• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka

AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka

RUSHYASHYA 18 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Rayon Sports yamuritse amasezerano y’imyaka itanu n’igice yasinyanye na Banki ya Kigali, aho ikipe iteganya ko izajya yungukamo arenga miliyari 1 Frw buri mwaka, harimo angana na miliyoni 340 Frw izajya ihabwa, n’andi izabona binyuze muri serivisi iyi banki izashyiriraho abakunzi b’ikipe.

Ni amasezerano yamuritswe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, bigizwemo Umuyobozi Mukuru wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah n’Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Ikoranabuhanga n’Abakiliya ku giti cyabo muri BK, Désiré Rumanyika.

Murenzi Abdallah yavuze ko aya masezerano yagendeye ku mubano w’impande zombi, ndetse akaba azashyirwa mu bikorwa mu myaka irenga itanu.

Ati “Mu minsi yashize twaricaye turaganira nk’ikipe nkuru na banki nkuru mu myaka, kugira ngo turebe uko ubufatanye bwarushaho gutera imbere. BK ni ikigo kinini, twararebye turavuga ngo ni gute serivisi zayo twazigeza ku bakunzi ba Rayon Sports.”

“Ubufatanye tugiye kugirana ni ubufatanye bugiye guhindura ubuzima bw’amikoro muri Rayon Sports. Buzamara imyaka mu mpapuro, ariko turashaka ko buba burundu. Ku mafaranga yo kudutera inkunga, yaduhaye arenga miliyoni 170 Frw mu mezi atandatu ashize.”

Murenzi yongeyeho ko byibura amafaranga Rayon Sports izajya ibona buri mwaka “atazajya ajya hasi ya miliyari 1 Frw”.

Si amasezerano akubiyemo amafaranga y’ubuterankunga gusa, ahubwo hari serivisi Banki ya Kigali izashyira ku isoko, hanyuma umufana wa Rayon Sports uzikoresheje ikipe na yo ibyungukiremo.

Imwe muri izo serivisi ni iy’ikarita yitwa ‘Gikundiro Card’, izajya ikoreshwa mu kugura ibicuruzwa hifashishijwe konti y’umukiliya iri muri BK, hanyuma amafaranga yakoreshejwe binyuze kuri iyo karita, Rayon Sports igire amafaranga ibona.

Rumanyika yavuze ko ari amasezerano azatuma ikipe ya Rayon Sports igera kure marushanwa akomeye, ndetse abafana bayo bagafashwa kwiteza imbere binyuze mu mishinga ifitanye isano na Rayon Sports.

Ati “Ibiganiro byafashe igihe kugira ngo dushyireho imirongo izadufasha kugera ku ntego mu myaka itanu ishobora no kongerwa. Dushaka ko ikipe itera imbere igakomera, icya kabiri ni ishoramari ku buryo habonekamo inyungu mu bantu benshi, hanyuma tukazamuka twese.”

“Muri iyo myaka itanu n’igice harimo n’igice kimwe cy’umwaka ushize, ariko ni imyaka tubonamo Rayon Sports igera kure mu marushanwa Nyafurika.”

Mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27, Gikundiro iteganya ko izakoresha miliyari 2 Frw, harimo n’andi ya Jayrutty Investment arenga miliyari 1,5 Frw, aya Skol izabaha miliyoni 185 Frw, n’abandi bafatanyabikorwa barimo Airtel Rwanda.

Rayon Sports igaragaza ko iri kubaka ikipe ikomeye, biri mu rwego rwo kugera kure muri CAF Confederation Cup, kugira ngo irusheho kubona ubushobozi bwo kuyitunga.

Uyi si umushinga wo gutegereza umusaruro mu myaka myinshi iri imbere, ahubwo yifuza kuwubona uhereye umwaka utaha w’imikino, ari na yo mpamvu mu bakinnyi yaguze harimo abakiri bato.

ImageImageImageImageImageImageImageImageImage

2026-07-18
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Uganda yarenze umurongo

Uganda yarenze umurongo

Ubwanditsi 29 May 2019
Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Ubwanditsi 11 Jul 2024
Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

RUSHYASHYA 19 May 2026
Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Ubwanditsi 14 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki
Mu Mahanga

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Ubwanditsi 21 Aug 2016
Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje
Mu Rwanda

Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa Volleyball 2024-2025
Amakuru

Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 17 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru