Ku wa 21 Ugushyingo 2026, mu muhango wabereye kuri Stade Ingoma i Gitega, wo gusoza icyumweru cyahariwe abarwanyi ba CNDD-FDD, Perezida Ndayishimiye yashinje Perezida Kagame gutegura ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu muri Kaminuza y’u Burundi mu 1995.
Aya magambo y’agahomamunwa yatangaje benshi ariko ntibyatunguranye cyane kubera uwayavuze, ariwe Perezida Ndayishimiye. Mu mateka ye azwi nk’umuhubutsi uvuga byinshi kandi atatekerejeho kuva mu buto bwe, aho amaze kuba mukuru yiswe na bagenzi be Kirogorogo, mu gihe bari mu ishyamba, abantu bakeka ko naba Perezida kamere izahinduka ariko reka da! Perezida Ndayishimiye imvugo ze atatekereje zijyanye n’ibiryo ndetse na Bibiliya zihora zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaseka kuko bamufata nk’umunyarwenya w’umuperezida, ariko iyo bigeze mu magambo abiba urwango nkayo yavuze kuri Perezida Kagame, Ndayishimiye agomba kumenya ko ari ukurenga umurongo utukura.
Ariko kugirango ayo magambo ya Ndayishimiye nkukuriye CNDD FDD asesengurwe mu buryo bwimbitse, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma, hakarebwa amateka ya CNDD-FDD, umubano wayo n’abahoze mu ngabo zatsinzwe mu Rwanda mu 1994, ndetse n’imikoranire y’ingabo z’u Burundi n’ihuriro ry’ingabo ririmo FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo za Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze muri izo ngabo n’Interahamwe bahungiye mu cyahoze ari Zaïre, aho bamwe bongeye kwishyira hamwe no kugirana imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere.
Muri iyo mitwe harimo CNDD-FDD, icyo gihe yari ihanganye n’ubutegetsi bw’u Burundi kuko Imikoranire y’izi mpande zombi ntabwo ishingiye gusa ku buhamya bw’abantu ku giti cyabo. Inagaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye S/1998/777, igaragaza ko Ex-FAR na CNDD-FDD bari bafitanye imikoranire mu bya politiki no mu bya gisirikare.
Ku wa 22 Gicurasi 1995, i Bukavu, ubuyobozi bwa Ex-FAR bwari buhagarariwe na Général-Major Augustin Bizimungu bwagiranye amasezerano y’ubufatanye na CNDD, yari ihagarariwe na Léonard Nyangoma.
Nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye n’inyandiko z ‘abasesenguzi zitandukanye zibigaragaza, ayo masezerano yashimangiraga imikoranire mu bya politiki, igisirikare, ubutasi, ibikoresho n’itumanaho.
Aya masezerano ni kimwe mu bimenyetso by’amateka bifasha gusobanukirwa uburyo umubano hagati y’imitwe yitwaje intwaro yo mu Rwanda no mu Burundi wagiye wubakwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inyandiko z’amateka zigaragaza ko ubufatanye bwa Ex-FAR na CNDD-FDD butagarukiye ku masezerano ya politiki, ahubwo bwanageze ku gutanga abatoza n’abajyanama mu bya gisirikare.
Muri abo bajyanama harimo Colonel Édouard Gasarabwe, woherejwe n’ubuyobozi bwa Ex-FAR kugira ngo afashe CNDD-FDD.
Imikoranire y’impande zombi yanageze mu itangazamakuru. Ku wa 13 Nzeri 1995, Ex-FAR yashyikirije CNDD ibikoresho by’itumanaho byakoreshejwe mu gushinga radiyo yayo yitwaga Radio Demokarasi
Ibi bigaragaza ko ubufatanye bwabo bwari bufite ibice bitandukanye, birimo: Guhana ubunararibonye mu bya gisirikare, Gutanga abatoza n’abajyanama, Guhanahana amakuru, Gufashanya mu bya politiki n’ububanyi n’amahanga, Gukoresha itangazamakuru mu kugeza ku baturage ubutumwa bwa politiki.
Amagambo ya Ndayishimiye afitanye isano n’ingengabitekerezo yakwirakwijwe na Ex-FAR na FDLR kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bayigizemo uruhare bakomeje ibikorwa bya politiki n’ibya gisirikare mu karere, aho bagiye bagirana imikoranire n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Inyandiko n’ubuhamya bitandukanye bigaragaza ko imikoranire ya Ex-FAR na CNDD-FDD itari ishingiye gusa ku nyungu za gisirikare, ahubwo ko yari inafite aho ihuriye n’imyumvire ya politiki ishingiye ku macakubiri y’amoko.
Ni muri urwo rwego amagambo ya Perezida Ndayishimiye ahura n’umurongo wa FDLR n’Interahamwe nyuma yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere.
Amasezerano yo mu 1995 hagati ya Ex-FAR na CNDD-FDD, ubufatanye bwabo mu bya gisirikare n’itumanaho, ndetse n’imiterere y’amakimbirane yo muri Congo muri iki gihe, ni ingingo z’ingenzi mu gusobanukirwa umubano wa FDLR n’u Burundi buyobowe na CNDD FDD muri iki gihe.
Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ububi bwo gukoresha amoko nk’igikoresho cya politiki, gukwirakwiza urwango no gushinja abandi ibyaha, Ndayishimiye alias Kirogorogo agomba kumenya ko ijambo ryose risohotse mu kanwa ke rifatwa nk’iryumukuru w’igihugu atakiri mu ishyamba.



![Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ? Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?](https://rushyashya.net/wp-content/uploads/2019/04/KWIBUKA-360x240.jpg)