• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Ubwanditsi 10 Feb 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ku mugoroba w’ejobundi ubwo yifurizaga Umwaka Mushya abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke w’u Rwanda uterwa na FDLR ariko bikaba ntacyo Congo ibikoraho. Yagarutse ku buryo uyu mutwe umaze imyaka irenga 25 ku butaka bwa Congo ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukomeje kwidegembya ahubwo ukagaba ibitero mu Rwanda nkuko byabaye mu Ugushyingo 2019 ndetse bakarasa mu Rwanda umwaka ushize.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu FDLR imaze imyaka igera kuri 30 ku butaka bwa RDC, nta bushake buhari bwo kuyirandura. Kuri we, asanga hari ababyihishe inyuma. Ati “Ni nk’aho iyo ikibazo cya FDLR kije, iyo ibi bibazo babimbajije [byo kuba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo] hanyuma nkabaza ibijyanye na FDLR, ni nk’aho baba bashaka kubyirengagiza. Hari ikintu kibyihishe inyuma ahari bamwe muri twe tutumva. Ese hari umuntu muri iyi Si ushaka ko ikibazo cya FDLR kigumaho mpaka?”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abashaka ko ikibazo cya FDLR kidakemuka, uyu mutwe ukagumaho mpaka. Yavuze ko bene abo ari uburenganzira bwabo, ariko ko bari gukina n’ibyo batazi. Ati “Uri gukina niba wumva ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, bazi ibyayo [FDLR] bazigera bemeranya nawe. Uwo ariwe wese utekereza atyo, ari kwibeshya. Bireba twe, ubuzima bwacu, amateka yacu, abo turi bo, nta muntu n’umwe kuri iyi Si, ufite inshingano kuri twe, ni twe twifiteho inshingano.

Ibyo ntagushidikanya. Nzahora iteka mbivuga.”Perezida Kagame yavuze ko ushaka kwifashisha dipolomasi cyangwa se politiki ngo ashyigikire ko FDLR igumaho, ari uburenganzira bwe, ariko ko na we afite ubundi bwo guharanira ko uyu mutwe w’iterabwoba udakomeza kubangamira umutekano w’u Rwanda. Ati “ Nzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwanjye mparanire ko ibijyanye na FDLR na Jenoside abantu bakerensa bitazongera kutugenderera ukundi. Ibindi ikibazo twakomeza kugica iruhande, ntabwo nzi icyo nabikoraho.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri Raporo z’Impuguke za Loni, yibaza impamvu zitajya zibaza igituma ikibazo cya FDLR kidakemuka ndetse hakaba hari imvugo z’urwango zikomeje gutuma benshi bicwa.Yakomeje ati “Nibwira ko ubwo butumwa bwari bukwiriye kuba bwarageze mu matwi y’abantu, niba koko ari abayobozi babereye abaturage.”

Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ukaba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Nyamara kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu wa 2014, Loni yafashe ibyenmezo birenga 10 bisaba amahanga guha akato FDLR no gufatanya kuyirandura, ariko kugeza ubu ibi ntibirakorwa.

Raporo zitandukanye n’ubuhamya bw’abaturage bimaze kugaragaza ko FDLR ifitanye imikoranire n’Ingabo za Congo ku buryo n’aho zigiye mu mirwano, bakorana.

2023-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Ubwanditsi 30 Jun 2024
Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Ubwanditsi 13 Mar 2023
 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

Ubwanditsi 19 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musonera yirukanwe muri RNC ya Rudasingwa Theogene [ Harakekwa ubugambanyi ]
ITOHOZA

Musonera yirukanwe muri RNC ya Rudasingwa Theogene [ Harakekwa ubugambanyi ]

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Minisitiri Musoni James Yakuwe Muri Guverinoma
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri Musoni James Yakuwe Muri Guverinoma

Ubwanditsi 08 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru