• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Ubwanditsi 15 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Akomoka mu cyahoze ari Komini Kibayi , ubu ni mu Karere ka Gisagara, Ise ni Rubwiriza Augustin wishwe muri Jenoside, amateka agaragaza ko aba bavuka mu bwoko bw’Abega,  Kameya yize mu Iseminali nkuru ya Nyakibanda ubwo yiteguraga kuba umupadiri yaje guhungira muri Zaire anyuze i Birundi 1972,  icyo gihe hari urwango mu banyeshuri b’Abatutsi bize mu iseminali bagombaga kwicwa, aza kugaruka muri za 1974, aho yabaye Umunyamakuru wa Kinyamateka yakoze no muri  ORINFOR yaje no kuba umukozi wa Leta mu cyahoze ari Minijust na Minesupress kugeza 1991, nyuma gato yaho Inkontanyi zitereye  igihugu kuya 01 Ukwakira 1990. Hakorwa amaliste yo kwirukana abatutsi bose bari mu mirimo ya Leta.

Kameya yabaye  umwe mubashinze ishyaka PL, aho yaje no kuribera umunyamabanga mukuru [ Igice cya Lando] yishwe mw’ijoro ry’itariki ya 15 rishyira 16 Kamena 1994, akuwe muri Ste Famille i Kigali aho yari yarahungiye. Umugore we n’umwana we nabo bishwe kuya 19 Mata 1994. Umuryango we wose urimo Ise na bashibe  bari batuye i Saga  mu cyahoze ari Komini Kibayi nabo bose barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzira y’umusaraba Kameya yanyuzemo

Kameya yagombaga  gufungwa mu byitso, ariko amakuru ye twamenye ni uko ubwo ingabo za Habyarimana zatangiraga umukwabo wo gusaka mu ngo z’abatutsi no gufata ibyitso  kuya 4-5 Ukwakira 1990,Kameya yabaciye muri humye ahungira muri Concir ya Luxembourg yayoborwaga na Shamukiga bageze iwe baramubura bafata umwana mwishywa we yareraga [ Burasa Jean Gualbert wa Rushyashya y’ubu ]. Ariko nyuma aza kurekurwa kuko yari muto.

Kameya yaje gushinga Ikinyamakuru RWANDA RUSHYA muri 91, numero ya mbere ya RWANDA RUSHYA yari ifite umutwe w’inkuru  ivuga ngo ” Ninde uzitoragurira Abatutsi ” . RWANDA RUSHYA nicyo Kinyamakuru cyambere  cyerekeje mu birindiro by’Inkotanyi [ Byumba na Ruhengeri ] maze gisohora inkuru ivuga ngo “URwanda mu rundi” yarimo amafoto menshi y’Inkotanyi ku mulindi  no mu bice zari zarigaruriye n’Ikiganiro na Major Paul Kagame wari umugaba mukuru wa RPA. Iyi numero y’iki Kinyamakuru yarakunzwe cyane mu mujyi wa Kigali, kuko bamwe ni ubwambere bari babonye amafoto y’Inkotanyi. [iyi nkuru yakozwe n’umunyamakuru Joseph Mudatsikira]. Waje kwicwa nawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kameya yaje gufungwa bwa mbere muri gereza 1930, kubera guhishurira abasomyi  ba RWANDA RUSHYA iyicwa ry’Abagogwe muri 1992 n’itozwa ry’Interahamwe n’impunzi z’abarundi mu mpera za 92 no mu ntangiriro za 93. Aza kurekurwa ntarubanza kubera igitutu k’imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu ndetse n’igitutu cya Oposition y’amashyaka nka PL, PSD na MDR.

Uko urupfu rwe rwagenze

Kameya yari yarahungiye mu mazu ya  Kinyamateka, aho ivuriro ryo kwa Dr. Kanimba riri muri iki gihe, kuwa 13 Kamena yiriwe muri St Famille aho hagombaga gutangira igikorwa cyo guhererekanya impunzi zifuzaga kujya ku gice cy’Inkotanyi nizifuzaga kujya k’igice cya guverinoma kuri 14 mu gitondo cya 15 Kamena niho yagiye kureba Padiri Munyeshyaka Wenceslas ngo amushyire kuri liste y’abagombaga kujya ku igice cy’Inkotanyi, ahubwo Padiri ahamagaza abajandarume bamurindaga bamushyira uwari Konseye wa Rugenge Nyirabagenzi Odetta wari waramaze abantu.

Amakuru y’iyicwa rye, isaha n’ibindi ubizi cyane ni Padiri Munyeshyaka wayoboraga Paroisse st Famille kuko nibo bamuhaye interahamwe zimuzungurutsa Rond Point ya Kigali ngo asezere inkotanyi.

Konseye Nyirabagenzi Odette na Col Renzaho Tharcisse baje kwigamba urupfu rwe muri St Paul hagati y’itariki 15 na 16, ko Kameya yishwe ko kandi amanota yabonetse kuko yari yarabuze  igihe kinini nyuma bagiye kwiyakira muri Hotel PANAFRIKA barabyishimira.

Inkotanyi zari kuri CND ziyobowe na Jeneral Kayonga zakoze operation  yo kubohoza st Paul no kurokora abantu maze Major Jacob Tumwine n’igikundi cy’inkotanyi yari ayoboye zarokoye impunzi zisaga 900 zari muri st Paul mu ijoro rya 16-17  Kamena 1994, bukeye bwaho  interahamwe zabyukiye muri Ste Famille zihimura mu gitondo cy’itariki 17 zica abatutsi basaga 180.

2019-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Ubwanditsi 04 Sep 2018
Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Ubwanditsi 07 Feb 2024
UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

Ubwanditsi 15 May 2020
Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Ubwanditsi 24 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo
Amakuru

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Ubwanditsi 10 Nov 2024
Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 07 Feb 2016
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen
HIRYA NO HINO

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

Ubwanditsi 13 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru