• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Bimaze kugaragara ko benshi mu baturage ba Kongo-Kinshasa batazi cyangwa bafata minenembwe ibibazo bizoreka, cyangwa ahubwo byamaze koreka igihugu cyabo.

Hambere umutegetsi washakaga kwigarurira imitima y’Abakongomani, yarabarekaga bakisahurira, bakibyinira “ndombolo” na “Lumba”, iby’imiyoborere myiza ntubabwire!

Ubu noneho amaturufu yariyongereye ku bashaka kwigarurira imitima y’Abakongomani. Ntibigusaba ubuhanga, ubunyangamugayo, umurava n’ubushishozi, reka da! Wowe tyaza akarimi gusa, buri munsi uhimbire Rwanda ikirego, urwandagaze hamwe n’abayobozi barwo, maze urebe ko batazagukomera amashyi imyaka yose wifuza.

Ibyo abategetsi ba Kongo babibyaza” umusaruro” uko bashoboye kose. Na Perezida Tshisekedi ubwe azi ko imbere y’Umukongomani” nyawe”, imigabo n’imigambi itarusha agaciro kwita Perezida Kagame “Hitler”, no kwirarira ko azarasa Kigali, n’ikimenyimenyi byamuhaye iyi manda ya kabiri.

Abazi gutebya ndetse baragira inama Tshisekedi kutirirwa arwana no guhindura itegekonshinga, kuko bihagije kubwira Abakongomani ko azarwana umuhenerezo, akabuza uRwanda gusahura Kongo umwuka ruhumeka!

Mu rwego rwo gukinga abaturage ibikarito mu maso, ngo batabaza icyo abadepite bakora ngo intambara ihitana benshi ,igasenya byinshi, ihagarare, uwitwa Vital Kamerhe utegeka Inteko Ishinga Amategeko ya Kongo, yarikokereje imbere ngo Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda yahawe icyubahiro ubwo, kuwa kabiri ushize, yari mu nama mu mujyi wa Goma.

Isaluti Jeneral Cirimwami uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru yahaye Minisitiri Nduhungirehe yakuruye ibibazo muri Kongo nzima, ndetse Bwana Vital Kamerhe akaba asaba Ministiri w’Intebe, SuminwaTuluka, gusobanura ukuntu umuyobozi mu Rwanda ahabwa icyubahiro muri Kongo, kandi ari” umwanzi”.

Namwe nimwumve urwego rw’imitekerereze na dipolomasi abategetsi bakuru ba Kongo bafite muri iki kinyejana! Ngiyo imyumvire y’abantu byitwa ko bashaka ko urwikekwe ruvaho, umubano mwiza ukagaruka hagati y’ibihugu by’abaturanyi.

Ibi Vital Kamerhe kandi arabivuga, mu gihe mu minsi ishize yakiranywe yombi i Kigali, aho yari yitabiriye ubukwe bw’umuhungu w’umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda. Ubwuzu Bwana Kamerhe yakiranywe mu Rwanda bwamuteye akanyamuneza gakomeye, ndetse anagabira inka 30 uwo muryango wari umaze kurushinga! Nguwo “Umunyekongo nyakuri” ubabajwe n’isaruti umuyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri yahawe na Guverineri w’intara.

Vital Kamerhe n’abatekereza macuri nkawe ntibayobewe ko iyi ari imyitwarire ya cyana. Oya, barabizi ahubwo ni kwa gukina n’amarangamutima ya benshi mu Bakongomani, batageza kure mu mitekerereze, ngo bumve ko isaluti atari ikintu gikwiye kubatwara umwanya, bagakoresheje basaba abategetsi babo kubakura mu ntambara ibageze habi.

Niba se abategetsi ba Kongo bumva Minisitiri Nduhungirehe atari akwiye icyubahiro, ubwo bazubaha imyanzuro yafatiwe mu nama Minisitiri Nduhungirehe yagizemo uruhare ra?

Niba ikintu cyoroheje cyane nko gutanga isaruti isanzwe, biteje ikibazo cya dipolomasi, Leta ya Kongo izemera gutanga noneho ibiremereye isabwa, nko gusenya umufatanyabikorwa wayo, FDLR?

Niba se gutanga indamukanyo isanzwe bisabye Minisitiri w’Intebe kwisobanura, Leta ya Kongo izagira ubutwari bwo kwicarana mu biganiro na M23, kandi Tshisekedi abeshya abaturage be ko abo barwanyi ari Abanyarwanda?

Ibyo abategetsi ba Kongo bakwigira byose, uko barangaza abaturage babo kose, bamenye ko aribo mbere na mbere barebwa n’ibibazo by’igihugu cyabo, kandi amateka azabaryoza aka kaga badashaka ko inzirakarengane zivamo.

2024-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye batawe muri yombi

Burundi: Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye batawe muri yombi

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni,  Entebbe muri Uganda

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni, Entebbe muri Uganda

Ubwanditsi 24 Mar 2018
New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).

New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).

Ubwanditsi 03 Aug 2016
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda
Mu Rwanda

Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura
HIRYA NO HINO

Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura

Ubwanditsi 31 Jul 2018
BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

BNP Paribas, banki y’igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru