• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Ubwanditsi 17 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Imyaka ibaye 20 abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda batangiye kujya ubutumwa bwo kubahiriza amahoro n’umutekano mu bihugu byinshi, kandi aho babaye hose bahawe ibihembo bibashimira ubunyamwuga, ubwitange, ubumuntu n’ubusabane hagati yabo n’abaturage b’ibyo bihugu.

Ingero ni nyinshi: Darfur muri Sudan, muri Haiti, Cote d’Ivoire, Mali, Sudan y’Epfo, Mozambike, n’ahandi abashinzwe umutekano bakomoka mu Rwanda babaye cyangwa n’ubu bakiri, usanga abaturage batifuza ko Abanyarwanda bataha, kubera indangagaciro ntagereranywa zibaranga.

Ibi bitandukanye n’abava mu bindi bihugu, kuko kenshi usanga abaturage babavumira ku gahera, kubera imyitwarire idatandukanye n’iy’abagizi ba nabi izo ngabo cyangwa abapolisi bitwa ko bagiye guhashya. Ntawe ntunze agatoki, ariko Monusco muri Kongo ni urugero rw’ingabo “zishinzwe amahoro” ariko zabaye iza mbere mu guteza abaturage akaga.

Uko kuvugwa imyato kw’ingabo n’abapolisi bava mu Rwanda, kwakuruye ishyari ku basanzwe batifuriza ineza uRwanda, batangira guhimbahimba ibirego, aka wa wundi wabuze icyo atuka inka, ati:”Dore icyo gicebe cyayo”!

Nguko uko uwitwa” Barbara Debout” yahurutuye ibinyoma mu binyamakuru “Le Monde” na” The New Humanitarian”, ashinja ingabo z’uRwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafrika, gusambanya abagore ku ngufu no kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Abaturage b’i Bangui, barimo n”abo muri sosiyete sivile, twashoboye kuvugana nabo tukimara kubona ibyo birego, batubwiye ko uretse n’ibyo byaha by’urukozasoni, nta n’andi makosa yoroheje ushobora gusangana ingabo z’uRwanda ziri muri Santarafrika. Abo batangabuhamya bati:”Ahubwo no mu duce ibyo byaha byakundaga kubamo, bihaheruka abasirikari b’uRwanda batarahagera”.

Ubu buhamya burashimangira ibikubiye mu itangazo rivuguruza ibirego bya Barbara Debout, ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’uRwanda.

Mu bimenyetso bikubiye muri iryo tangazo, harimo ko uduce uwo mukwizabinyoma avuga twabereyemo ibyo byaha, nk’ahitwa Papua na Ndassima, nta na rimwe abasirikari bakomoka mu Rwanda bigeze bahakorera, ko rero ntaho bari guhurira n’abo bagore bivugwa ko bahohotewe.

Byongeye, iryo tangazo risobanura ko i Bangui, mu kigo cy’abasirikari b’uRwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, uretse abasivili bahakora, nta muturage wemerewe kuhinjira, bikaba rero bitumvikana uko uwo muturage bivugwa ko yahasambanyirijwe ku ngufu yahageze.

Ikigaragara rero iyi nyandiko ni nk’izindi zose z’aba” contre-succès”, bagamije gusa guharabika isura y’ingabo z’uRwanda, RDF. Barahomera iyonkeje ariko, kuko hejuru y’ubutwari bwa RDF bumaze kuba kimenyabose ku isi, na “discipline” ya RDF itagibwaho impaka. Ushobora kwanga kwanga urukwavu, ariko wirengagije ko ruzi kunyaruka, waba wifitiye uburwayi mu mutwe.

2024-10-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda

Ubwanditsi 10 Nov 2022
Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Ubwanditsi 06 Jan 2025
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 May 2019
Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD
HIRYA NO HINO

Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Ubwanditsi 30 Sep 2019
Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 May 2023
Parapara no gupapira byambuye umugati Kanyankore na Nshimiyimana Eric
IMIKINO

Parapara no gupapira byambuye umugati Kanyankore na Nshimiyimana Eric

Ubwanditsi 23 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru