• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Ubwanditsi 25 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yasabye ko hitabazwa amategeko ku magambo Umushumba wa Diyosize ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, aherutse kuvuga ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi y’u Rwanda.

Ku wa 02 Kamena 2018 ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe i Kabgayi n’abahavanywe bakajya kwicirwa kuri Nyabarongo n’ahandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko abayobozi ba Kiliziya Gatolika by’umwihariko i Kabgayi bagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

By’umwihariko Bizimana yagarutse ku ruhare rwa Musenyeri André Perraudin wayoboye Diyosezi ya Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989, avuga ko yafashije cyane Grégoire Kayibanda mu bikorwa birimo gushishikariza abahutu kwanga abatutsi biciye mu nyandiko zirimo Manifesto y’Abahutu.

Yagize ati “Gutandukanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakwiriye u Rwanda na Kabgayi ntibishoboka kuko niho yatangiriye itangijwe n’aba nababwiye. Kayibanda […] yagize uruhare mu kuyikwiza akoresheje imyanya yagiye abona.”

Nyuma Musenyeri Mbonyintege yatangarije Radio BBC ko hari bimwe mu byavuzwe na Bizimana bitari ukuri. Yavuze ko nta na kimwe kigaragaza ko Musenyeri Perraudin yafashije Kayibanda kwandika inyandiko zishishikariza abahutu kwanga abatutsi, icyakora avuga ko agaya kuba ntacyo yakoze ku byaberaga mu gihugu.

Ati “Nta kigaragaza na kimwe ko Perraudin ari we wanditse manifeste ya Parmehutu kuko Kayibanda yamurushaga kwandika kandi Perraudin yahoraga afite ubwigengesere ko atumva umuco wa Kinyarwanda. Gusa icyo wenda ntashima ni uko atigeze agaragaza ko atabishyigikiye.”

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko hari abandi bihayimana batajya bibukwa kandi baragaragaje ubutwari bwo kurokora abo bari bashinzwe bakanabizira.

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Kamena 2018 ubwo hashyingurwaga imibiri 359 y’abatutsi bajugunywe mu myobo ine i Ndera, Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko ibyavuzwe na Musenyeri Smaragde ari ukugoreka amateka.

Yagize ati “Reka ngaruke kuri Dr Bizimana. Ejo bundi wigeze gukoma rutenderi, induru ziba ziravuze. Ibyo wavugaga ku mateka i Kabgayi, udusobanurira neza, ubereka ubushakashatsi wakoze, ibimenyetso bigaragara wakoreye ubushakashatsi kuri Musenyeri Perraudin.”

“Umaze kubivuga n’uburyo yafashije Parmehutu kubaka iriya ngengabitekerezo yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barakwanjamye rero, mu binyamakuru, ku maradiyo mpuzamahanga […] Hari abantu bakomeye bwakwandagaje kugira ngo uko kuri ufite uguceceke.”

Prof Dusingizemungu yavuze ko abarwanya uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi y’u Rwanda ari abashaka kuyagoreka.

Kuri iki kibazo, yavuze ko hakwiye kwitabazwa amategeko ku bahakanye ibyavuzwe na Dr Bizimana i Kabgayi.

Ati “Muri uko gutekereza uburyo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yakomeza kwiyubaka n’abakubuza kuvuga ukuri nabo baba bakwiye kwegerwa noneho abazi amategeko bakanabereka uko amategeko yanditse.”

“Ejo bundi nasomye amategeko nasanze abantu batanze ikirego cyakwakirwa ariko kuri kwa kugendera ku magi hari igihe abantu bavuga bati ariko, urabizi n’ibindi, dore uko ibintu biba bimeze […] izo za dore rero nazo ni uburyo bwo kugendera ku magi ugasanga rimwe na rimwe bidafasha muri uru rugendo ari naho nsaba ko habaho uburyo bwo kongera gutekereza ku buryo dukoresha hato ngo tudakoma rutenderi kandi wenda bitwicira muri uru rugendo.”

Mu gitabo Padiri Rudakemwa Fortunatus yise ‘L’Evangilisation du Rwanda (1900-1959)’ kivuga ku ruhare rwa Kiliziya mu mateka y’u Rwanda, yavuzemo ko ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatangaga, Musenyeri Perraudin yabyishimiye, akanatangaza amagambo aryanisha amoko.

Igitabo kivuga ko yagize ati “Kayibanda ni Dawidi w’i Kabgayi naho umwami Rudahigwa ni Goliyati w’i Nyanza”.

Muri Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yahuye na Papa Francis i Vatikani, Papa asaba imbabazi ku bw’abayoboke n’abakozi ba Kiliziya Gatolika bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

2018-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Ubwanditsi 13 May 2018
BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Ubwanditsi 24 Nov 2020
U Rwanda rwamaganye  raporo ya Human Rights Watch igamije  Kwibasira u Rwanda ku mpamvu za Politiki

U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch igamije Kwibasira u Rwanda ku mpamvu za Politiki

Ubwanditsi 28 Jan 2020
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Ubwanditsi 29 May 2025

4 Ibitekerezo

  1. Gruec
    June 25, 20185:43 pm -

    Ni Ibuka se cyangwa ni hagati ya Prof. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre ubwe na Musenyeri? Nibasigeho kudusubiza inyuma mu mateka. I buka bayishyire kuruhande , ubundi tubahe ingabo za ba se.

    Subiza
  2. Oswald Ruakshaza
    June 26, 20189:49 am -

    Ibi ntibyari bikwiye kuturangaza yuko ari urucabana! Mgr Mbonyintege yakurikiranye ibyabaye mu Rwanda naho abandi nka Bizimana baravuga ngo ibyo bashakishije! Umuti mbona aruko inyungu z’abacitsekwicumu zakurikiranywa n’abacikacumu bazi amateka yabo, ntibabareke abaje kubasopanya biyita abashakashatsi!

    Subiza
  3. Intareyakanwa
    June 26, 201812:08 pm -

    Njye uko mbona iki kibazo , si ikibazo cya Ibuka ahubwo ni ikibazo( bifu) iri hagati y’umuyobozi wa Ibuka( DUSINGIZEMUNGU Jean Damascene ubwe ku giti cye) na Mgr Mbonyintege .

    Ikindi mbona ni muri iyi netruro” “Kayibanda ni Dawidi w’i Kabgayi naho umwami Rudahigwa ni Goliyati w’i Nyanza”.Aha twakwibaza niba iyo havugwaga KAYIBANDA Gregoire harumvikanaga Ubwoko bw’abahutu cg havugwa Umwami Rudahigwa hakumvikana abatutsi?

    Ikindi rwose tuzi twese neza ko ibyitwaga bya SHIKU ndetse n’ibindi byakorerwaga abanyarwanda bose ntawuvanguye bitarakorwaga n’abami akaba ari naho wasanga Mgr Peraudin yakuriye avuga atyo.

    Njyewe njya ndeba nkanibaza aho iyi nkundura ndetse no kuryanisha abanyarwanda ikomeza kugenda yiyongera bikorwa na bamwe biyita abanyabwenge,mu byukuri ari abo kubiba no kubika inzigo n’inzangano mu banyarwanda , bityo nkaba nsanga aba bose ntacyo bamariye sosiyeti nyarwanda ndetse n’abo byitwa ko barebera inyungu zabo kuko akenshi usanga 95% zibyo bavuga ko baharanira ari inyungu zabo bwite.

    Subiza
  4. niyogihozo
    June 27, 20189:53 am -

    Ariko dusingizemungu yumva ikibazo ari Peraudin wanapfuye? Ikibazo numva kuri we cyakabaye abacitse ku icumu babayeho bate? Ubutabera ku bazize jenocide byo… mbona ari () kuko ababacocaguje imipanga n’impiri ubu barabyinira ku mva zabo…. ni ukubuharira Imana. Abantu badufashe bagabanye amagambo no gushakira ibibazo aho bitari. Ubundi se Perraudin azazuka ahanwe cyangwa yikosore?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya
Mu Rwanda

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama
Amakuru

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Ubwanditsi 10 Oct 2023
Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi  yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ubwanditsi 25 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru