• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 27 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, UBUKUNGU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’abandi bayobozi batandukanye b’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7) kubera umwanya n’ijambo bahaye abayobozi bo ku mugabane wa Afurika kugira ngo bungurane ibitekerezo muri iyo nama ihuza ibihugu birindwi bikize ku isi.

Perezida Kagame yavuze ko imikoranire ari uko yari ikwiye kuba igenda kugira ngo ibihugu byose bifatanyirize hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye abari bahagarariye Umugabane wa Afurika muri iyo nama, abashimira by’umwihariko kuba baravuganiye neza Afurika.

Barimo Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ari na cyo gihugu cyitegura kuyobora uwo muryango, Perezida Macky Sall wa Senegal ari cyo gihugu kiyobora Umuryango w’ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD), na Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso ari cyo gihugu kiyoboye umuryango G5 Sahel uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Sahel gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika.

Perezida Kagame yanashimiye Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe na Dr Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), bose abashimira kuba barahagarariye neza Umugabane wa Afurika mu nama y’ibihugu birindwi bikize (G7). Iyo nama yaberaga mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasoje imirimo yayo kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2019, ikaba yari yaratangiye ku wa gatandatu tariki 24 Kanama 2019.

Muri iyo nama, umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatanze ikiganiro ku bijyanye n’ikirere, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’inyanja.

Mbere yaho ku cyumweru, Perezida Kagame yari yitabiriye n’ibiganiro byavugaga ku mikoranire y’umugabane wa Afurika n’uwo muryango w’ibihugu birindwi bikize ku isi.

Muri rusange abitabiriye iyo nama baganiriye ku buryo abagore bafashwa kwihangira imirimo, baganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga, baganira no ku byerekeranye no kurwanya ruswa.

Ibyo bihugu birindwi bikize ku isi bihurira muri iyo nama ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Canada, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani n’u Bwongereza.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gifata ibyo bihugu birindwi nk’ibyihariye igice kinini cy’ubukungu bw’isi, aho ubukungu bwabyo bwose hamwe bungana na 58% by’ubukungu bw’isi yose.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu umunani byatumiwe muri iyo nama ariko bitari muri ibyo birindwi bikize ku isi. Mu bindi byatumiwe harimo Australia, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwatumiwe muri iyo nama ibaye ku nshuro ya 45 nk’igihugu giheruka kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibindi bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika byayitumiwemo ni Igihugu cya Misiri kiyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Igihugu cya Afurika y’Epfo cyitegura kuyobora uwo muryango, Igihugu cya Senegal kiyobora Umuryango w’ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD) n’Igihugu cya Burkina Faso umuryango G5 Sahel uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Sahel.

Bimwe mu byemerejwe muri iyo nama ni uko hagiye gutegurwa uburyo Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yahura na Perezida wa Irani Hassan Rouhani bakaganira ku birebana n’intwaro za kirimbuzi Irani ishinjwa kuba irimo gucura.

Biteganyijwe ko kandi Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron azaganira na Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika ku kibazo cy’umusoro muto utangwa n’ibigo by’ikoranabuhanga by’Abanyamerika utajyanye n’uko isoko rihagaze mu Bufaransa.

Amafoto: Urugwiro

Src : KT

2019-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Ubwanditsi 12 Apr 2021
Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Ubwanditsi 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique
IMIKINO

Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Ubwanditsi 11 Nov 2019
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 May 2019
Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi
POLITIKI

Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru