• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Ubwanditsi 18 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga mu 1994, Abanyarwanda batangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu, rwari rukeneye abaturage  biyemeje kongera kuzamuka n’ubuyobozi bufite icyerekezo. Igihugu cyahanganye n’abanyabyaha bafashwaga cyangwa bakoreshwa n’abanyamahanga.

Imizi ya jenoside yazamutse mu gihe cya gikoloni ubwo hakoreshwaga uburyo bwo gutandukanya abantu kugirango ubone uko ubayobora (divide-and-rule system). Uko niko ubwicanyi bwateguwe bunashyirwa mu bikorwa.

Mu minsi ishize, ishyaka riyita DALFA-UMURINZI ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, akaba umunyabyaha  wabigize umwuga ndetse wabihamijwe n’inkiko. Ntabwo ari umunyapolitiki, umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo ni umunyabyaha.

Mu bantu bahimbye Umurinzi, harimo n’abateguye itegeko nshinga ryacagamo ibice abantu mu 1978. Iri tegeko nshinga rikaba ryari rigamije gusigasira umurage n’ibitekerezo by’Impinduramatwara yo mu 1959, yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ryanditswe n’Umubiligi Prof. Filip Reyntjens.

Uyu mubiligi yabaye umutangabuhamya w’uruhande rw’abajenosideri mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (ICTR). Nk’umushakashatsi ndetse n’impuguke, uyu yakomeje kwemeza ko atigeze yizera FPR nk’uko yabyanditse mu gitabo cye, “Les risqués du métier”, mu 2009.

Ku itariki 29 Werurwe 1995, Gen Augustin Bizimungu yayoboye inama yabereye I Mugunga, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, inama yashingiwemo ishyaka ryari rigamije gucyura impunzi ryiswe RDR.

Mu bari muri iyi nama, harimo Charles Ndereyehe, Lt Col. BEM Juvenal Bahufite, Col. Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze na Gen. Augustin Bizimungu wari umunyamabanga ndetse anayoboye inama.

RDR yasimbuye Guverinoma y’Abatabazi yari isize ikoze jenoside, ihabwa inshingano zo gukomeza uwo mugambi. Ubwo RDR yashingwaga kandi hari umudepite wo mu Bubiligi witwa Thierry Detienne.

Ku itariki 04 Mata 1995, Gen Augustin Bizimungu na none yayoboye inama y’Ubuyobozi bukuru bw’izari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR), inama yashyigikiye icyerekezo cya RDR, maze ku itariki 29 Mata 1995, Ex-FAR yitandukanya na Guverinoma y’Abatabazi yiyunga kuri RDR. Abahoze ari ba minisitiri nabo bategetswe guha RDR amadosiye yose yagombaga kwitaho mu izina ry’impunzi zose.

Yari “Coup d’état” mu buhungiro

RDR yateranyije kongere yayo ya mbere i Bukavu na Mugunga ku itariki 5 kugeza ku itariki 8 Gashyantare 1996 banoza imigambi yo gutera u Rwanda, yaje kuburizwamo ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatabaraga ku gihe igacyura impunzi.

Nyuma nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga, RDR yateranyije kongere yayo ya kabiri I Paris mu Bufaransa kuva ku itariki 22 kugeza kuri 23 Kanama 1998 ihindura izina ryayo yitwa “Republic Rally for Democracy in Rwanda” (RDR) Ingabire Victoire ashingwa kuba umuhuzabikorwa wayo mu Buholandi.

Hagati aho, ihuriro ryiswe “Union des Forces DemocratiquesRwandaises” (UFDR) ryarashinzwe ku itariki 20 Nzeri 1998, rishingirwa I Buruseli, rihuriyemo “Resistance Forces for Democracy” (FRD) ya Faustin Twagiramungu, na RDR ya Ingabire Victoire na Charles Ndereyehe, witabiriye inama yashinze RDR i Mugunga.

Charles Ndereyehe

Ingabire Victoire nyuma yatorewe kuba Perezida wa RDR muri kongere ya 3 ya RDR yateraiye I Bonn mu Budage kuva ku itariki 17 kugeza kuri 19 Kanama 2000. Avugana n’ikinyamakuru Rwanda Rwacu mu Ugushyingo 2000, Ingabire yemeye ko RDR yashingiwe I Mugunga, asezeranya gukomeza ibitekerezo byayo n’intego.

Hashize imyaka 6, kuwa 29 Mata 2006, I Buruseli, UFDR yahinduye izina yitwa FDU-Inkingi, intego zayo ari uguhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda, Ingabire Victoire aba Umuyobozi wayo.

Iyi FDU-Inkingi ni yo Ingabire yagerageje kwandikisha mu Rwanda nk’ishyaka rya politiki ntibyamuhira.

Ukuri rero ni uko RDR yari umutwe wa gisirikare witwikiriye politiki. Nta kindi wari wo usibye kuba umutwe w’iterabwoba, kandi icyerekezo n’intego byawo ntibyahindutse nk’uko byagaragajwe na dosiye zavuye mu Gipolisi cy’u Buholandi zohererejwe u Rwanda ubwo Ingabire Victoire yari arimo kuburana.

Kuri ubu, FDU ni kimwe mu bigize ihuriro P5 rihuriyemo, FDU-Inkingi, MRCD-FLN ya Twagiramungu na Paul Rusesabagina, RNC ya Kayumba Nyamwasa, PDP-Imanzi, igice cya PS-Imberakuri, RUD-Urunana na CNRD. Iri huriro rikaba nta kindi usibye kuba umutwe w’iterabwoba ryagabye ibitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane.

Kuri ubu rero Ingabire Victoire yashinze icyo yise DALFA-UMURINZI. Yabikoze abyumvikanyeho ndetse ahawe umugisha na FDU-Inkingi iherutse gutangaza ko Ingabire yayimenyesheje kandi bemeranyije ku buryo bwiza bwo gukomeza ibikorwa byabo.  UMURINZI ni igiti gikoreshwa n’abakurambere mu mihango yo guterekera, muri iyo mihango ya gipagani  “UMURINZI” ni Umuvumu cyangwa se Umuko kubazi imihango ya Ryangombe nibyo biti bikoreshwa mu guterekera. Nguwo Ingabire  n’abakurambere be ba Gitera, Kayibanda n’abandi bahezanguni ba Permehutu babibye imbuto y’u Rwango mu banyarwanda, Ingabire agihembera.

Muri macye, Ingabire Victoire ngo aracyatsimbaraye ku kubungabunga ibitekerezo by’imbaraga zari inyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire Victoire wa RDR ntaho ataniye n’uw’Inkingi cyangwa Umurinzi. Ni wa muhezanguni n’ubundi n’umunyabyaha.

Ibi ni ibitekerezo by’umusesenguzi mu bya politiki n’impirimbanyi ya Panafricanisme wanditse iyi nkuru.

2019-11-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze

Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze

RUSHYASHYA 28 May 2026
Ubufatanye hagati ya leta y’u Burundi, Uganda n’imitwe ya gisirikare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubufatanye hagati ya leta y’u Burundi, Uganda n’imitwe ya gisirikare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2018
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Ubwanditsi 09 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)
Amakuru

Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)

Ubwanditsi 13 Aug 2021
Kenya: Gen Kale Kayihura Uri Mu Bitaro Arinzwe Bikomeye Hirindwa Ko Yatoroka
ITOHOZA

Kenya: Gen Kale Kayihura Uri Mu Bitaro Arinzwe Bikomeye Hirindwa Ko Yatoroka

Ubwanditsi 10 Sep 2018
Minisitiri w’intebe wa Australia yasabye Papa Francis kwirukana Musenyeri wahishiriye uwasambanyije abana
POLITIKI

Minisitiri w’intebe wa Australia yasabye Papa Francis kwirukana Musenyeri wahishiriye uwasambanyije abana

Ubwanditsi 19 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru