• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Ubwanditsi 28 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nk’uko bisanzwe buri mwaka,  Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, wongeye gushyira ahagaragara uko ibihugu bikurikirana mu guhashya iyo  mungu y’ubukungu, ubutabera, umutekano n’imibereho y’abaturage muri rusange. Hagendewe ku bushakashatsi bukorwa n’inzobere, ibihugu bihabwa amanota kuva ku 100 kugeza kuri zeru, hamaze gusuzumwa uko igiturire, akarengane no kunyereza ibya rubanda, birwanywa mu nzego za Leta.

Icyegeranyo cy’umwaka wa 2020 rero, cyongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu Muryango w’Ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba, no mu Karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, nk’uko byari byagenze mu myaka myinshi ishize.

Muri Afrika yose ,u Rwanda ruri ku mwanya wa 4, nyuma  ya Seychelles  iza ku mwanya wa mbere, Botswana ku mwanya wa 2, na Cap Vert iza ku mwanya wa 3 kuri uyu mugabane.

Ku isi yose Denmark na Nouvelle Zélande nibyo bihugu biza ku isonga mu guhashya ruswa n’ibigendana nayo, naho Somaliya na Sudani y’Amajyepfo bikaba aribyo bifite amanota ya nyuma.

Turebye uko ibihugu byo muri aka kare byakurikiranye mu ishusho y’isi yose, u Rwanda ruri  ku mwanya wa 54, Tanzaniya  kuwa 94, Kenya kuw’102, Uganda ku mwanya w’123, u Burundi kuw’142, naho Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) iza ku mwanya w’146.

Nk’uko icyegeranyo cya Transparency International kibigaragaza, 2/3 by’ ibihugu 180 byakozweho ubushakashatsi, bifite impuzandengo y’amanota 40% (atageze nibura kuri ½) , akaba ari make cyane niba isi ishaka kwigobotora ingaruka za ruswa n’akarengane. Zimwe muri izo ngaruka ni ubukene bwabaye akarande ku gice kinini cy’abaturage, umutekano n’ubutabera byazahaye bitewe na ruswa mu nzego zishinzwe kubibungabunga, n’akandi kaga kagaragara cyane cyane mu bihugu bitaratera imbere.

U Rwanda rwakomeje gushimirwa ubushake bwa politiki mu guhashya ruswa n’akarengane, amategeko asobanutse abikumira kandi agashyira mu bikorwa, no guha agaciro imiryango n’amashyirahamwe arwanya ruswa n’akarengane. Nubwo ariko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaza ubushake bwo kurandura”bituga”, Abaturarwanda baracyatunga agatoki ahakiri ibisigisigi bya  ruswa, nk’icyenewabo, gutonesha no kunyereza umutungo w’Igihugu cyane cyane mu masoko ya Leta.

Icyizere ariko bakagishingira ku gitsure cy’abayobozi bakuru  b’Igihugu, cyagaragaye kenshi mu guhana “ibifi binini”,  bikibeshya ko “umugabo ari urya utwe akarya n’utw’abandi”. Uko kutajenjekera abanyabyaha, gukorera mu mucyo  n’uruhare rw’abaturage mu miyobore y’Igihugu, abahanga mu guhashya ruswa n’akarengane bavuga ko ari intwaro ikomeye mu guhashya uwo mwanzi wa twese.

2021-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Ubwanditsi 13 Jul 2021
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025
Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Ubwanditsi 12 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika
ITOHOZA

Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa
Mu Rwanda

Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa

Ubwanditsi 07 Aug 2017
AfDB yagurije u Rwanda miliyari 215 Frw zirimo azarangiza ikibazo cy’amazi i Kigali
UBUKUNGU

AfDB yagurije u Rwanda miliyari 215 Frw zirimo azarangiza ikibazo cy’amazi i Kigali

Ubwanditsi 30 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru