• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

RUSHYASHYA 21 Oct 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ndayishimiye yohereje Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya u RwandaAmakuru yizewe aturuka mu nzego z’ubutasi agaragaza ko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yategetse ko urubyiruko rw’Imbonerakure ruri muri CNDD-FDD, rugera kuri 400 rwaherukaga mu myitozo ya gisirikare, rwoherezwa gufasha umutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda.

Izi Mbonerakure, zatorejwe mu kigo cya gisirikare cya Makamba, zikomoka mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Kabarore, Bukinanyana, Mabayi, Mugina na Rugombo byo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi (yahoze ari Intara ya Cibitoke).

Amakuru avuga ko abarwanyi ba FLN bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, aho bamaze igihe bakorana n’Imbonerakure mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu misozi ya Minembwe na Fizi.

Mu myaka ya 2018 na 2019, FLN yagabye ibitero mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, byahitanye abaturage, abandi barakomereka, inangiza n’imitungo irimo imodoka n’amazu, byose biturutse mu ishyamba rya Kibira aho yari ifite ibirindiro byayo.

Amakuru y’ubutasi avuga ko abarwanyi ba FLN bakorera mu gace ka Kidote muri Lemera, muri Teritwari ya Uvira, bohererejwe Imbonerakure zisaga 200 ziyobowe na Colonel Fabien Mukeshimana uzwi nka Kamayi. Izindi 200 zoherejwe muri Lubarika, aho zifatanya n’itsinda rya Gen Maj Dieudonné Hategekimana, uzwi nka Théophile.

Mu kwezi kwa Kanama 2025, Gen Maj Hategekimana yagiranye inama n’abayobozi b’ubutasi mu ngabo z’u Burundi, aho yijejwe ko ubufatanye hagati ya FLN, ingabo z’u Burundi, n’iza RDC buzaherekezwamo n’inkunga y’amafaranga n’ibikoresho biturutse muri Leta ya Kinshasa.

Umwe mu bakozi b’ubutasi bw’u Burundi yagize ati:

“Ndayishimiye, kimwe n’uwamubanjirije Pierre Nkurunziza, bafashije FDLR na FLN kuko bahuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi. Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rikomeje kugendera kuri politiki y’amoko, ryizera ko rishobora guhungabanya u Rwanda binyuze muri iyi mitwe.”

Umunyamakuru w’Umurundi, Teddy Mazina, mu kiganiro The Long Form cyo muri Kanama 2025, na we yemeje ko CNDD-FDD na FDLR bahuje ingengabitekerezo y’urwango rw’amoko, ari na yo ituma ubutegetsi bwa Bujumbura bukorana n’iyo mitwe idahwema guhungabanya u Rwanda.

Yagize ati:

“FDLR ifite abasivili benshi baba i Bujumbura kuva mu 2010, bafite amaduka n’ibikorwa by’ubucuruzi. Amafaranga bakura muri Congo bayisuka mu Burundi. Ubufatanye bwa FDLR n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwatangiye kera, ndetse ubwo habaga igerageza ryo guhirika Nkurunziza mu 2015, FDLR yohereje abarwanyi bayo kumutabara.”

Kuri ubu, ingabo z’u Burundi zigera ku bihumbi 20 ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Teritwari ya Uvira, aho zikorana bya hafi n’abarwanyi ba FDLR na FLN, ndetse zikanabaha inzira yo kugera i Bujumbura n’ahandi bakorerayo inama.

2025-10-21
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

“Génération Paul Kagame”: Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n’imibereho iboneye mu gihugu cyabo.

Ubwanditsi 12 Dec 2020
Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Ubwanditsi 21 Sep 2019
Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Ubwanditsi 28 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo
Mu Rwanda

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Pansiyo yatangwaga yiyongereyeho asaga miliyoni 400Frw mu kwezi kumwe
UBUKUNGU

Pansiyo yatangwaga yiyongereyeho asaga miliyoni 400Frw mu kwezi kumwe

Ubwanditsi 18 May 2018
Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi
Mu Mahanga

Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi

Ubwanditsi 02 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru