• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi

Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi

RUSHYASHYA 28 Sep 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Tshisekedi, yemereye itangazamakuru ko azatera u Rwanda ariko agasanga yaribeshyaga nyuma yuko M23 imufatanye Goma, yabonye imbaraga za gisirikari atishoboye yitabaza imbaraga za politiki anyuze mu bitwa ko barwanya u Rwanda basizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bibumbiye muri FDLR, abahakanyi ba Jenoside bavuka ku bana bakoze Jenoside ndetse n’ibigarasha byahunze u Rwanda kubera inda n’imyitwarire. Ubu ayo mafaranga yahawe izina ry’amasekedi.

Muri abo harimo Kayumba Nyamwasa, umwe mu bashinze Rwanda National Congress (RNC), umaze igihe akorera cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro byo kuri murandasi. RNC yo isigaye yirirwa isohora amatangazo ngo yereke Tshisekedi ko iri mukazi nayo ibone ku masekedi.

Gusa inda zabo ntizijya zihaga ni nkiziko. Muri Werurwe 2021, mu rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be babaga mu mitwe y’iterabwoba, Callixte Nsabimana, uzwi nka Sankara, yatangarije urukiko, ko Kayumba Nyamwasa yanyereje miliyoni $1.5 z’amafaranga yakusanyijwe n’abari mu RNC.

Ayo mafaranga arenga miliyoni imwe n’igice z’amadolari yakusanyijwe mu 2017 n’abari bashyigikiye RNC, cyane cyane abo muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu, bavuga yari agamije kugura intwaro zari gukoreshwa mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ayo mafaranga yose yashyikirijwe Kayumba Nyamwasa, wari ufite inshingano zo gushaka izo ntwaro. Abatanze amafaranga ngo bizeye ko kuba yarahoze ari umusirikare mukuru byamuhaga ubumenyi bwo kumenya intwaro zari zikenewe.

Nyamara, nk’uko Sankara yabivuze nyuma y’amatora y’u Rwanda yo mu 2017, abatanze amafaranga batongeye kumenyeshwa niba izo ntwaro zaraguzwe ahubwo Kayumba yayakoresheje mu kugura amakamyo umunani ya Mercedes-Benz Actros, maze agatangiza ubucuruzi bwo gutwara ibintu muri Afurika y’Amajyepfo, cyane cyane hagati ya Afurika y’Epfo, Angola na Mozambique.

Ubu abashinze RNC mu myaka icumi nitandatu ishize aho umwe yaca undi yahacisha umuriro kugeza naho Kayumba Nyamwasa yashwanye n’umwishywa we bapfuye amafaranga yavaga mu bitwaga ko ari abanyamuryango babo.

Mu gihe Tshisekedi akomeje gutera inkunga abantu n’amatsinda avuga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Kayumba na RNC na bo bakomeje ibikorwa byabo byo kuri murandasi, birimo ibiganiro byo kuri X, amatangazo n’ubutumwa bugenewe abanyamakuru.

Akaba ariyo nzira nshya bahisemo yo kubona amafaranga dore ko bose nta karimo k’amaboko bagira
Gusa Kayumba ashaje nk’isabune, kuba Jenerali w’igihugu uyoboye ingabo, ugahunga ukaba mu mwobo nk’ifuku ukarangiza uri jenerali wo kuri murandasi ni ugusaza nabi. Amasekedi nayo ntacyo azamugezaho nk’ibindi byose yabayemo.

2026-09-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.

Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Ubwanditsi 22 May 2020
Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro
Amakuru

Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata
Mu Rwanda

Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Intore izirusha intambwe ‘ Kagame  Paul’  yatanze Kandidatire  muri Komisiyo y’Amatora
Mu Rwanda

Intore izirusha intambwe ‘ Kagame Paul’ yatanze Kandidatire muri Komisiyo y’Amatora

Ubwanditsi 22 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru