• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Ubwanditsi 20 May 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ikoranabuhanga ya Uganda, Idah Nantaba, arashinja abashinzwe inzego zishinzwe kubungabunga umutekano kwica abayobozi banyuranye, hakabeshyerwa inyeshyamba umutwe wa ADF.

Imbere y’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi,  mu rusengero rwa  Bukolooto mu mujyi wa Kayunga, Nantaba yagize ati  “ Ukuri ni uko abo bicanyi bari mu nzego z’umutekano no muri guverinoma.”

Uyu muministiri yavuze ko aba bicanyi bari kurasa abantu bakomeye muri Uganda, na bo bakomeye kandi badakorwaho muri politique ya Uganda kuko bari mu nzego zo hejuru za guverinoma no muri Leta muri rusange.
Madame Nantaba yavuze ko nk’abanya-Uganda bafite ibibazo birenga ibihumbi 10 byo kwibaza ku uhitamo ko Umuganda wo kwicwa nk’inkoko. Ati “ nari ngiye gukurikiraho, ariko Imana ikinga akaboko.”

Aha Nantaba yakomozaga ku byabaye taliki ya 24  Werurwe 2019, ubwo polisi yarasaga ikica Ronald Ssebulime ku birego bifitanye isano n’uyu muministiri.

Polisi yaje kuvuga ko uwarashwe, yari afite intwaro arasana na polisi. Polisi kandi yemeza ko abofisiye bayo bishe umupfakazi w’imyaka 40, wari utuye mu karere ka Wakiso, agiye gusura abakobwa be babiri biga mu ishuri ryisumbuye ryitirirwe mutagatifu andre i Kabimbiri  mu karere ka Kayunga.

Ntibiramenyekana niba Nantaba, umudepute w’umugore uhagarariye akarere ka Kayunga, wananenze cyane ubwicanyi bwa Ssebulime, niba hari icyo yatangarije polisi kuri ubu bwicanyi nyuma yo kutitaba bwa mbere, akavuga ko perezida Museveni yamusabye kuguma iwe mu rugo.

Image result for Madame Nantaba

Uyu mugore uba no mu idini ry’abadiventiste, yasutse amarira hasi avuga ko uwari ugiye kumwica yagororewe kuzamurwa mu ntera, gusa yirinda kuvuga amazina.

Fred Enanga, uvugira Polisi ya Uganda, yavuze ko nta kirego na kimwe yakiriye cy’uyu muministiri,  agaragaza ko haba hari abashatse kumwica, amusaba ko yareka kubinyuza mu itangazamakuru ahubwo akandika ikirego.

Abayobozi bakomeye muri Uganda, bamaze iminsi baraswa. Nka Ibrahim Abiriga wari umudepute wa Arua na Muhammad Kirumira  wahoze ari umuyobozi wa polisi y’akarere ka Buyende bishwe barashwe mu mwaka ushize, bikavugwa ko ababishe bagenderaga kuri za moto bagahita batoroka.

Abandi bishwe ni uwari umushinjacyaha mukuru wa Leta, Joan Kagezi, uwahoze avugira polisi, Andrew Kawees, Maj Muhammed Kiggundu wari warasezerewe mu ngabo n’abandi bayisilamu bagera muri 12.

Nantaba yavuze ko yitabiriye amasengesho ngo avuge ukuri, kuko amaze iminsi myinshi yihisha kandi abanzi be bari gukoresha itangazamakuru bayobya uburari nk’uko barashe Ssebulime babeshya ko yari agiye kumwica.

Nantaba yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwitabira amasengesho kuko azi igihe bazamwicira, akazajya mu ijuru.

On October 10, police manhandled and in the

2019-05-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Ubwanditsi 18 Oct 2018
Nyanza: Abakaraningufu  bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Perezida Kagame yitabiriye inama ku bufatanye bwa Afurika n’ibihugu 20 bikize ku Isi

Perezida Kagame yitabiriye inama ku bufatanye bwa Afurika n’ibihugu 20 bikize ku Isi

Ubwanditsi 30 Oct 2018
Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Ubwanditsi 11 Sep 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    May 26, 20196:47 pm -

    Nibyo koko ADF-NALU yitirirwa byinshi muri Uganda kandi itabikoze.

    Ariko nubwo Leta iyibeshyera nayo siyo iba yabikoze ahubwo itinya kuvuga uwabikoze kugira ngo abaturage batayitakariza ikizere.

    Naho ubundi abishe Joan Kagezi, Andrew Kaweesi na Hon Abiriga, yemwe n’abandi benshi Leta ya Uganda yarangije kubamenya ndetse ifunga uwari ukuriye ubwo bwicanyi. Kuva yafungwa umutekano usa nk’uwagarutse mu gihugu.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru
Amakuru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 11 Mar 2021
Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame
Amakuru

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Dec 2024
Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240
UBUKUNGU

Minisitiri Ndagijimana yatangaje icyadindije intego yari yihawe ko mu 2020 umunyarwanda azaba yinjiza $1240

Ubwanditsi 27 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru