• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

RUSHYASHYA 17 Jul 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Uwashaka kumenya neza ikigarasha Kayumba Nyamwasa ntiyamurebera mu gihe yabaye mu buyobozi bwo mu Rwanda ahubwo wamurebera mu gihe yiswe ko yashinze ishyaka RNC nyuma akaryirukanwamo na baramu be.

Byatangiye igihe yashyamiraga nabo bafatanyije kurishinga ku ikubitiro Rudasingwa Theogene, Gerard Gahima na ba Musonera Jonathan barivamo bashinja Kayumba kuriyobora nk’urugo rwe bashinga irindi shyaka bise New RNC

Abandi barivuyemo ikitaraganya ni Paul Rusesabagina, Dr Paulin Murayi, umukwe wa Felesiyani Kabuga. Kayumba Nyamwasa yashinjwaga kuyobora mu buryo bwa wenyine; kutubahiriza amategeko y’umuryango; gufata ibyemezo adafatanyije n’inzego zemewe n’ibindi.

Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya nawe yashinje Kayumba Nyamwasa kubangamira igikorwa cyo kwibuka umugabo we Patrick Karegeya nawe arivamo, abantu bongera kugaruka kuri bya birego ko Karegeya yahitanwe nabo muri RNC bapfuye ubuyobozi n’imisanzu.

Kugeza uyu munsi RNC ntamuntu uri mu bayishinze ukiribarizwamo yaba Condo Gervais cyangwa Nayigiziki. Ubu iri mu maboko ya Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa wari warirukanwe mu buyobozi bwuyu mutwe na Kayumba Nyamwasa ubwe.

Ikibazo cyibura rya Ben Rutabana cyashize iherezo kuri politiki ya Kayumba Nyamwasa muri RNC kuko bivugwa ko yamwicishije mu mashyamba ya Congo

Ubu RNC ntiwamenya niba ariyande dore ko icyo kibazo kinibazwa na Serge Ndayizeye wari umuvugizi wa RNC ubwo yakibazaga Frank Ntwali nyuma yo gusezererwa muri RNC. Serge Ndayizeye yandikiye ibaruwa Kayumba Nyamwasa amubwirako umuntu utashobora kuyobora abantu batandatu atashobora kuyobora Abanyarwanda.

Bombori bombori muri RNC yageze mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa, dore ko ubu atumvikana n’umugore we Rosette Kayumba wifatanyije na basaza be bashimuta RNC bayambuye Kayumba Nyamwasa

Ibi byagaragariye mu bukwe Kayumba Nyamwasa aheruka gukoresha dore ko umukobwa we yamushyingiye umufumbira w’I Bugande abo muri RNC ntibabwitabira usibye Gallican Gasana nawe wataye umutwe nyuma yuko undi mugabo Dr Hakizimana w muri RNC amutwariye umugore, Gallican Gasana akagana inzira yo kwibera umutinganyi aho akora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo

Kayumba kandi ntiyahiriwe n’urushako rw’umuhungu we Philbert Kayumba wari warashakanye n’umuzungu wo muri Australia.

Kuba ikigarasha ni ibintu bikenya ku buryo umuntu nka Kayumba Nyamwasa acyuza ubukwe akabura ababutaha dore ko ku ikubitiro abamwamagana ari abo babanye mu ishyaka yabayemo abereyeho kurisahura gusa.

Nubwo atunze amakamyo Kayumba Nyamwasa nta mahoro y’umutima afite cyane ko azi neza ko ayo mafaranga yayabonye nk’ikiryabarezi abeshya bo muri RNC ko afite ingabo muri P5, zikicirwa ninzara muri Congo we yiguriye amakamyo nkuko byatangajwe na Callixte Sankara mu rubanza rwe asobanura icyo yapfuye na Kayumba Nyamwasa.

2026-07-17
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Uganda: umunyarwanda yaguye mu bitaro bya Mbarara azira ingaruka z’i’yicarubozo yakorewe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)

Uganda: umunyarwanda yaguye mu bitaro bya Mbarara azira ingaruka z’i’yicarubozo yakorewe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)

Ubwanditsi 10 Jan 2019
ITORERO ZION TEMPLE RYAFUNGUYE ISHAMI INDIANA MURI AMERIKA

ITORERO ZION TEMPLE RYAFUNGUYE ISHAMI INDIANA MURI AMERIKA

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Ubwanditsi 23 Aug 2025
Urutonde rw’Abanyeshuri n’Abatoza b’Ubugome na Jenoside

Urutonde rw’Abanyeshuri n’Abatoza b’Ubugome na Jenoside

Ubwanditsi 17 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras
Mu Mahanga

Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras

Ubwanditsi 17 Mar 2016
RDC: Igitero Cyagabwe N’inyeshyamba Za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ Cyaguyemo Batanu
HIRYA NO HINO

RDC: Igitero Cyagabwe N’inyeshyamba Za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ Cyaguyemo Batanu

Ubwanditsi 26 Jul 2018
AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 05 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru