Uruhurirane rw’icyoba, ikimwaro n’ihungabana, ngiyo isura Perezida Evariste Ndayishimiye w’uBurundi yaraye agaragagarije abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu, aho kubakiriza akanyamuneza ko kubifuriza umwaka mushya mwiza yari yabatumiriye.
Abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, basanga kwakiriza abo bashyitsi amarira, kwiheba no kwikoma uRwanda, Perezida Neva yabitewe n’akaga abasirikari b’uBurundi bakomeje guhurira nako muri Kongo, mu gihe yari yijeje munywanyi we Tshisekedi kumurwanirira no kumukiza abarwanyi ba M23, none ari Tshisekedi, ari Ndayishimiye, n’abandi babashyigikiye bakaba bakubitwa iz’akabwana ku rugamba.
Gutsindwa bya hato na hato ku rugamba, n’igitutu cy’imiryango yishyuza Neva abana babo batikirira mu ntambara yabashoyemo ku nyungu ze bwite, biraza byiyongera ku bukungu bugeze aharindimuka, aho Abarundi bari mu bukene batigeze bagira mu mateka y’igihugu cyabo.
Kimwe na mugenzi we Tshisekedi, Neva nawe iyo abuze ibisobanuro kuri ruswa n’ubuswa, ivanguramoko, n’andi manjwe aranga imiyobore ye, ahitamo gukinga abaturage ibikarito mu maso, ngo uRwanda nirwo nyirabayazana!
Icyakora Neva na Tshisekedi barabizi ko iki ari ikinyoma kitazaramba. Nk’uko M23 yafashe intwaro ikiyemeza guca ikinyoma no kubaka Kongo ibereye Abakongomani bose, Neva nawe arabibona ko ruriye abandi rutamwibagiwe. Za RED-TABARA ziryamiye amajanja hakurya aho muri Kongo.
Ifatwa rya Goma n’utundi duce twinshi nka Minova na Rubaya byari birinzwe n’abasirikari b’Abarundi, ndetse ubu M23 ikaba igenda yigarurira ibirindiro bikomeye muri Kivu y’Amajyepfo, birarushaho gushyira Neva n’ibyegera bye mu mazi abira, kuko mu gihe M23 izaba igenzura umupaka wa Kongo n’uBurundi, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside, buzaba busatira iherezo.
Ubwoba bwa Neva burumvikana kandi, kuko M23 niyigarurira Kivu y’Amajyepfo, inzira zo kujya gukorera amadolari ya Tshisekedi, atitaye ku maraso y’Abarundi n’Abakongomani ahamenekera, zizaba zifunzwe.
Muri ayo maganya yakiranye abadipolomate, Neva yavuze ko ngo azi neza ko intambara iri muri Kongo no mu Burundi izahagera. Izahagera nyine natitandukanya na FDLR basangiye ingengabitekerezo ya jenoside!
Niba ubutegetsi bwo mu Burundi butifiza ko ibibera muri Kongo byagera no mu gihugu cyabo, nibareke gucumbikira abajenosideri ba FDLR mu ishyamba rya Kibira, no kuyishyigikira mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’uRwanda. Nibitaba ibyo, ntibazaboroge uRwanda nirushyiraho ingamba z’ubwirinzi.
Niba Neva atifuza ko umuriro uri muri Kongo amaherezo nawe yazawota, nareke gukomeza gushuka Tshisekedi ko ibibazo bya Kongo bizarangizwa n’intambara, ahubwo amugire inama yo kuyoboka inzira y’ibiganiro.
Erega n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo byaje twese tubireba, ku buryo byashoboraga gukumirwa iyo abategetsi b’icyo gihugu batigira ingumba z’amatwi. Iyo imishyikirano ihabwa agaciro nk’uko M23 itahwemye kubisaba se, ubu Tshisekedi yari kuba yikoreye amaboko, atabaza umuhisi n’umugenzi?!
Intandaro y’ibyo tubona uyu munsi muri Kongo, ni imyitwarire y’abategetsi b’iki gihugu basigasiye abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho kubambura intwaro no kubasubiza iwabo mu mahoro, ahubwo bakashyira ku ibere.
Nguko uko FDLR yiraye mu Batutsi bo muri Kongo irabica, ibarira inka, ibanyaga amasambu, abacitse ku icumu bahungira mu bihugu byo muri aka karere. Uretse kwigiza nkana se, ninde utarabonaga ko amaherezo abo Bakongomani bazahaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo?
FDLR rero ni imungu y’amahoro, aho yageze imidugararo iravuka. Kuyicirira iwawe cyangwa kunywana nayo, ubwo nyine uba wiyemeje ko muzasangira n’ibyo izakuzanira.