• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017

Ubwanditsi 01 Jul 2017 Mu Rwanda

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena 2017, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose Isabukuru nziza y’Umunsi wo Kwibohora uzizihizwa kuwa kabiri tariki ya 04 Nyakanga 2017.

I. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Gicurasi 2017 n’iyo kuwa 06 Kamena 2017.

II.Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kuvugurura Urwego rw’Inganda zitunganya Imyenda, Impu n’Ibizikomokaho rigeze, isaba ko rikomeza kwihutishwa.

III. Inama y’Abaminisitiri yemeje:

1.Ishyirwaho ry’Ikigega cyo gutera inkunga imishinga y’ubwubatsi bw’amacumbi aciriritse (Affordable Housing Fund);

2. Ishyirwaho ry’Urwego rushinzwe gucunga amasosiyete ya Leta akora ibikorwa by’ubucuruzi (Agaciro Investment Holding Company);

3. Amasezerano avuguruye y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Tinco Investments Ltd no kwimurira muri Ngali Mining Company imigabane Guverinoma y’u Rwanda yari ifite muri Rutongo Mines Ltd;

4.Amasezerano ajyanye n’Umushinga wo gutera icyayi no kubaka uruganda rw’Icyayi mu Rugabano, mu Karere ka Karongi;

5. Ibyemezo bya Komite Nyobozi y’Ubufatanye hagati ya Leta n’Abikorera bijyanye no gukoresha Sosiyete Abbott nk’Umufatanyabikorwa wigenga mu mushinga wo gucunga no kwita kuri za Laboratwari zose za Minisiteri y’Ubuzima, kubaka no gucunga Ikigo cy’icyitegererezo gisuzuma indwara;

6. Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’Abikorera yerekeranye n’Umushinga wo kubaka no gucunga Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

IV. Inama y’Abaminisitiri yemereye impushya amasosiyete 28 mashya akora ubucukuzi bwa mine na kariyeri mu Rwanda, zasabwe kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri Gicurasi 2017.

V. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

1. Umushinga w’Itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’Inzego z’ibanze;

2. Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono I Ahmedabad, mu Buhinde, kuwa 24 Gicurasi 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubuhindi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Inani n’Imwe z’Amadolari y’Abanyamerika (81.000.000 USD) agenewe gushyiraho ibigo icumi byigisha ubumenyingiro n’ibigo bine bifasha ubucuruzi bugitangira mu Rwanda;

3. Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 05 Kamena 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Irindwi n’Eshanu n’Ibihumbi Magana Cyenda z’Ama Yero (75,900,000 EUR) agenewe gahunda y’ubwikorezi mu Kiyaga cya Victoria – Umushinga w’u Rwanda.

VI. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

1. Iteka rya Perezida rigena insimburamubyizi n’ibindi bigenerwa Abagize Inama y’Ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda;

2. Iteka rya Perezida ryimurira IP Yusuf TWAMUGABO muri Minisiteri y’Ubutabera, ku mwanya wa Internal Security Analysis Specialist;

3.Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye ba Polisi 17 kubera ibyaha n’amakosa binyuranye byabahamye, amategeko ahanisha kwirukanwa burundu;

4.Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su –Ofisiye ba Polisi na Polisi Constantables 73.

5. Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye 18 ba Polisi kubera impamvu z’uburwayi bunyuranye;

6. Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 2107;

7. Iteka rya Minisitiri rizamura mu ipeti by’umwihariko (Special Promotion) ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 187;

8. Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryimurira SIP UWANTEGE Jeanne Chantal muri Ministeri y’Ubutabera, ku mwanya wa Correctional Services Policy and Strategy Specialist;

9. Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta bungana na hegitari 7, buherereye mu Midugudu ya Gitarama na Byimana, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, bugahabwa Umushoramari GC Investments Ltd, mu rwego rw’ishoramari;

10.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA);

11.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Minisiteri y’Ingabo (MINADEF);

12.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB);

13.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo Gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda (RWFA);

14.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA);

15.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Imiturire (RHA);

16.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB);

17.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho inshingano, imiterere n’imikorere bya Komite Mpuzabikorwa y’Igihugu ishinzwe gushakisha no gutabara mu byerekeye impanuka z’indege;

18.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda;

19.Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo Gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda;

20.Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo kwinjiza ikimera cyangwa ikigikomokaho ku mpamvu z’ubumenyi n’ubushakashatsi n’uburyo bwo kugenzura ikimera cyangwa ikigikomokaho n’imiterere y’icyemezo cy’ubuziranenge;

21.Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibimera cyangwa ibibikomokaho bidakenera uruhushya cyangwa icyemezo cy’ubuziranenge ngo byinjire mu Gihugu;

22.Iteka rya Minisitiri rigena uburyo n’ibihe byo gufatira ikintu gitwaye ibintu no gufatira ingamba ibimera, ibikomoka ku bimera n’ibintu bibika cyangwa bikwirakwiza indwara byinjijwe mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko;

VII. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ashyiraho Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Imari akanagena imiterere, inshingano n’imikorere byayo.

VIII. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi mu Nzego za Leta zitandukanye ku buryo bukurikira:

a. Mu Rwego rw’Umuvunyi
Madamu CYANZAYIRE Aloysia: Umuvunyi Mukuru, yongerewe manda.

b. Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco
Bwana BOSENIBAMWE Aimé: Umuyobozi Mukuru (Director General).

c. Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi/MINECOFIN
1. Bwana KALINDA Charles: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ishoramari ku rwego rw’Igihugu no kugenzura Ireme ry’Imishinga/Director of National Investment and Project Quality Assurance Unit;

2. Bwana KAYIJUKA Moses: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Isoko ry’Imigabane n’Uburyo bw’Ishoramari/Director of Capital Markets and Investment Schemes Unit;

3. Madamu NTEZIRYAYO RUSINE Stella: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana imyenda/Director of Debt Unit.

d. Muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo/MIFOTRA
Bwana MBERABAGABO Fabien: Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko/Director of Legal Affairs Unit.

IX. Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2017, u Rwanda ruzakira Inkera y’Imihigo 2017 ku rwego rwa Afurika/YouthConnekt Africa Summit, 2017.

Ku itariki ya 3 Nyakanga 2017, Urubyiruko rw’u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mukuru wo Kubohora u Rwanda byakozwe n’Ingabo zahoze ari iza RPA ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Iki gikorwa ngarukamwaka kizahuza Urubyiruko ruzava mu Gihugu hose mu rwego rwo kuzirikana uko u Rwanda rwabohowe no kwiyemeza kurinda ibyagezweho. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Rubyiruko, Dukomeze Kwibohora Twimakaza Imiyoborere Myiza.”

b)Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyabereye mu nama y’Ubufatanye ku byerekeye impunzi yagiyemo yabereye i Kampala, muri Uganda kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 23 Kamena 2017.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisiteri Ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2017-07-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Vice Mayor wa Nyarugenge yafunzwe

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

RUSHYASHYA 11 Nov 2025
Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ubwanditsi 09 Sep 2024
U Rwanda rwasinyanye na  CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

RUSHYASHYA 05 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jan 2018
Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga
Mu Rwanda

Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika
Mu Mahanga

Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika

Ubwanditsi 28 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru