• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Ubwanditsi 11 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe isi yose ikibuka uburyo mu mpera z’icyumweru gishize yatorotse, akava i Paris hutihuti atinya ko abari nama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa “Francophonie”, bamubaza igituma atubahiriza ibyemezo bya Luanda, Tshisekedi yongeye gukora andi mahano yo mu rwego rwa dipolomasi, ubwo yangaga kwakira Intumwa y’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu karere k’Ibiyaga Bigari, ngo atamubaza ku mikoranire ye n’abajenosideri ba FDLR.

Kuri gahunda y’uruzinduko rwe muri Kongo, Johan Borgstam yari yasabye, anemererwa kubonana na Perezida Tshisekedi, kugirango bavugane ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bya Luanda, bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

Imwe mu ngingo z’ibyo byemezo, isaba Leta ya Kongo kugira uruhare mu gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ariko Tshisekedi akaba yaragaragaje ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa iyi ngingo, kuko FDLR ari umugatanyabikorwa we ukomeye.

Tshisekedi rero arasa n’uwihaye akato mu ruhando mpuzamahanga. Aragendera kure umuntu wese wamushishikariza kubahiriza iyo myanzuro, kuko yumva gusenya FDLR byaba ari ukwikora mu nda.

Nguko uko mbere gato yo gusoza urugendo rw’iminsi 3 muri Kongo, Bwana Johan Borgstam yatunguwe no kubwirwa ko atacyakiriwe na Perezida Tshisekedi, nk’uko byari biteganyijwe ejo tariki 10 Ukwakira 2024. Tshisekedi yabarirwaga aba aramubonye!

Bwana Johan Borgstam amaze iminsi mike agizwe Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ari mu ruzinduko muri aka karere rero, ngo arebere hamwe n’abayobozi b’ibihugu bikagize uko intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo yarangira.

Nyuma yo gukama ikimasa muri Kongo, Johan Borgstam ari mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azabonana n’abayobozi bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ni umwe mu basanga ibyemezo bya Luanda na Nairobi ariyo nzira yarangiza ikibazo cy’umutekano muri Kongo.

Icyakora, abasesenguzi ntibatinya kwemeza ko abarara amajoro bashakira Kongo amahoro bavunwa n’ubusa, igihe cyose ubutegetsi bwa Tshisekedi buzaba budakozwa ibyo gusenya FDLR no kwicarana ku meza y’ibiganiro na AFC/M23.

Ikibazo ni uko umutekano muke muri Kongo ugira ingaruka ku karere kose, by’umwihariko uRwanda rukaba rudashobora kwipfumbata imbere y’isigasirwa rya FDLR, intambamyi ikomeye ku mudendezo n’ubusugire byarwo. Ubwo rero buri wese azarinda izamu rye!

2024-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Ubwanditsi 13 May 2016
Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Ubwanditsi 16 May 2018
Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi, Jacob Zuma ashobora gufungwa

Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi, Jacob Zuma ashobora gufungwa

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Ubwanditsi 05 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.
Amakuru

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 05 May 2021
Twibeshye kuri Dr Christian  MARARA
POLITIKI

Twibeshye kuri Dr Christian MARARA

Ubwanditsi 21 Apr 2016
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania
Amakuru

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Ubwanditsi 30 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru