• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Ubwanditsi 17 Aug 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Mu gihugu cy’Ubwongereza, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru hari imyigaragambyo ikomeye cyane y’abimukira bacumbikiwe mu nzu yitwa “Milton Hilltop” iri mu mujyi wa Carlisle, hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Ecosse. Abigaragambya bamaze kwangiza ibintu bitabarika, binubira kuba bari mu nzu imeze nk’iy’imbohe, ubuzima bwaho ngo bukaba ntaho butaniye n’ubw’imfungwa.

Abo bimukira bavuga ko bakorerwa iyicarubozo, nko kubacunaguza ngo bataye ibihugu byabo baza gusabiriza no gusahura umutungo w’abasoreshwa b’Abongereza. Ngo bararwara ntibavurwe uko bikwiye, ibyo kurya no kunywa bitanahagije nabyo ngo babibajugunyira nk’ujugunyira imbwa, n’ibindi bikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu

Ubuyobozi bwa Sosiyete “Serco”ifitanye amasezerano na guverinoma y’Ubwongereza yo kwita ku bimukira, bwabwiye iitangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko abimukira biyongera buri munsi, bigasaba imbaraga nyinshi zo kubitaho.

Aba bimukira biganjemo abakomoka muri Aziya, Uburayi bw’Uburasirazuba na Afrika, bakaba bahunga ibihugu byabo kubera ahanini intambara n’ubukene. Bagera mu Bwongereza nyuma y’ibizazane bikomeye bahurira nabyo mu nzira, umubare minini ndetse ukaba ari uw’abapfa bataragera ku nzozi zo gutura muri”paradizo”.

Aba kandi bari mu bagombaga kwimurirwa mu Rwanda mu gihe batarabona ibyangombwa bibemerera gutura mu Bwongereza, nk’uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata uyu mwaka .

Ni amasezerano agamije kurokora ubuzima bw’abantu biyahura buri munsi mu nzira zibatwara ubuzima, bashakisha uko babona ubuhungiro mu bihugu byo ku mugabane w’Uburanyi. Itsinda rya mbere ry’abimukira 50 ryagombye kuba ryarageze mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka, ariko kubera impamvu za politiki iyo gahunda isa n’ishyizwemo ibihato.

Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko yemeye kwakira abo bimukira bo mu Bwongereza nk’uko yakiriye abavuye muri Libiya na Afganistan, mu rwego rwo kubasubiza agaciro gakwiye ikiremwamuntu. Muri ya migambi yabo mitindi yo kubangamira gahunda zose z’u Rwanda ariko, bamwe mu babeshya ko baharanira uburenganzira bwa muntu, nka Human Rights Watch na Amnesty International, ndetse n’indi miryango nka HCR ifite inyungu mu gihe abimukira baba bagumye mu Bwongereza, barashikoye, bemeza ko nibagera mu Rwanda bazafatwa nabi, maze gahunda yo gutabara abo bantu itangira kugenda biguruntege. Magingo aya iki kibazo kiri mu nkiko, zikaba arizo zizafata umwanzuro ku ishyirwa mu bikorwa by’ayo masezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza.

Kuba abimukira baragumishijwe mu Bwongereza none bakaba binubira uko bafashwe, byagombye kuba ikimwaro kuri abo biyita”impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu”. Isi yose yagombye kubona ko ibyegeranyo by’ abo batekamutwe n’ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda, ari andi mayeri yo kwishakira indonke, kabone n’iyo ibihumbi by’abantu byakomeza gupfa nk’abatikirira mu nyanja ya Miditerane bagerageza guhungira mu Burayi.

2022-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Ubwanditsi 29 Mar 2022
FARDC yashyikirije igisirikare cya Uganda abana babiri bari barajyanwe na se mu nyeshyamba

FARDC yashyikirije igisirikare cya Uganda abana babiri bari barajyanwe na se mu nyeshyamba

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Ubwanditsi 04 Oct 2021
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Ubwanditsi 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda
IMIKINO

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?
Amakuru

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Ubwanditsi 10 Jan 2023
Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba
ITOHOZA

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Ubwanditsi 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru