• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Ubwanditsi 24 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa avuye mu ruzinduko rw’akazi muri Kongo-Kinshasa, Perezida wa Sudani y’Epfo, Mayardit Salva Kiir, ari nawe uyoboye Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri iki gihe, kuri iki cyumweru yasubiye i Kinshasa, aho yongera kubonana na Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo.

Ikigenza Perezida Salva Kiir si ukunoza ubucuti n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ni ukugerageza kongera kwereka Perezida Tshisekedi inyungu afite mu gushyikirana n’umutwe wa M23.

Ni mu gihe abakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Kongo bose bahuriza ku mwanzuro umwe, w’uko intambara ihabera idashobora kurangizwa n’urusaku rw’imbunda, ko ahubwo umuti nyawo ari inzira y’ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa M23.

Uru ruzinduko rw’inkubirane rwa Perezida Salva Kiir i Kinshasa, rwa kabiri mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, ruratanga ubutumwa ko Perezida Tshisekedi nta yandi mahitamo asigaranye, uretse kuva ku izima, akicarana ku meza y’ibiganiro n’abo yita”umutwe w’iterabwoba”.

Twibutse ko inama idasanzwe y’ ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, yateraniye i Lusaka muri Zambiya kuri uyu wa gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, nayo yasabye Perezida Tshisekedi gukemura ibibazo by’intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cye yifashishije inzira ya Politike.

SADC yohereje abasirikari muri Kongo gufasha Leta guhangana na M23, icyakora kuva yagera ku rugamba mu mpera z’umwaka ushize, abarwanyi ba M23 barushijeho kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kuba rero SADC nayo igeze aho igira inama Tshisekedi yo gushyikirana n’abo yita “umutwe w’iterabwoba”, biragaragaza ko ibintu byamugeranye iwa Ndabaga.

2024-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku myaka 81 y’amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana

Ku myaka 81 y’amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana

Ubwanditsi 16 Mar 2021
Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 19 Oct 2021
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 03 Jul 2020
Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Ubwanditsi 30 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo
IMIKINO

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Ubwanditsi 17 May 2018
Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage
ITOHOZA

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge
INKURU NYAMUKURU

Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Ubwanditsi 29 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru