• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Himbara ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Himbara ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Apr 2019 ITOHOZA

Ubusanzwe BBC ntiyakunze kuvuga neza u Rwanda ndetse ishami ryayo ry’Ikinyarwanda rizwi nka ‘Gahuzamiryango’ ryahagaritswe kumvikana mu Rwanda kubera ibyo yari imaze igihe irutangazaho kandi bijorwa cyane.

Himbara nta kibazo na kimwe yigeze agira ku nkuru zivuga nabi ku Rwanda, nyamara iziruvuga neza zikamurya ahantu.

Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje ko ku nshuro ya mbere mu gihe kirenga ukwezi, David Himbara ufatwa nk’umwe mu bakora uko bashoboye ngo basebye leta y’u Rwanda, yanditse inkuru irenga ibika bitatu mu cyo yise ibaruwa ifunguye yandikiye abayobozi ba BBC, yijujutira ikiganiro yakoze ku Rwanda.

Ngo ni ishyari yatewe n’ikiganiro  ” Business Africa ” cyibandaga ku Rwanda, cyakozwe n’abanyamakuru Nancy Kacungira na Maggie Mutesi. Kigaragaza iterambere ry’u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu bwihuta, gikataje mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya, kigeze ku rwego rwo kwakira miliyari z’amadolari mu ishoramari ry’abanyamahanga buri mwaka ndetse cyatangiye guteranyirizwamo imodoka za Volkswagen.

Umwanditsi Alain Mucyo avuga ko Himbara yinyuramo aho yandika ko “… Iyo sura y’u Rwanda ihura neza n’ikunda kwamamazwa …” muri make ko ikibazo afite ari uburyo ibintu bigaragara kandi bivugwa.

Yakomeje ati “[Himbara] amaze amezi mu magambo ye ku Rwanda avuga ko rwazahajwe n’ubukene. Yakomeje kugerageza kumvisha Isi ko u Rwanda rudatekanye, ko iterambere ari igihuha.

Ikiganiro cya BBC ni nk’urushyi rwakubise mu isura ye; birashoboka ko byamuriye ahantu kubona amafoto ya Kigali itekanye. Iki kiganiro gishobora kuba gishyira ihurizo ku masezerano yahawe yo guharabika u Rwanda kubera ko abaterankunga be baza kubona ko imbaraga bakoresha n’amafaranga yabo bitabashije guhindanya isura y’u Rwanda.”

David Himbara

Ku bw’ibyo ngo mu kurwana ku mugati we, yanditse inkuru ndende harimo amakuru avanye kuri Google, ku buryo umwarimu wa kaminuza udashobora gukoresha ibitekerezo bye nk’impuguke, ari umwarimu ku izina.

Yakomeje ati “Iyo nkuru yanditswe gusa kugira ngo ishimishe Rujugiro, Museveni, RNC na FDLR.” bo baterankunga be.

Byongeye, ngo Himbara yiyita impirimbanyi ya demokarasi nyamara akibasira itangazamakuru ryigenga, agakumira ibiganiro.

Umwanditsi avuga ko Himbara bitewe n’uko ari mu mpera z’ukwezi kandi akeneye amaramuko, yazamuye ijwi yibasira abakomeye ngo yerekane ko afite ijwi rigera kure.

2019-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Ubwanditsi 05 Nov 2017
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Ubwanditsi 06 Jun 2024
Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 17 Nov 2016
Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya  Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi

Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi

Ubwanditsi 03 Dec 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude, Ruhango Mbuye Rugarama
    April 29, 201911:33 am -

    Yewe Devide Ndamusetse Urwandase Ararusebya Bishoboke? Abanyamahanga Benshi Bararuzi, Abakuru Bibihugu Bitandukanye Barugezemo Bararuzi, Kd Bazinezako Urwanda Ari Indashyikirwa Yarusebyahe? Ahubwo Arimo Arisebya

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day
Amakuru

Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Ubwanditsi 25 Oct 2021
Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki
UBUKUNGU

Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Umutekamutwe yafashwe yiyita umupolisi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Mu Mahanga

Umutekamutwe yafashwe yiyita umupolisi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 06 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru