• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Ubwanditsi 28 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nk’uko bisanzwe buri mwaka,  Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, wongeye gushyira ahagaragara uko ibihugu bikurikirana mu guhashya iyo  mungu y’ubukungu, ubutabera, umutekano n’imibereho y’abaturage muri rusange. Hagendewe ku bushakashatsi bukorwa n’inzobere, ibihugu bihabwa amanota kuva ku 100 kugeza kuri zeru, hamaze gusuzumwa uko igiturire, akarengane no kunyereza ibya rubanda, birwanywa mu nzego za Leta.

Icyegeranyo cy’umwaka wa 2020 rero, cyongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu Muryango w’Ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba, no mu Karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, nk’uko byari byagenze mu myaka myinshi ishize.

Muri Afrika yose ,u Rwanda ruri ku mwanya wa 4, nyuma  ya Seychelles  iza ku mwanya wa mbere, Botswana ku mwanya wa 2, na Cap Vert iza ku mwanya wa 3 kuri uyu mugabane.

Ku isi yose Denmark na Nouvelle Zélande nibyo bihugu biza ku isonga mu guhashya ruswa n’ibigendana nayo, naho Somaliya na Sudani y’Amajyepfo bikaba aribyo bifite amanota ya nyuma.

Turebye uko ibihugu byo muri aka kare byakurikiranye mu ishusho y’isi yose, u Rwanda ruri  ku mwanya wa 54, Tanzaniya  kuwa 94, Kenya kuw’102, Uganda ku mwanya w’123, u Burundi kuw’142, naho Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) iza ku mwanya w’146.

Nk’uko icyegeranyo cya Transparency International kibigaragaza, 2/3 by’ ibihugu 180 byakozweho ubushakashatsi, bifite impuzandengo y’amanota 40% (atageze nibura kuri ½) , akaba ari make cyane niba isi ishaka kwigobotora ingaruka za ruswa n’akarengane. Zimwe muri izo ngaruka ni ubukene bwabaye akarande ku gice kinini cy’abaturage, umutekano n’ubutabera byazahaye bitewe na ruswa mu nzego zishinzwe kubibungabunga, n’akandi kaga kagaragara cyane cyane mu bihugu bitaratera imbere.

U Rwanda rwakomeje gushimirwa ubushake bwa politiki mu guhashya ruswa n’akarengane, amategeko asobanutse abikumira kandi agashyira mu bikorwa, no guha agaciro imiryango n’amashyirahamwe arwanya ruswa n’akarengane. Nubwo ariko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaza ubushake bwo kurandura”bituga”, Abaturarwanda baracyatunga agatoki ahakiri ibisigisigi bya  ruswa, nk’icyenewabo, gutonesha no kunyereza umutungo w’Igihugu cyane cyane mu masoko ya Leta.

Icyizere ariko bakagishingira ku gitsure cy’abayobozi bakuru  b’Igihugu, cyagaragaye kenshi mu guhana “ibifi binini”,  bikibeshya ko “umugabo ari urya utwe akarya n’utw’abandi”. Uko kutajenjekera abanyabyaha, gukorera mu mucyo  n’uruhare rw’abaturage mu miyobore y’Igihugu, abahanga mu guhashya ruswa n’akarengane bavuga ko ari intwaro ikomeye mu guhashya uwo mwanzi wa twese.

2021-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rutahizamu Harry Kane yafashije ikipe y’u Bwongereza gusanga u Butaliyani ku Mukino wa Nyuma wa Euro 2020

Rutahizamu Harry Kane yafashije ikipe y’u Bwongereza gusanga u Butaliyani ku Mukino wa Nyuma wa Euro 2020

Ubwanditsi 08 Jul 2021
Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw’impamvu ze bwite

Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw’impamvu ze bwite

Ubwanditsi 19 Apr 2023
Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Ubwanditsi 03 Sep 2020
Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Ubwanditsi 20 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball
Amakuru

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Ubwanditsi 07 Aug 2023
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ko ishoramari mu bukerarugendo ryongerwa
UBUKERARUGENDO

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ko ishoramari mu bukerarugendo ryongerwa

Ubwanditsi 07 Sep 2018
Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima
ITOHOZA

Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 10 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru