• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Ubwanditsi 07 Jun 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Abagize Umuryango w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’amatorero mu Rwanda(Rwanda Religious Leaders Initiative) baremeza ko ihohoterwa rishingiye kugitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abana mukarere ka Nyamagabe ndetse nahandi mu Rwanda, riterwa akenshi n’amakimbirane ari mu miryango, abayobora amadini n’amatorero kunzego zose basabwe kugira uruhare rukomeye mu kurirwanya mu muryango nyarwanda kuko aribo bahura n’abaturage benshi kandi kenshi.

Ibi byose byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 mu mahugurwa agamije guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana yatanzwe n’umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative ubitewemo inkunga n’Ishami rya Loni ryita ku buringanire n’iterambere ry’abagore (UN Women).

Abayobozi b’amadini n’amatorero bagomba kuba mu bambere barirwanya nkuko byemezwa na Pasiteri Matabaro Jonas umuyobozi mu w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda – (Rwanda Religious Leaders Initiative),akomeza avuga ko kutarwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari uguhemukira u Rwanda rw’ejo hazaza.

Agira Ati “Twahisemo guhugura abashinzwe amadini n’amatorero kugira ngo dufatanye kurwana urugamba rusenya imiryango, rusenya u Rwanda urugamba rwonona. Abayobozi dufite uyu munsi nabo bigeze kuba abana. Iki cyorezo cyonona abana dukwiriye kugihagurukira kuko aba bana ejo nibo bazaba ari abayobozi. Ntabwo dukwiriye guceceka.”

Mu ijambo rye, Mukamusoni Philomène, umwe mu (Champion) bahuguwe yaje ahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore muri ako karere, yavuze ko impamvu hakomeje kugaragara abangavu baterwa inda ku bwinshi, ahanini bituruka ku gutezuka ku nshingano kw’ababyeyi.
Ati “Ababyeyi twakanguriwe kongera kwegera abana no kubaganiriza. Biragaragara ko turi mu mirimo myinshi abana bacu bagahohoterwa, kandi twongeye gushishikiza abana bacu kudahisha ibyo bibazo bagize kuko biri kugaragara.”

Mu butumwa yajyanye nk’impamba Mukamusoni yavuze ko biyemeje guhwitura ababyeyi bagenzi babo, babinyujije mu migoroba y’ababyeyi, ku nshuti z’imiryango, no ku nzego z’ibanze.

Habimfura Vincent, Perezida w’Ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere mu karere ka Nyamagabe, yavuze ko ari iby’agaciro nk’abanyamadini(Champions) guhugurwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ari bamwe mu bahura kenshi n’abaturage.
Ati “Abanyamadini n’abanyamatorero, mu nshingano zacu dufite izo iyo kurwanya ihohoterwa n’icyaha, harimo icyuho ku ruhande rumwe cyo kutamenya amahohoterwa cyangwa se uburyo umuntu ashobora guhangana nayo igihe byabayeho. Twameye icyo dushobora gukora igihe habayeho ihohoterwa, twahungukiye cyane.”

Ni mu gihe kandi urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kugaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n’amakimbirane yo mu ngo byiyongereye cyane mu Rwanda mu mwaka 2020 hagereranijwe nuwa 2019.

Ibi byaha bituruka ku gushyamirana kw’abagize umuryango harimo gukubita no gukomeretsa, kwica, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhoza kunkeke uwo mwashakanye ndetse no gufata abana ku ngufu.

2021-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Ubwanditsi 30 Oct 2017
APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

Ubwanditsi 04 Jan 2024
Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Ubwanditsi 13 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Ubwanditsi 11 Feb 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020,  yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 02 Apr 2020
Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira
INKURU NYAMUKURU

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Ubwanditsi 06 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru