• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyamasheke: Abakandida-Depite Ba FPR/Inkotanyi Bahawe Umukoro Mbere Yo Kwizezwa Amajwi

Nyamasheke: Abakandida-Depite Ba FPR/Inkotanyi Bahawe Umukoro Mbere Yo Kwizezwa Amajwi

Ubwanditsi 17 Aug 2018 Mu Rwanda

Umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke ni wo wakiriye  abakandida Depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo mu bikorwa byo kwiyayamariza kujya mu Nteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, abaturage bakaba babemereye kubatora ariko nabo babasaba kuzita ku kibazo bafite cy’umuhanda Bushenge-Nyabitekeri.

Abakandida babiyeretse ni Uwamariya Rutijanwa Pélagie, Pasiteri Senani Benoit basanzwe ari abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi na Bitsindinkumi Innocent  waturutse mu mutwe wa politiki PSR wifatanije na FPR muri aya matora y’Abadepite yimirije imbere.

Abaturage b’umurenge wa Shangi bari bitabiriye iki gikorwa, bagaragarije abakandida akanyamuneza baterwa n’ibyo FPR imaze kubagezaho birimo umutekano usesuye, imihanda, ikigo nderabuzima na poste de santé 3 zimaze kubageraho, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, basaba ko n’ibisigaye ubutaha byatekerezwaho.

Uwanyirigira Béatrice utuye mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Shangi muri uyu murenge yagize ati’’ umuryango FPR Inkotanyi wadukuye kure rwose ni yo mpamvu dutindiwe n’itariki gusa ngo duhudangaze amajwi kuri liste y’abakandida bawo,ariko turacyabangamiwe cyane n’umuhanda Bushenge-Nyabitekeri udatunganye utubuza gukomeza gutera imbere. Twifuza ko bishobotse wazashyirwamo kaburimbo muri iyi manda, byatuma  aka gace kava mu bwigunge,…”.

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza  abakandinda b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo muri uyu murenge wa  Shangi, Ndahayo Eliezer, yavuze ko  ibyakozwe muri uyu murenge kuva aho FPR ifatiye ubutegetsei ari byinshi, abasaba gutora abakandida ba FPR Inkotanyi ngo n’ibisigaye bigerwaho.

Uretse ikibazo cy’uyu muhanda bagaragaje,  hari n’ibindi bavuga ko byitaweho barushaho kwishima, nk’amashanyarazi ataragera mu kagari ka Nyamugali, amazi meza ataragera mu kagari ka Mugera,n’ibindi bagikeneye, Habyarimana Jovith ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza aba bakandida ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke yabwiye Bwiza.com ko  mu myaka mike iri mbere uyu muhanda bavuga uzaba wageze mo kaburimbo, amashanyarazi n’amazi na byo abatabifite bakazabibona bitarenze umwaka utaha.

Umurenge wa Shangi utuwe n’abaturage barenga 26.000 bagicungira cyane ku buhinzi n’ubworozi,ikorwa ry’uyu muhanda bifuza ngo rikaba ryakongera imirimo itari iy’ubuhinzi ifaranga rifatika rikabasha kugera kuri benshi kurusha uko bimeze ubu.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Shangi ngo batindiwe n’itariki gusa

Abiyeretse abaturage uhereye, i buryo Uwamariya Rutijanwa Pélagie, Pasiteri Senani Benoit na Bitsindinkumi Innocent w’ishyaka PSR ryifatanije n’umuryango FPR Inkotanyi
Source : Bwiza

2018-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwa Loni rwitabaje abafashe abo muri Yugoslavia ngo bahige ba Kabuga

Urukiko rwa Loni rwitabaje abafashe abo muri Yugoslavia ngo bahige ba Kabuga

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho  yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC

Ubwanditsi 09 Sep 2016
Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda

Amateka ya Museveni, Besigye na Mbabazi bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Nyamasheke: Bateye abaturanyi babo bica umugore umugabo ajya muri Coma

Nyamasheke: Bateye abaturanyi babo bica umugore umugabo ajya muri Coma

Ubwanditsi 11 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

album ya  The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi
IMIKINO

album ya The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Prof. Dr Rwigamba Balinda yamuritse agatabo “UMUKRISTO W’UKURI”
Mu Mahanga

Prof. Dr Rwigamba Balinda yamuritse agatabo “UMUKRISTO W’UKURI”

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Uganda: Abashimuse umwangavu w’imyaka 18 barasaba miliyoni 10 z’amashilingi
Mu Mahanga

Uganda: Abashimuse umwangavu w’imyaka 18 barasaba miliyoni 10 z’amashilingi

Ubwanditsi 17 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru