• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Ubwanditsi 07 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Abasomye ibirimo gucicika ku mbuga nkoranyambaga , cyane cyane kuri Twitter, babonye urutonde rwashyizwe hanze n’imwe mu nterahamwekazi yiyise “Mutimukeye”, ariko abasomye ayo mahomvu ye bahise bamubonera izina rimukwiye rya “MUTIMUPFUYE”.

Urwo rutonde bise urw’Abatutsi bihariye imyanya y’Ubuyobozi, wakwibaza aho bashingiye barutegura,kuko mu Rwanda nta kiranga ubwoko kikiharangwa. Nyamara abasesenguzi barasanga nta gitangaje kirimo, kuko ba nyir’ukurukora bahereye ku rwo bari barateguye bacura umugambi wa jenoside, havuyemo abo bishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta n’igitangaza kandi kuba hari abari kuri iyo lisiti batarabaga mu Rwanda mbere y’ 1994, kuko nabo bari barashyizwe ku rutonde rw’impunzi zagombaga kwicirwa mu mahanga. Izo lisiti zombi rero nizo zashyizwe hamwe, bati dore Abatutsi bikubiye ubutegetsi.

Ahubwo iyo bandika, bati “dore bamwe mu Batutsi tutashoboye kwica, ubu bakaba barwanya ibikorwa byacu”. N’utagira rutangira koko, atinyuka ate kuvuga ko mu Rwanda rwa none umuntu ahabwa akazi kubera ubwoko bwe, azi neza ko Leta ishishikariza abantu gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA”, iha agaciro n’icyizere buri wese, umuntu akabona akazi kubera ko agashoboye(competence). Ese bariya mwise Abatutsi bari mu buyobozi bw’Ingabo z’Igihugu, amahoro baharanira ni amatutsi, cyangwa ni ayacu twese? Wibwira ko babaye Abajenerali kubera ko ari Abatutsi? Cyangwa barabivunikiniye, barara rwantambi, bagaragaza ubutwari bazwiho n’isi yose, bamaze kwirukana ingetura nkamwe, mwari mwarashyize imbere inda mbi n’urwango.

Ese aba mwise Abatutsi bafite cyangwa bayobora ibitangazamakuru mu Rwanda, ibyo bageza ku bantu ko ari amakuru, ni amatutsi?
Ariko se ibi tuzakomeze kubyita ubusazi n’ubujiji, kandi ari ubugome n’ivangura byokamye aba banyarwanda? Dukwiye guhagurukira hamwe twese,tukarwanya imitekerereze y’Abaparimehutu,Interahamwe n’Impuzamugambi, yaranzwe no kwanga, gutoteza no guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda, n’ubu bikaba bikibase bamwe mu Banyarwanda. Tubamagane bareke gukomeza kuturogera urubyiruko, dutoza gukunda Igihugu rutitaye ku mateshwa y’amoko.

Icyakora, abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko, nk’uko abakorewe Jenocide bashobora guhungabana, abayikoze nabo barahahamuka, bagahora barota inabi kuko baba baratakaje ubumuntu. Ng’uko uko izina”Tutsi” rihora mu ngengabitekerezo yabo ya Jenoside, bakumva batatuza batavuze amateshwa y’ivanguramoko.

Batayanjwa bagira ariko, bata umutwe uko bawutaye, batakaza ubumuntu bwose, bamenye ko ibitabapfu byabo nta Munyarwanda muzima ukibyumva. Ikituraje ishinga ni ugukora, kuko twasobanukiwe ko kwiteza imbere bitazanwa n’ubwoko, ko ahubwo bizanwa no kugira indangangaciro n’ ubumenyi urusha abandi.

2020-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017)

Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017)

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Ubwanditsi 21 Apr 2017
Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Ubwanditsi 20 Nov 2022
Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi
Amakuru

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubwanditsi 07 Nov 2017
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 07 Oct 2019
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 
Amakuru

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Ubwanditsi 29 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru