• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ibyemezo bya Trump ku kubungabunga ibidukikije bizahombya Amerika miliyari $500 ku mwaka

Ibyemezo bya Trump ku kubungabunga ibidukikije bizahombya Amerika miliyari $500 ku mwaka

Ubwanditsi 26 Nov 2018 POLITIKI

Muri Kamena 2017, Amerika yivanye byeruye mu masezerano ya Paris arebana n’imihindagurikire y’ibihe yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije Isi.

Ni icyemezo, Perezida wa Amerika, Donald Trump yavuze ko kigamije kuzuza inshingano ze zo kurinda Amerika n’abayituye.

Ibiro bye bya White House byasohoye inyandiko igaragaza ko ibyemezo bye birebana no kubungabunga ibidukikije bizatwara abenegihugu miliyari $500.

Ni imibare yatangajwe nyuma ya raporo y’impapuro 100 yasohowe ku wa Gatanu nyuma y’ibirori bizwi nka “Thanksgiving.”

Ivuga ko “Hari ibihamya ko imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku muntu yiyongera ubutitsa. Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziteye inkeke mu gihugu cyose ndetse impungenge ku buzima bw’Abanyamerika, imibanire n’ubukungu ntibigarara.”

Itsinda rya Trump ryirinze kugaragaza ko politiki yo kureberera ibyangiza ikirere izoreka igihugu.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bahuriye mu Kigo cyita ku Bidukikije cya National Climate Assessment (NCA) batanze impuruza ko kuba nta gikorwa bizagira ingaruka ndetse bigatwara Abanyamerika miliyari $500 ku mwaka bitewe n’ubwiyongere bw’indwara n’impfu, iyangirika ry’inyubako, igabanuka ry’umusaruro w’abakozi n’ibindi.

Ni ubusesenguzi bushingiye ku nyandiko ikubiye mu mpapuro 600 yakozwe kuva mu 2017, igaragaza ingaruka ibyemezo bya Trump bifite ku Banyamerika.

Ikinyamakuru Thinkprogress cyanditse ko White House yabonye raporo ariko yirengagiza ibyayivuyemo.

Raporo ivuga ko uburemere buterwa no kuba ubutegetsi bwa Trump ntacyo bukora buzagira ingaruka zikomeye ku bazadukomokaho mu myaka 50 iri imbere.

Ku butegetsi bwa Obama nibwo Amerika yemeye amasezerano ya Paris yashyizweho umukono n’ibihugu hafi 200 mu Ukuboza 2015. Yasabaga ko igabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa, nibura kuri 30% bitarenze 2025.

Amerika ni iya kabiri ku Isi mu bihugu byohereza Carbon nyinshi mu kirere nyuma y’u Bushinwa.

U Rwanda ku wa 20 Ukwakira 2016 rwinjiye mu mubare w’ibyageraga kuri 80 byari bimaze kwemeza burundu amasezerano y’i Paris. Agena ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya dogere Celcius ebyiri ariko intego ikaba ko kigera hasi ya dogere Celcius 1.5.

2018-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana

Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana

Ubwanditsi 01 Feb 2020
USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2024
Mpayimana  Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire  ye muri NEC,  abigereranya nka ‘ Armstrong’  agera ku kwezi

Mpayimana Philippe uvugwaho gupfobya Jenoside yageze aho atanga kandidatire ye muri NEC, abigereranya nka ‘ Armstrong’ agera ku kwezi

Ubwanditsi 25 Jun 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Tom
    December 6, 20186:34 am -

    Trump ni umugabo w umucuruzi azi neza icyo gukora kuko ibyo kunguka no guhomba abisobanukiwe kurusha uwanditse iyi nkuru.Ubwose urashaka kutwumvisha ko kuba Trump yarahinduye Kagame umuntu nk abandi akanamubuza gokomeza gutera Congo ari byo bizahombya USA izo miliyari 500 ? Propaganda

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwete w’ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n’icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z’ibyorezo” -Dr Craig Spencer
Amakuru

Umwete w’ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n’icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z’ibyorezo” -Dr Craig Spencer

Ubwanditsi 14 Nov 2024
Burundi : Umunyarwanda Jacques Bihozagara  yaguye muri gereza ya Mpimba
Mu Rwanda

Burundi : Umunyarwanda Jacques Bihozagara yaguye muri gereza ya Mpimba

Ubwanditsi 01 Apr 2016
Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi  muri Rayon Sports
IMIKINO

Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi muri Rayon Sports

Ubwanditsi 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru