• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Ubwanditsi 07 Jun 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Abagize Umuryango w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’amatorero mu Rwanda(Rwanda Religious Leaders Initiative) baremeza ko ihohoterwa rishingiye kugitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abana mukarere ka Nyamagabe ndetse nahandi mu Rwanda, riterwa akenshi n’amakimbirane ari mu miryango, abayobora amadini n’amatorero kunzego zose basabwe kugira uruhare rukomeye mu kurirwanya mu muryango nyarwanda kuko aribo bahura n’abaturage benshi kandi kenshi.

Ibi byose byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 mu mahugurwa agamije guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana yatanzwe n’umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative ubitewemo inkunga n’Ishami rya Loni ryita ku buringanire n’iterambere ry’abagore (UN Women).

Abayobozi b’amadini n’amatorero bagomba kuba mu bambere barirwanya nkuko byemezwa na Pasiteri Matabaro Jonas umuyobozi mu w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda – (Rwanda Religious Leaders Initiative),akomeza avuga ko kutarwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari uguhemukira u Rwanda rw’ejo hazaza.

Agira Ati “Twahisemo guhugura abashinzwe amadini n’amatorero kugira ngo dufatanye kurwana urugamba rusenya imiryango, rusenya u Rwanda urugamba rwonona. Abayobozi dufite uyu munsi nabo bigeze kuba abana. Iki cyorezo cyonona abana dukwiriye kugihagurukira kuko aba bana ejo nibo bazaba ari abayobozi. Ntabwo dukwiriye guceceka.”

Mu ijambo rye, Mukamusoni Philomène, umwe mu (Champion) bahuguwe yaje ahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore muri ako karere, yavuze ko impamvu hakomeje kugaragara abangavu baterwa inda ku bwinshi, ahanini bituruka ku gutezuka ku nshingano kw’ababyeyi.
Ati “Ababyeyi twakanguriwe kongera kwegera abana no kubaganiriza. Biragaragara ko turi mu mirimo myinshi abana bacu bagahohoterwa, kandi twongeye gushishikiza abana bacu kudahisha ibyo bibazo bagize kuko biri kugaragara.”

Mu butumwa yajyanye nk’impamba Mukamusoni yavuze ko biyemeje guhwitura ababyeyi bagenzi babo, babinyujije mu migoroba y’ababyeyi, ku nshuti z’imiryango, no ku nzego z’ibanze.

Habimfura Vincent, Perezida w’Ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko ari iby’agaciro nk’abanyamadini(Champions) guhugurwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ari bamwe mu bahura kenshi n’abaturage.
Ati “Abanyamadini n’abanyamatorero, mu nshingano zacu dufite izo iyo kurwanya ihohoterwa n’icyaha, harimo icyuho ku ruhande rumwe cyo kutamenya amahohoterwa cyangwa se uburyo umuntu ashobora guhangana nayo igihe byabayeho. Twameye icyo dushobora gukora igihe habayeho ihohoterwa, twahungukiye cyane.”

Ni mu gihe kandi urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kugaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n’amakimbirane yo mu ngo byiyongereye cyane mu Rwanda mu mwaka 2020 hagereranijwe nuwa 2019.

Ibi byaha bituruka ku gushyamirana kw’abagize umuryango harimo gukubita no gukomeretsa, kwica, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhoza kunkeke uwo mwashakanye ndetse no gufata abana ku ngufu.

2021-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

Ubwanditsi 22 Apr 2022
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bifatanyije n’Abaturage mu muganda

Ubwanditsi 29 Apr 2017
KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe  yashyinguwe

Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe yashyinguwe

Ubwanditsi 28 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York
POLITIKI

Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Nicolas Sarkozy wahoze uyobora Ubufaransa yatawe muri yombi
POLITIKI

Nicolas Sarkozy wahoze uyobora Ubufaransa yatawe muri yombi

Ubwanditsi 20 Mar 2018
Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba
Amakuru

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Ubwanditsi 18 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru