Amateka ya Cambodia ni maremare kandi akungahaye, akaba yaranzwe n’ibihe by’ubuhangange bukomeye ku isi, ubukoloni, intambara z’imbere mu gihugu ndetse na jenoside yakorewe abaturage bayo, Mbere y’uko ubwami bwa Khmer bubaho, muri ako gace hari ubwami bwa Funan (kinyejana cya 1–6) na Chenla (kinyejana cya 6–8) bwagendaga ku muco n’amadini byakomotse mu Buhinde
Mu mwaka wa 802, Umwami Jayavarman wa II yashinze ubwami bukomeye bwa Khmer. Bwageze ku gasongero k’ubuhangange mu kinyejana cya 12, aho bwagenzuraga igice kinini cy’ibihugu ubu bizwi nka Tayilande, Lawosi na Viyetinamu, Iki gihe ni cyo hubatswemo insengero z’igitangaza ku isi zirimo Angkor Wat na Angkor Thom, zikaba ari zo zikurura ba mukerarugendo benshi kugeza n’ubu.Mu 1991 hasinywe amasezerano y’amahoro i Paris, hanyuma Umuryango w’Abibumbye (ONU) utegura amatora mu 1993. Ubwami bwasubijweho, Norodom Sihanouk yongera kuba umwami (ubu asimburwa n’umuhungu we Norodom Sihamoni).
Ubuyobozi bwa Hun Sen na Hun Manet. Kuva mu myaka ya 1980 kugeza mu 2023, igihugu cyayobowe na Minisitiri w’Intebe Hun Sen. Mu 2023, yashyikirije ubutegetsi umuhungu we Hun Manet, ubu uyoboye guverinoma ya Cambodge mu gihe igihugu gikomeje kwiyubaka mu bukungu binyuze mu bukerarugendo, inganda z’imyenda n’ubuhinzi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Phnom Pen ruzaba umwanya wo kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Cambodge.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko mu gitondo cyo ku wa 13 Ugushyingo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Ubwami, bagirane ikiganiro.
Nyuma y’ikiganiro, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazasura Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodge ruri i Phnom Penh, ndetse n’urwibutso rwa Norodom Sihanouk wari se w’Umwami Sihamoni.
Ku gicamunsi cyo ku wa 13 Ugushyingo, Perezida Kagame azaganira na Perezida wa Sena ya Cambodge, Hun Sen; na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Khuon Sudary mbere yo kuganira na Minisitiri w’Intebe, Hun Manet.
Biteganyijwe ko u Rwanda na Cambodge bizanagirana amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.
Perezida Kagame azitabira Inama ya 20 ya Francophonie izabera i Phnom Penh ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026. Izaba ifite insanganyamatsiko yibanda ku kurushaho gushyira imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere rihuriweho n’umutekano urambye.
Iyi nama izaba inafite umwihariko ku Rwanda kuko abakuru b’ibihugu na za guverinoma 53 bo muri OIF bazatora Umunyamabanga Mukuru uzayobora uyu muryango mu 2027-2030.
Louise Mushikiwabo usanzwe awuyobora ari mu bakandida bahatanira uyu mwanya, aho azaba ahatanye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wa Roumanie. Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo.

Cambodge yakiriye Inama ya Francophonie ku nshuro ya mbere, ikaba iya mbere ibereye muri Asia y’Amajyepfo y’Uburasirazuba nyuma y’iyabereye i Hanoi muri Vietnam mu 1997.




