• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Ubwanditsi 22 Aug 2017 Mu Rwanda

Guverineri w’Intara y’amajyepf n’Abayobozi b’Akarere ka Kamonyi na Muhanga hamwe n’uhagarariye WASAC uyu munsi bakoze inama ndetse banasura abaturage bo mu murenge wa Rugarika mu kagari ka Masaka aho umuturage aherutse gutwarwa n’ingona. Bahumuriza abaturage banabasaba kudasubira muri Nyabarongo kuvomamo.

Ibi bibaye nyuma y’inkuru y’umuturage watwawe n’ingona kuwa gatanu ushize muri aka kagace n’abandi zatwaye mbere yabwo, ndetse no hakurya yabo mu murenge wa Mageragere aha ho ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Mu nama yabanje kubera ku karere ka Kamonyi Guverineri Mureshyankwano yasabye abayobzoi kwegera abaturage bakabahindura imyumvire ituma bajya kuvoma muri Nyabarongo.

We avuga ko niba umuturage ajya muri Nyabarongo kuvoma amazi mabi kuko ariyo amuri hagi ngo mugihe yaba afite imyumvire myiza yajya kuvoma atari hafi ye ariko ari amazi meza.

Yasabye abayobozi b’imirenge ya Kamonyi na Muhanga yegereye Nyabarongo gufata ingamba zo kubuza abaturage kujya kuvoma muri Nyabarongo kandi bagakora ibishoboka bakabagezaho amazi meza.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ku bufatanye na WASAC izi nzego ziravuga ko zimaze guteganya miliyoni 700 zirenga zo gukwirakwiza amazi mu Mirenge itanu ikora kuri Nyabarongo mu buryo bwihuse.

Bavuye aha ku biro by’Akarere berekeza mu murenge wa Rugarika maze Guverineri yisabira abaturage kudasubira muri uyu mugezi bishyira urupfu.

Ngo nubwo amazi adahita abageraho uyu munsi ariko arabakangurira kudasubira muri Nyabarongo.

Guverineri Mureshyankwano yabwiye abaturage ko hafashwe ingamba zihutirwa ndetse n’ingamba z’igihe kirekire.

Avuga mu zihutirwa yavuze ko babonye amafranga muri budget y’Akarere ka Kamonyi bagiye guhita bazana amazi akagera ku baturage byibura mu gihe cya vuba abaturage b’aha bakaba bayabonye.

Yavuze kandi ko bagiye gukorana na WASAC bigakorwa vuba amazi yo mu mariba yo hasi bapompa akazamuka agashyirwaho vuba.

Naho mu gisubizo kirambye ngo ni ugusana imiyoboro isanzwe ihari ubu itakibona amazi cyangwa bakubaka indi mishya abaturage bakabona amazi.

Yavuze ko n’abaturage batuye ku manegeka ahegereye cyane umugezi bagomba kudasubira muri uyu mugezi ahubwo nabo bajya kuvoma amazi meza aho ari nubwo nabo bagiye gufashwa bakegerezwa amazi mu gihe batarimurwa muri aya manegeka kuko byo bikorwa buhoro buhoro uko ingengo y’imari ibonetse.

Abayobozi b’aka karere kandi bahakanye inkuru y’uko hari undi muturage w’umugore watwawe n’ingona kuri iki cyumweru, bavuga ko ntabyabayeho nk’uko byari byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Guverineri Mureshyankwano yavuze ko Intara y’Amajyepfo ndetse na Leta byababajwe cyane n’umuturage watwawe n’ingona kandi bwihanganisha umuryango we.Umuryango wasigaye, abayobozi mu karere ka Kamonyi bavuze ko ufashwa mu buryo bwateganyijwe.

Ibice byinshi by’Umurenge wa Rugarika ngo ntibifite amazi meza n’ahari imiyoboro yayo yarapfuye ntibayabona nk’uko abaturage babivuga, bityo abaturiye Nyabarongo bakajya kuyivomamo amazi yo gukoresha imirimo imwe n’imwe.

Abaturage muri uyu murenge umwaka ushize ngo buri muryango watanze amafaranga ibihumbi 4 330 hanakorwa umuganda rusange kugirango babashe kubona amazi ariko ngo kugeza ubu ntarabageraho.

Abatuye mu tugari turi hafi ya Nyabarongo ari nabo bakoreshaga amazi ya Nyabarongo bavuga ko ivomo rimwe bagiye kuba bahawe vuba aha ritabahaza utugari dutatu cyangwa tubiri twegereye Nyabarongo.

Aba baturage ariko ngo bizeye ko ibyo abayobozi babemereye bagiye kubishyira mu bikorwa maze nabo batandukane n’izi ngona.

Kugeza ubu nta mibare ubuyobozi bwari bwatanga igaragaza abaturage bamaze kuribwa n’ingona, ariko abaturiye hafi y’uru ruzi bavuga ko muri uyu mwaka wonyine zatwaye abarenga batatu.

-7707.jpg

-7706.jpg

-7705.jpg

2017-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora

Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Ubwanditsi 29 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe
Mu Mahanga

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Ubwanditsi 20 Aug 2016
Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu SC yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 29
Amakuru

Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu SC yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 29

RUSHYASHYA 03 Apr 2026
Uganda: Museveni Arakangurira Abagande Kwinjiza Ibicuruzwa Mu Buryo Bwa Magendu Mu Rwanda
ITOHOZA

Uganda: Museveni Arakangurira Abagande Kwinjiza Ibicuruzwa Mu Buryo Bwa Magendu Mu Rwanda

Ubwanditsi 19 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru