• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Ubwanditsi 04 Oct 2016 Mu Mahanga

Umupasiteri uyobora Itorero rya Miracle Center mu Murenge wa Rwempasha ho mu Karere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi akekwaho gutera inda umwana w’umukobwa wari umuyoboke w’itorero rye.

Intandaro y’ikibazo ni amatiku yo mu Itorero

Perezida wa njyanama y’Akagari ka Gasinga ari nako uyu mukobwa abarizwamo , Munyakayanza Charles yatangarije Ikinyamakuru,Umuryango.rw dukesha iyi nkuru ko iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2012 ngo nibwo amakuru yatanzwe avuga ko Pasiteri yateye uyu mwana w’umukobwa inda.

Ati’’Byatangiye ari amatiku mu rusengero ubuyobozi bw’Umurenge buje hahita hazamo ikibazo cy’uko Pasiteri yateye uyu mukobwa inda gusa byaje kurangira umukobwa ahakanye ko Pasiteri wamuteye iyo nda’’

Munyakayanza ashimangira ko kuba uyu mwana w’umukobwa yarivuguruje akajya kurega kuri Polisi bifite kuba byarakozwe n’abasanzwe bafitanye ibibazo mu itorero na Pasiteri dore ko ngo hari n’igihe yigeze kweguzwa n’uwari umwungirije nyuma akaza gusubizwa ku mwanya we nyuma y’amabwiriza yari atanzwe na Bishop.

Munyakayanza yakomeje avuga ko uyu mukobwa mbere yo kujyana iki kirego kuri Polisi atigeze abwira abayobozi b’inzego z’ibanze ahobwo batunguwe no kumva ko Pasiteri yatawe muri yombi.

Uyu mwana w’umukobwa aterwa inda yari afite imyaka 16 y’amavuko

Mu kiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha,Ingabire Jenny yavuze ko uyu mukobwa watewe inda ubu afite imyaka 20 y’amavuko bivuze ko igihe cyo gutwita yari afite imyaka 16 kuko hashize hafi imyaka 4 iki kibazo kivutse.

Ingabire yavuze ko iki kibazo cyamenyekanye ubwo mu 2012 mu torero rya Miracle Center uyu mupasiteri ayoboye muri uyu Murenge havukagamo ibibazo nyuma ubuyobozi bugiye kubikemura nibwo hajemo iki kibazo cy’uko Sekikubo yateye uyu mwana w’umukobwa Inda.

Ati’’ nyuma yo kumva hajemo ikibazo cy’inda ku mwana muto twaramwegereye tumubaza uwayimuteye ahakana avuga ko atari Pasiteri wayimuteye , hari hashize igihe kinini uyu mukobwa ahakanye’’

-4238.jpg

Ingabire yasoje avuga ko inzego zirebwa n’iki kibazo zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri .

Pasiteri yaba yaba hemukiye umukobwa nawe agahitamo kumushyira ku karubanda

Amakuru avuga ko Pasiteri n’uyu mwana w’umukobwa bagerageje kubihishahisha ariko kuko pasiteri yaje guhemukira uyu mukobwa ntiyamufasha kurera uwo babyaranye biza kurangira abishyize ku karubanda.

-4237.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ,IP Kayigi Emmanuel

Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ,IP Kayigi Emmanuel yemeje itabwa muri yombi rya Pasiteri,avuga ko amakuru polisi imaze kubona avuga ko habayeho guhishahisha iki kibazo kuko ngo uyu mwana yari akiri muto.

Ati’’Agaragaza ko icyatumye abireka yari umwana ndetse bakagenda babizinzika gutyo ,ubu rero ni iperereza riri gukorwa , ubu ari mu maboko ya polisi (Pasiteri) afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare’’

Pasiteri akaba yaratawe muri yombi ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize tariki ya 27 Nzeri,2016.

Umuryango

2016-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Ubwanditsi 15 Oct 2024
Sana Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) yashyinguwe

Sana Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) yashyinguwe

Ubwanditsi 17 Dec 2016
Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ubwanditsi 11 Jun 2025
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Ubwanditsi 08 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo  Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka
ITOHOZA

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Ubwanditsi 03 Jan 2016
umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye
IMIKINO

umuhanzi konshens yashimye uburyo abanyarwanda ba mwakiriye

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu
Amakuru

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Ubwanditsi 14 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru