• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Ndikumana Katauti

Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Ndikumana Katauti

Ubwanditsi 15 Nov 2017 Mu Rwanda

Mu muhango wo gushyingura Ndikumana Hamadi Katauti wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu,uwahoze ari umugore we Oprah Uwoya ntiyawugaragayemo kuko atari yageze mu Rwanda nk’uko byari byanditswe mu bitangazamakuru.Uyu mugore yakoreye ikiriyo iwe mu rugo rwe muri Tanzaniya aho yari kumwe n’inshuti ze zari zaje kumufata mu mugongo.

Umuhango wo guherekeza Katauti witabiriwe n’abatu benshi bo mu ngeri zitandukanye barimo abakinnyi ba Rayon Sports, abayobozi bayo n’abafana bayo, abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, abakinanye na Katauti n’abandi bahujwe mu buryo butandukanye n’umupira w’amaguru.

Ikinyamakuru Global Publishers cyandikira muri Tanzania cyatangaje amakuru y’uko Oprah Owoya yakoreye ikiriyo iwe mu rugo ruherereye mu gace ka Sinza-Mori jijini mu mujyi wa Dar es Salaam ndetse inshuti ze ziganjemo abo bakinana amafilimi bakaba baraje kumufata mu mugongo.

Uretse Uwoya utaritabiriye umuhango wo gushyingura Ndikumana Katauti wahoze ari umugabo we, nta n’undi wo mu muryango we waje mu Rwanda, aho batangarije iki kinyamakuru Global Publishers cyari cyamusuye mu rugo rwe ko impamvu bataje mu Rwanda ari uko bari bategereje Se wa Uwoya uteri uhari kugira ngo ahagere bajye banoza umugambi wo kuza mu Rwanda.

Kugeza magingo aya ariko Oprah Owoya ntaragira byinshi atangaza ku rupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari umugabo we bakanabyarana umwana umwe w’umuhungu, n’ubwo hari amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko uru rupfu ntacyo rwamubwiye.

Mu muhango wo gusezera Katauti wabereye i Nyamirambo waranzwe n’agahinda aho abantu benshi basutse amarira agaragaza agahinda batewe n’urupfu rwe. Hatanzwe ubuhamya bw’uburyo yapfuye bitunguranye, nta burwayi bizwi yari afite ndetse nta n’ikibazo yabanje kugaragaza mbere, cyane ko yapfuye avuye gukoresha abakinnyi ba Rayon Sports imyitozo.

Oprah Uwoya ntiyaje mu Rwanda gushyingura Katauti, ikiriyo yagikoreye iwe. 

Ndikumana Katauti atabarutse afite imyaka 37 y’amavuko, yari amaze igihe gito atandukanye na Irene Uwoya, n’ubwo bari batarabona gatanya ishimangira bya nyabyo ko umwe atakiri umugore cyangwa umugabo w’undi.

2017-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari

Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari

Ubwanditsi 05 Nov 2021
Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Ubwanditsi 19 Dec 2021
Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Ubwanditsi 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo
Mu Rwanda

Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Perezida Kagame  yageze  i Maputo muri Mozambique
Mu Rwanda

Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique

Ubwanditsi 24 Oct 2016
Police FC yatsinze AS Kigali
Mu Mahanga

Police FC yatsinze AS Kigali

Ubwanditsi 04 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru