• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa
Paul Rusesabagina na Willis Shalita

Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Ubwanditsi 23 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu minsi ishize mu Mujyi wa San Antonio, upfobya akanahakana Jenoside wibera muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Paul Rusesabagina niwe wari ufite ijambo nyamukuru ,mu muhango wiswe DREAM WEEK 2020 OPENING CEREMONY BREAK FAST.

Nkuko  bisanzwe, ubutumwa bwe ntibwigeze buhinduka, nk’umutekamutwe, atoranya ahari Abanyamerika baba batazi ibyabaye.

Za Kaminuza n’amashuli makuru, kuko baje kumutahura, kubera ibinyoma bye, ariko agenda yivuga ibigwi byo kuba yararokoye amagana y’abantu mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri 1994 ubu ntashobora gukozayo ikirenge, bitewe nuko batita ku byo avuga.

Mu ntangiriro Rusesabagina yahawe umudari na Perezida George W Bush mu rwego rwo kugerageza guhisha kuba Amerika yarananiwe kugira icyo ikora mu rwego rwo guhagarika Jenosidde yarimo gukorerwa Abatutsi. Bityo akaba adakwiye kumenywa kubirebana nibyo yita uruhare rwe mu bikorwa by’ubigiraneza yiyitirira.

Inkuru ye ni icyinyoma cyambaye ubusa, ubutekamutwe, kandi akaba yibanda ku bantu baba bataratahura ibye, cyangwa se badafite icyo bazi ku byerecyeranye n’umugabane wa Afurika, n’URwanda by’umwihariko.

Birababaje, Abanyamerika bapfa kwemera buri cyintu cyose giturutse muri Hollywood, bityo filime HOTEL RWANDA ikaba yaratumye uyu mutekamutwe ahabwa ikarita y’umweru imuha amahirwe yo kubona akayabo k’amafaranga, mu maraso n’umubabaro by’Abanyarwanda.

Kuba Rusesabagina akomeje kwiyitirira ubutwari bwo kuba yararokoye ibikorwa by’ubugiraneza, ni igitutsi ku nzirakarengane zatakaje ubuzima bwazo, ndetse bikaba ni igitutsi kuri buri Munyarwanda.  Nyamara kandi niba yibagiza ko igiciro cy’ibinyoma bye ku Rwanda ko ari kinini. Ushobora kwiruka ariko ntushobora kwihisha ubuziraherezo.

Hakaba hari gihamya simusiga igaragaza ko MRCD Ishyaka yashinze afatanije n’abandi ritera inkunga mu rwego rw’amafaranga imitwe yiterabwoba ikorera muri Kongo Kinshasa n’UBurundi.

Byari bigoye kumva ibyo Rusesabagina yarimo avuga, noneho kandi ikibabaje kurutaho nuko byari byateguwe n’ Umunyafurika ukomoka muri Afurika y’Iburengerazuba mu gihugu cya Nigeria, ubwo namubazaga, yavuze ko byose byakozwe mu izina ryo kwishyira ukizana mu kugaragaza ibitekerezo.

Baloney. Nkaba nashyiraho intego ko atari kubona intege zo kwakira umunazi uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Bikaba byatera kwibaza impamvu ituma Abanyafurika bamwe na bamwe biyanga, bityo ntibite ku mubabaro w’Abanyafurika bagenzi babo?

Kuba Rusesabagina akomeje guhabwa urubuga muri Amerika ntibitangaje, cyane cyane muri icyi  gihe cy’ingoma ya Trump, aho bagendera ku moko babitewemo  ingabo mu bitugu n’ibiro by’umukuru wicyo gihugu, bityo igitekerezo cy’uko Tump yakongerwa manda gituma ndara ntagohetse.

Birababaje, kumva uyu mugabo ugenda ahembera urwango n’ubutekamutwe avuga ubwo yarabonye Abanyarwanda batahukaga ngo ni abashyitsi, akaba yarabyongoreraga abo bari  bicaranye nabo babajenosideri birumvikana n’izindi ntagondwa z’abahezanguni. Ubutumwa burumvikana neza, kandi no kuba imyumvire ya Rusesabagina yarangiritse yitwaje ko ngo yashakanye n’umututsikazi bityo akaba yibeshya ko byamuhanaguraho ibyaha bye. Ese ubundi ninde yita igicucu?

Ibinyoma by’umusubirizo buri gihe ntibishobora guhindura ukuri n’amateka yacu, bityo amateka yacu akaba adashobora kwandikwa no gusobanurwa n’igikuri mu bwenge nka Rusesabagina

Ni inshingano yacu kuvuga ibyatubayeho, niba imyaka 25 ari ikimenyetso, bityo amateka akazatugirira impuhwe, kuko tuzayandika.

Willis Shalita

2020-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Ubwanditsi 12 May 2023
Rwalinda Pierre Celestin yabaye uwa mbere wamamaje igitabo cya Jean Kambanda, biragaragara ko FDU Inkingi ariyo iri inyuma yiki gitabo

Rwalinda Pierre Celestin yabaye uwa mbere wamamaje igitabo cya Jean Kambanda, biragaragara ko FDU Inkingi ariyo iri inyuma yiki gitabo

Ubwanditsi 29 Aug 2020
Afrika y’Epfo umucamana yikuyeho Dosiye ya Col. Patrick Karegeya, ayihengekera Umushinjacyaha Mukuru

Afrika y’Epfo umucamana yikuyeho Dosiye ya Col. Patrick Karegeya, ayihengekera Umushinjacyaha Mukuru

Ubwanditsi 18 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ubwanditsi 12 Feb 2025
N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Dec 2017
Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho
ITOHOZA

Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho

Ubwanditsi 07 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru