• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Ubwanditsi 10 Nov 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare n’abandi bahagarariye inzego zishinzwe umutekano bahuye n’abaturage b’umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, mu nama y’umutekano yo gufatira hamwe ingamba zatuma abaturage batanga umusanzu wabo no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuwubungabunga.

Iyi nama yabaye ku italiki 8 Ugushyingo, nyuma y’ibibazo by’umutekano byavuzwe muri aka gace, aho hari bamwe mu baturage baho bavuzweho ibikorwa byo gufunga umuhanda no gutera amabuye ku bagenzi .

Mu ijambo rye, Guverineri Musabyimana yavuze ko umutekano uri mu nshingano za buri Munyarwanda kandi ntawe ukwiye kurebera umuturanyi we ari mu bikorwa biwuhungabanya.

Yagize ati:”Ubufatanye n’inzego z’umutekano ni ngombwa kugira ngo hakumirwe icyo ari cyo cyose cyahungabanya ituze rya rubanda. U Rwanda ruri mu bihugu ku isi aho umuntu agenda yizeye umutekano; tugomba rero kudasubira inyuma.”

ACP Mutezintare yibukije abaturage ko amategeko ahana buri wese uteje umutekano muke; byaba kuri we ndetse no ku bandi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yakomeje ubutumwa bwe agira ati:”Amarondo agira uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha; agomba rero gukorwa neza kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze gusigasirwa.”

Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’abo bayobozi ku ngamba zo kubungabunga umutekano, abo baturage biyemeje kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya baha inzego z’umutekano amakuru y’ababikoze.

-4621.jpg

Iyo nama yitabiriwe kandi n’Umuyobozi wa 305 Bridage, Col Sam Baguma, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu karere ka Musanze, Lt Col Fidel Minega, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Claire Uwamariya, abofisiye ba Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

RNP

2016-11-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dosiye ya Nyiragasazi  yamubyariye amazi nk’ibisusa

Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Kinshasa: Impanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abagera kuri 30

Ubwanditsi 01 Oct 2017
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ubwanditsi 21 May 2025
Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Ubwanditsi 08 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo
IMIKINO

Ramos yatangaje umukinnyi yifuza ko Real Madrid yasinyisha yikoma Ronaldo

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru