• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

RUSHYASHYA 18 Aug 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Uruhare rw’Abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu gice cy’Amayaga (nka Ruhango na Ntongwe), rugaragaza ko bamwe mu Bari barahungiye mu Rwanda bafatanyije na Leta ya Habyarimana mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Dr. Jean Damascène Bizimana yagaragaje kenshi ko aba Barundi bakoze ubwicanyi ndetse n’ubu bakaba bakidegembya mu gihugu cyabo bataratabwa muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze

Mu 1994, bamwe mu Abarundi bari batuye mu nkambi mu gice cy’Amayaga ntabwo bari bahunze gusa, ahubwo binjiye mu mugambi wa Leta yo gushyiraho za bariyeri no kubarura Abatutsi ngo bicwe.

Abarundi bafatanyije n’Interahamwe mu gikorwa cyo kwica Abatutsi muayaga, ibikorwa bimwe na bimwe bikaba bisobanurwa mu nyubako z’amateka zashyizweho nka za “Icyumba cy’Umukara” mu karere ka Ruhango yewe n’ahandi

Dr. Jean Damascène Bizimana agaragaza kenshi imbogamizi z’uko u Burundi butigeze bugaragaza ubushake bwa politiki bwo gushyikiriza ubutabera cyangwa kohereza mu Rwanda Abarundi bakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe iwabo ibyo rero bikagaragaza ko nta cyiza cyava kuri Minisitiri Bizimana Edouard iteka uhora arajwe ishinga no gutera icyuhagiro benewabo bo muri FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, yongeye kumvikana atera icyuhagiro umutwe wa FDLR, anavuga ku Rwanda mu mvugo amenyereweho y’amacakubiri, ha handi iyo bigeze kuri Kigali, yiyambura umwambaro wa dipolomasi akambara uw’amatiku.

Mu kiganiro Bizimana yagiranye n’umunyamakuru wa Main Switch 27 cyagiye hanze ku wa 17 Kanama 2026, uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye kibanye neza n’ibindi bihugu uretse u Rwanda.

Kuri Bizimana, iyi mibanire mibi ituruka ku kuba u Rwanda rwaranze guha u Burundi abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

Ati “Ahantu habaye agatotsi gato ni ku gihugu cy’u Rwanda. Muzi ko ari cyo gicumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, ariko na bo twakomeje kuganira gusa rimwe na rimwe dusanga ibyo bavuga batabishyira mu bikorwa kuko bari bemeye gusubiza abo bantu, bakabasubiza u Burundi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera, ariko ntibabikoze, bakomeje kuducengacenga, hanyuma baranabakoresha mu mpande zihanganye muri Congo kugira ngo badutere bateze akavuyo mu gihugu, ariko ibyo byose Imana yaradufashije kandi turi maso ntaho bazaca.”

U Rwanda rwasobanuye kenshi ko rudashobora kubatanga kuko rwabakiriye nk’impunzi, kandi ko ikibazo cy’impunzi kigengwa n’amategeko mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kuvuga ko u Rwanda rutigeze rwemera ko ruzoherereza u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Yagize ati “Ibiganiro kuri iki kibazo cy’abantu bashinjwa uruhare muri coup d’etat mu Burundi byabaye mu myaka itatu ishize, muri 2023, ariko ntibyarangiye neza kuko hari ibintu bike byasabwe uruhande rw’u Burundi bitigeze byubahirizwa.”

Bizimana yavuze ko ibiganiro bikomeje, ati “Ariko ibijyanye n’ibiganiro turavugana, hari inzego zivugana kugira ngo turebe ko ibintu byasubira mu buryo, kuko twe tuzi kandi na bo barabizi ko umutekano udahari mu bihugu byacu, ubuhahirane butameze neza, nta terambere tuzabona.”

Bizimana n’ivanguramoko

Igice cyibanzweho cyane muri iki kiganiro ni aho Bizimana yagereranyije inzira u Burundi n’u Rwanda byafashe nyuma y’amateka mabi byombi byanyuzemo.

Yavuze ko u Burundi bwahisemo kubanisha Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, ariko ageze ku Rwanda avuga ko hari igice cy’Abanyarwanda cyahejwe.

Ati “Bo bafashe indi nzira, bakomeza kuvuga ngo mwe nta mwanya mufite hano, hanyuma bagakomeza kwirengagiza ko abantu igihugu Imana yakibahaye bose. Twe twabibonye imbere, Abahutu, Abatutsi, Abatwa n’abandi ntaho tuzashyirana, dufite igihugu kimwe ni cyo Imana yaduhaye, dutegetswe kukibanamo twese ibirimo, tukabisangira, tugafashanya tukacyubaka twese.”

Yakomeje ati “Abandi na bo bafashe iyo inzira, nibwira ko iyo nzira atari nzima kuko twarabibonye mu nzira y’amateka y’u Burundi, uko byarangiye mwarabibonye, nibaza ko bazabibona ko inzira bafashe nta gisubizo itanga.”

Bizimana ntiyasobanuye igice cy’Abanyarwanda avuga ko cyahejwe ariko iyi mvugo ishimangira uburyo agerageza gusubiza u Rwanda mu ndorerwamo y’amoko rwavuyemo mu myaka irenga 30 ishize.

Umuyobozi w’umuryango FOCODE, Pacifique Nininahazwe, uri mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi, yamaze igihe anenga imvugo ze.

Nininahazwe yagize ati “Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Ni Minisitiri ukoresha imvugo ijya kuba iya gishumba.”

Nininahazwe agaragaza Bizimana nk’umuyobozi urangwa n’imvugo mbi kandi ikarishye, ishobora guteza ibibazo dipolomasi y’u Burundi, aho kuyifasha.

Yateye FDLR icyuhagiro

Amateka ya Bizimana kuri X agaragaza ko FDLR n’u Rwanda ari zimwe mu ngingo avuga adakaraze ururimi karindwi. Mbere yo kujya muri Guverinoma, yari yaranditse ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ko ikoreshwa nk’urwitwazo.

Umunyamakuru yabajije Minisitiri Bizimana ku birego by’uko u Burundi bukorana na FDLR, amusubiza ko atemera ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku Rwanda, ndetse ayivugaho mu buryo bugabanya uburemere bw’amateka n’ibikorwa byayo.

Ati “FDLR ntiyigeze itera u Rwanda, hashize imyaka irenga 30 bayivuga ariko nta gitero uwo mutwe wigeze ugaba mu Rwanda. Kuva mu 1996, habaye ibitero, bakorana na Leta ya Congo barabarwanya […] twe FDLR ntabwo dushobora kuyifasha kuko turabizi ko nta kamaro.”

Kuri Bizimana rero, FDLR imaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa RDC isa n’ikibazo kigira agaciro bitewe n’uwakivuze. Kuri we iyo u Rwanda rukivuze, biba ari “urwitwazo”.

Nyamara gusenya FDLR ni imwe mu ngingo nyamukuru ziri mu masezerano y’amahoro ya Washington yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’amahanga yakomeje gusaba uyu mutwe w’iterabwoba usenywa bifatika.

Si ubwa mbere Bizimana agaragaza uyu murongo kuko mu ntangiriro za Nyakanga 2025, nyuma y’uko Perezida Kagame agaragaje ko u Rwanda rutegereje ko RDC isenya FDLR, Bizimana yifashishije X agira ati “Ntabwo ikarita ya FDLR igikora.”

Bizimana yanigeze kuvuga ko FDLR “itakiri ikibazo ku Rwanda”, ahubwo ko Kigali iyikoresha nk’urwitwazo, imvugo yari yarakoresheje na mbere yo kugirwa Minisitiri.

Ikiganiro cyinjiye mu masambu y’Abarundi

Muri iki kiganiro, Bizimana ntiyagarukiye ku mutekano na politiki. Yageze no ku mibereho y’Abanyarwanda, avuga ko mu Rwanda hari inzara ikomeye ituma bamwe bajya kwiba imyaka mu Burundi.

Nta mibare cyangwa ikindi kimenyetso yatanze gishyigikira ibyo yavuze.

Ati “Nibaza ko babona ibibazo bafite, twumvise Abanyarwanda bahora baza mu Burundi kwiba, bagacengera hari abaje kwiba mu mirima kubera inzara itaboroheye.”

Keretse aho dipolomasi yimukiye amatiku yo mu rugo, nta handi hantu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga amagambo nk’aya adafite ikimenyetso na kimwe, atanashobora kugira icyo afasha igihugu cye.

Umusesenguzi w’ibibera mu karere wavuganye na IGIHE, yagaragaje ko Bizimana ari umwe mu badipolomate babi u Burundi bwagize, kubera amagambo mabi akunze gukoresha iyo bigeze ku Rwanda.

Yagize ati “Minisitiri Bizimana nta burere agira. Buri gihe iyo bigeze ku Rwanda, akoresha amagambo atameshe, akagaragaza ko ashyigikiye umuntu uwo ari we wese waba arurwanya. Mwabonye ukuntu agaragaza ko FDLR nta kibazo cyayo n’uko yibasiye Qatar isanzwe ihuriza Leta ya RDC na AFC/M23 mu biganiro i Doha.”

Tariki ya 3 Mutarama 2026, Minisitiri Bizimana yagiye ku mbuga nkoranyambaga, ashinja Qatar gukoresha amafaranga yayo mu bibazo birebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo u Rwanda rudafatirwa ibihano.

Ati “Ni ingenzi kugaragaza uruhare rubi rwa Qatar, ikoresha ijambo n’amafaranga ifite mu kubuza Amerika gufata ibyemezo.”

Aya magambo yateje impaka zikomeye n’igitutu ku Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye asabira imbabazi ku mbuga nkoranyambaga. Minisitiri Bizimana yamaze igihe adakoresha izi mbuga.

Hagati ya Kigali na Bujumbura, aho impande zombi zivuga ko amarembo y’ibiganiro agifunguye, amagambo ashobora kuba ikiraro cyangwa umuriro utwika. Bizimana we aracyagerageza kubaka ikiraro, anatwika ibyo impande zombi zigeraho.

Minisitiri Bizimana yongeye kumvikana mu mvugo ishotora u Rwanda


2026-08-18
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Ubwanditsi 07 Oct 2023
CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994

CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 27 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC
Amakuru

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare
Mu Mahanga

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ubwanditsi 18 Feb 2017

Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal

RUSHYASHYA 10 Aug 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru