• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Ubwanditsi 13 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Bamwe muri ba kizigenza b’ingabo za Uganda ubu nabo baratanga ibitekerezo byabo ku birebana n’ubutegetsi bw’igitugu , bumaze igihe bubeshya abaturage, ngo hari abaturuka hanze babangamiye igihugu.

Ushinzwe itsinda ry’ingabo zidasanzwe zirinda umukuru w’igihugu,” the Special Forces Command “SFC, Jenerali Majoro. Don Nabasa, ku wa mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019, yasubiyemo muri iyo propaganda isanzwe abitwerera igihugu atigeze avuga bitanagoye kuba umuntu yacyeka ko ari URwanda yavugaga, niba ari URwanda Kampala yahisemo kujya igerekaho ibyayinaniye byose, kandi nyamara ari Uganda iri mu bikorwa bibangamira umuturanyi wayo.

Ibyo byari mu mbwirwaruhame yagezwaga ku baturage ku munsi w’ingabo  aho yagaragaye yicaranye n’ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere Jenerali Majoro. James Birungi.

Itangazamakuru rikaba ryarashyize ahagaragara ibyo uwo Majoro Jenerali. Nabasa  yavuze, aho yagize ati, “Hari abari hanze y’igihugu bashishikajwe no guhungabanya Uganda, ariko kandi banacura umugambi wo kuvanaho ubutegetsi. Abo bantu bo hanze y’igihugu bararebera, kandi ntibifuza ko twatera imbere!”

Mu mvugo yuje ubusahiranda, uyu mujenerali yagize ati, “Dufite peteroli ahangaha  hakaniyongeraho ubwiza bw’igihugu, ituze iterambere akarusho umutegetsi w’imboneka rimwe. Wenda bakaba batekereza ko umutegetsi w’imboneka rimwe aribyo byaba  bibateza kavuyo.”

Abari bakimara kumva iyo mbwirwaruhame  basigaye bumiwe ariko banishima mu mitwe. Ingabo za UPDF ntizigomba kwivanga kuvuga imbwirwaruhame ya politike, cyane cyane iyo ari propaganda  cyangwa se imvugo zuje ubusahiranda (sycophantic utterances). Ibyo bihabanye n’itegeko Nshinga ry’igihugu cya Uganda  kimwe n’amategeko agenga ingabo za Uganda, Uganda People’s Defense Forces (UPDF). Kandi nyamara, Nabasa agaragara nkaho abigira abizi ko arimo kwica itegeko rigenga ingabo.

“Ko Umujenerali atakavuze bene ariya magambo yo guhakirizwa kandi abizi neza ko arimo kwica nkana amategeko agenga umwuga we, iki nacyo akaba ari ikindi cyimenyetso simusiga cyigaragaza ukuntu bariya bantu babaye ba Col. Bagosora bo kwa Habyarimana mbere ya jenoside yakorewe abatutsi [ 1994] mu by’ukuri biragaragaza  ukuntu ubutegetsi bwa National Resistance Movement (NRM) muri rusange buri mu marembera, irangwa n’akavuyo hamwe no kudakurikiza amategeko ,” nk’uko bigaragarira buri wese.

Mu by’ukuri kuba Jenerali ntibishobora gutuma arengera amategeko; ahubwo byakabaye bimuzitira kutayarengaho  bityo akaba intangarugero ku zindi ngabo akuriye mu rwego rwo kujya zubahiriza amategeko.

Ugendeye ku mbwirwaruhame  ye ya propaganda, Nabasa nizo ngirwa ngabo zohanze yavugaga, “Ntabwo zizigera ziza imbonankubone; bazohereza  amafaranga n’abantu, nkabariya barimo guhambirizwa mur’iyi minsi…”

Uyu mugabo yasubiragamo ibyo bari bageretse kuri ba bakozi ba MTN – umufaransa, umunyarwanda n’umutaliyani – bakaba barafunzwe  bakanirukanwa mu kwezi gushize, bagasubizwa mu bihugu byabo  mu buryo budasobanutse. Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare rwihishe inyuma y’igipolisi cya Uganda – rwatanze itangazo ryavugaga ko abo bantu uko ari batatu bari imbogamizi ku mutekano w’igihugu. Nyamara kandi ntibigeze bagezwa imbere y’ubutabera.

Umufaransa Olivier Prentout, wari umuyobozi ushinzwe marketing muri MTN Uganda n’umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura

Bashyizwe mu buroko nyuma y’amasaha menshi y’iyicarubozi bityo boherezwa mu bihugu byabo mu gihe cy’amasaha abaze. “Niba barimo gupanga guhirika ubutegetsi kuki batigeze babageza mu nkiko bityo bagahanwa, noneho rubanda bakamenya uburemere bw’ibyaha byabo, kuki babigize ibanga ryahariwe urwego rw’ubutasi rwa gisirikare cya Uganda, n’urwego rushinzwe kurinda Perezida, kuki inzirakarengane?,”

Ibi akaba ari ibyibazwa n’uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru wa Virunga Post. Ibyo abantu bibaza: kuki ibi bisanishwa n’umutekano w’igihugu ?” “kuki hatabayeho gucirwa urubanza,niba polisi yari ifite gihamya?”

Ukuri kwahise kujya ahagaragara ko inyuma yiryo y’iyirukanwa haba hagamijwe gukamura amafaranga muri abo bahambirizwa n’ubutegetsi muri abo bahoze ari abakozi ba MTN Uganda, mu rwego rwo kugirango impushya zabo zongerwe. Ariko iyo niyo miterere y’ubwo butegetsi n’inzego z’ubutasi bwayo nkuko Jenerali. Nabasa ya bigize.

Sarah Kagingo inshuti magara ya Salim Saleh

Akaba avuga ko ngo bajyaga baha urubyiruko amafaranga , iki akaba ari kimwe mu binyoma abantu nka Sarah Kagingo, inkoramutima y’ubwo butegetsi mu rwego rwa propaganda, ugenda yandika ibyo ku rubuga rwe rwa internet, ngo Umunyarwanda wirukanwe yajyaga mu bikorwa by’ubutasi, ariko ngo yatangaga n’amafaranga, He claimed they were “giving money “.

Bobi Wine

Ubutegetsi bwa Kampala bwashoje intambara kuri benshi mu baturage babwo. Abo bana uwo mugabo avuga buri munsi baba babona ukuntu ubutegetsi bwirirwa bukorera iyicarubozo abadepite nka Bobi Wine wari ugiye kumira umwuka, ari nako abo bana birirwa bareba abaraswa ku manywa y’ihangu.

Abarwanashyaka ba Besigye bateshwa umutwe, bakirirwa babirukankana  bakabakomeretsa ndetse no kumugazwa. Ngubwo ubutegetsi buri mu marembera niko bukora.

2019-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi yatawe muri yombi azira agahimbazamusyi k’ikipe yari muri CAN 2019  

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi yatawe muri yombi azira agahimbazamusyi k’ikipe yari muri CAN 2019  

Ubwanditsi 10 Jul 2019
Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Ese Koko Umunyemari  W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ubwanditsi 27 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo
INKURU NYAMUKURU

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye
UBUKUNGU

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Ubwanditsi 07 Aug 2019
Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Ubwanditsi 14 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru