• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

RUSHYASHYA 21 Oct 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ndayishimiye yohereje Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya u RwandaAmakuru yizewe aturuka mu nzego z’ubutasi agaragaza ko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yategetse ko urubyiruko rw’Imbonerakure ruri muri CNDD-FDD, rugera kuri 400 rwaherukaga mu myitozo ya gisirikare, rwoherezwa gufasha umutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda.

Izi Mbonerakure, zatorejwe mu kigo cya gisirikare cya Makamba, zikomoka mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Kabarore, Bukinanyana, Mabayi, Mugina na Rugombo byo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi (yahoze ari Intara ya Cibitoke).

Amakuru avuga ko abarwanyi ba FLN bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, aho bamaze igihe bakorana n’Imbonerakure mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu misozi ya Minembwe na Fizi.

Mu myaka ya 2018 na 2019, FLN yagabye ibitero mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, byahitanye abaturage, abandi barakomereka, inangiza n’imitungo irimo imodoka n’amazu, byose biturutse mu ishyamba rya Kibira aho yari ifite ibirindiro byayo.

Amakuru y’ubutasi avuga ko abarwanyi ba FLN bakorera mu gace ka Kidote muri Lemera, muri Teritwari ya Uvira, bohererejwe Imbonerakure zisaga 200 ziyobowe na Colonel Fabien Mukeshimana uzwi nka Kamayi. Izindi 200 zoherejwe muri Lubarika, aho zifatanya n’itsinda rya Gen Maj Dieudonné Hategekimana, uzwi nka Théophile.

Mu kwezi kwa Kanama 2025, Gen Maj Hategekimana yagiranye inama n’abayobozi b’ubutasi mu ngabo z’u Burundi, aho yijejwe ko ubufatanye hagati ya FLN, ingabo z’u Burundi, n’iza RDC buzaherekezwamo n’inkunga y’amafaranga n’ibikoresho biturutse muri Leta ya Kinshasa.

Umwe mu bakozi b’ubutasi bw’u Burundi yagize ati:

“Ndayishimiye, kimwe n’uwamubanjirije Pierre Nkurunziza, bafashije FDLR na FLN kuko bahuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi. Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rikomeje kugendera kuri politiki y’amoko, ryizera ko rishobora guhungabanya u Rwanda binyuze muri iyi mitwe.”

Umunyamakuru w’Umurundi, Teddy Mazina, mu kiganiro The Long Form cyo muri Kanama 2025, na we yemeje ko CNDD-FDD na FDLR bahuje ingengabitekerezo y’urwango rw’amoko, ari na yo ituma ubutegetsi bwa Bujumbura bukorana n’iyo mitwe idahwema guhungabanya u Rwanda.

Yagize ati:

“FDLR ifite abasivili benshi baba i Bujumbura kuva mu 2010, bafite amaduka n’ibikorwa by’ubucuruzi. Amafaranga bakura muri Congo bayisuka mu Burundi. Ubufatanye bwa FDLR n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwatangiye kera, ndetse ubwo habaga igerageza ryo guhirika Nkurunziza mu 2015, FDLR yohereje abarwanyi bayo kumutabara.”

Kuri ubu, ingabo z’u Burundi zigera ku bihumbi 20 ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Teritwari ya Uvira, aho zikorana bya hafi n’abarwanyi ba FDLR na FLN, ndetse zikanabaha inzira yo kugera i Bujumbura n’ahandi bakorerayo inama.

2025-10-21
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela

Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela

Ubwanditsi 07 Sep 2018
Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Ubwanditsi 31 Mar 2023
Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Ubwanditsi 27 May 2022
Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Ubwanditsi 21 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti
Amakuru

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo
POLITIKI

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Ubwanditsi 02 Jul 2017
AMAFOTO – APR FC idafite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Musanze FC
Amakuru

AMAFOTO – APR FC idafite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Musanze FC

Ubwanditsi 17 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru