• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Ubwanditsi 18 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Casimry William Kayumba wari umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya yashyinguwe none tariki ya 18 Mutarama 2018 mu irimbi rya Rusororo.

Casimry William Kayumba yitabye Imana  ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018. Amakuru y’urupfu rwe akaba yaratunguye abantu benshi kubera ko atigeze arwara.

Kuwa mbere yari yiriwe iwe mu rugo aho  yari atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo, yatangiye gufatwa  saa munani  yumva atameze neza ajya kuruhuka, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba yajyanywe kwa Muganga  ku kigo Nderabuzima cya  Ndera, ariko biranga akomeza kuremba yoherezwa mu bitaro bya Kibagabaga agwa mu nzira ataragerayo.

Mugushyingura umurambo we ntihatangajwe icyaba cyaramuhitanye , gusa hagarutswe kubutwari bwe, ukwihangana no gukunda akazi byamuranze.

Hajabakiga Patricia wabanye na Casmiry Kayumba kuva muri Tanzania yavuze ko Casmiry Kayumba yasimbutse urupfu ubwo yakoraga impanuka muri Tanzania aho yakoraga mu Kinyamakuru Business Times,   mu myaka yaza  1991-1993  nyuma yo kurangiza amashuri  muri kaminuza ya Dar es Salaam.

Hajabakiga yavuze ko batinze gutahuka  mu Rwanda nyuma yaho  RPF-INKOTANYI isoreje urugamba rwo kubohoza igihugu kubera ko batari gusiga Casmiry mu bitaro wenyine nubwo imyiryango yabo yari imaze gutahuka, byabaye ngombwa ko  bamutegereza kugirango  babanze kubona indege imugeza antebbe muri  Uganda nyuma  baramuzana agera mu Rwanda  muri 1996-1998,  aribwo yabaye umuyobozi w’ikinyamakuru cye UKURI na Rwandanewsline.

Rucagu Boniface wabanye na Kayumba Casmiry yatanze ubuhamya bw’ukuntu yamukijije inkuru zari zimumereye nabi aho itangazamakuru ryose ryamushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yagiye kumureba mu Ruhengeri amubaza inkuru zimuvugwaho ko yaba yaragize urwo ruhare   muri Jenoside  maze  Casmiry  inkuru ayiva imuzingo nyuma yo gukorana ikiganiro na Rucagu .

Abafashe ijambo bose barimo Cleophace Barore Perezida w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura [ RMC]  yagarutse k’Ukuri n’ubutwari byaranze Nyakwigendera Casmiry Kayumba, avuga ko asize icyuho mu itangazamakuru ariko ko asize n’ umurage mwiza kubakiri bato.

Casimry William Kayumba ni  mwene Kayumba Godfried na Uwambaye Verdiane yavutse tariki 10 ugushyingo 1962 akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko yakoraga umwuga w’Itangazamakuru akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru  cye UKURI News Paper cyari kitagikora .

2018-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Igitero Cya ISO Kuri MTN Ngo Cyari Mu Rwego Rw’iperereza Kuri Gen Kayihura N’urupfu Rwa Kaweesi

Ubwanditsi 11 Jul 2018
Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2024
Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 20 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.
Amakuru

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Ubwanditsi 17 Jul 2024
Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda
Mu Rwanda

Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Ubwanditsi 28 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru