu Mahanga

Gen. Kabarebe yavuze ko Nyamwasa ari igisambo

Ubwanditsi 27 Oct 2016
U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge

RUSHYASHYA 21 Apr 2026
APR FC izahura na Pyramids yo mu Misiri, Rayon Sports ihure na Singida Black Stars mu irushanwa rya mbere ry’Imikino Nyafurika.
Uncategorized

APR FC izahura na Pyramids yo mu Misiri, Rayon Sports ihure na Singida Black Stars mu irushanwa rya mbere ry’Imikino Nyafurika.

Ubwanditsi 09 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru