• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi

Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi

RUSHYASHYA 28 Sep 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Tshisekedi, yemereye itangazamakuru ko azatera u Rwanda ariko agasanga yaribeshyaga nyuma yuko M23 imufatanye Goma, yabonye imbaraga za gisirikari atishoboye yitabaza imbaraga za politiki anyuze mu bitwa ko barwanya u Rwanda basizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bibumbiye muri FDLR, abahakanyi ba Jenoside bavuka ku bana bakoze Jenoside ndetse n’ibigarasha byahunze u Rwanda kubera inda n’imyitwarire. Ubu ayo mafaranga yahawe izina ry’amasekedi.

Muri abo harimo Kayumba Nyamwasa, umwe mu bashinze Rwanda National Congress (RNC), umaze igihe akorera cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro byo kuri murandasi. RNC yo isigaye yirirwa isohora amatangazo ngo yereke Tshisekedi ko iri mukazi nayo ibone ku masekedi.

Gusa inda zabo ntizijya zihaga ni nkiziko. Muri Werurwe 2021, mu rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be babaga mu mitwe y’iterabwoba, Callixte Nsabimana, uzwi nka Sankara, yatangarije urukiko, ko Kayumba Nyamwasa yanyereje miliyoni $1.5 z’amafaranga yakusanyijwe n’abari mu RNC.

Ayo mafaranga arenga miliyoni imwe n’igice z’amadolari yakusanyijwe mu 2017 n’abari bashyigikiye RNC, cyane cyane abo muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu, bavuga yari agamije kugura intwaro zari gukoreshwa mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ayo mafaranga yose yashyikirijwe Kayumba Nyamwasa, wari ufite inshingano zo gushaka izo ntwaro. Abatanze amafaranga ngo bizeye ko kuba yarahoze ari umusirikare mukuru byamuhaga ubumenyi bwo kumenya intwaro zari zikenewe.

Nyamara, nk’uko Sankara yabivuze nyuma y’amatora y’u Rwanda yo mu 2017, abatanze amafaranga batongeye kumenyeshwa niba izo ntwaro zaraguzwe ahubwo Kayumba yayakoresheje mu kugura amakamyo umunani ya Mercedes-Benz Actros, maze agatangiza ubucuruzi bwo gutwara ibintu muri Afurika y’Amajyepfo, cyane cyane hagati ya Afurika y’Epfo, Angola na Mozambique.

Ubu abashinze RNC mu myaka icumi nitandatu ishize aho umwe yaca undi yahacisha umuriro kugeza naho Kayumba Nyamwasa yashwanye n’umwishywa we bapfuye amafaranga yavaga mu bitwaga ko ari abanyamuryango babo.

Mu gihe Tshisekedi akomeje gutera inkunga abantu n’amatsinda avuga ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Kayumba na RNC na bo bakomeje ibikorwa byabo byo kuri murandasi, birimo ibiganiro byo kuri X, amatangazo n’ubutumwa bugenewe abanyamakuru.

Akaba ariyo nzira nshya bahisemo yo kubona amafaranga dore ko bose nta karimo k’amaboko bagira
Gusa Kayumba ashaje nk’isabune, kuba Jenerali w’igihugu uyoboye ingabo, ugahunga ukaba mu mwobo nk’ifuku ukarangiza uri jenerali wo kuri murandasi ni ugusaza nabi. Amasekedi nayo ntacyo azamugezaho nk’ibindi byose yabayemo.

2026-09-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Jackie Umuhoza bivugwa ko ari umukobwa wa Past.Nyirigira Deo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Jackie Umuhoza bivugwa ko ari umukobwa wa Past.Nyirigira Deo yatawe muri yombi akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Ubwanditsi 28 Nov 2019
Gen.Afurika Jean Michel wa RUD URUNANA, uherutse kurasirwa muri RD-Congo yari afite imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari

Gen.Afurika Jean Michel wa RUD URUNANA, uherutse kurasirwa muri RD-Congo yari afite imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 03 Aug 2020
Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Ubwanditsi 26 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro
Mu Mahanga

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ubwanditsi 28 Feb 2016
U Bufaransa BNP Paribas : Ishobora gucibwa indishyi zitubutse kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

U Bufaransa BNP Paribas : Ishobora gucibwa indishyi zitubutse kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Uganda: Gen Kale Kayihura yamaze gusubiza ibikoresho bya gisilikare yari atunze
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Gen Kale Kayihura yamaze gusubiza ibikoresho bya gisilikare yari atunze

Ubwanditsi 19 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru