• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar

Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar

RUSHYASHYA 11 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC na Rayon Sports, yamaze kumenya ingengabihe y’imikino azakina mu matsinda nyuma y’uko CECAFA ishyize ahagaragara gahunda yose y’iri rushanwa riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza ku wa 7 Kanama 2026.

APR FC iri mu Itsinda A hamwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya, Vipers SC yo muri Uganda na Garde Républicaine yo muri Djibouti.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izatangira irushanwa ihura na Gor Mahia FC ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga saa 19:00 kuri Sitade Amahoro.

Nyuma y’uwo mukino, APR FC izacakirana na Garde Républicaine ku wa 27 Nyakanga kuri Kigali Pele Stadium mbere yo gusoza imikino y’amatsinda yakira Vipers SC ku wa 30 Nyakanga kuri Sitade Amahoro.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, iri mu Itsinda C hamwe na Al Hilal SC yo muri Sudani, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ SC.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izafungura irushanwa ikina na KVZ SC ku wa 26 Nyakanga saa 18:00 kuri Sitade Amahoro, ikurikizeho Tusker FC ku wa 29 Nyakanga kuri Kigali Pele Stadium, mbere yo gusoza ihura na Al Hilal SC ku wa 1 Kanama kuri Sitade Amahoro.

Itsinda B rigizwe na Simba SC yo muri Tanzania, Singida Black Stars FC, Mogadishu City Club yo muri Somalia na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo.

Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe azaba yabaye aya mbere muri buri tsinda ndetse n’ikipe imwe yabaye iya kabiri irusha izindi umusaruro ni yo azakomeza muri 1/2.

Imikino ya 1/2 iteganyijwe ku wa 4 Kanama kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma bizakinirwa kuri Sitade Amahoro ku wa 7 Kanama.

Irushanwa rizakinirwa kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium, rikaba rigarutse kubera mu Rwanda nyuma y’uko rwongeye guhabwa kwakira iri rushanwa rihuza amakipe akomeye yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati ryaherukaga kubera mu Rwanda muri 2019.

2026-07-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Ubwanditsi 18 Jan 2025
Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC

Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC

Ubwanditsi 08 Aug 2016
Hafashwe ngamba zikaze  ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Ubwanditsi 13 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje
Amakuru

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Ubwanditsi 15 Jul 2024
Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
ITOHOZA

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Ubwanditsi 11 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru