• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Musonera yirukanwe muri RNC ya Rudasingwa Theogene [ Harakekwa ubugambanyi ]

Musonera yirukanwe muri RNC ya Rudasingwa Theogene [ Harakekwa ubugambanyi ]

Ubwanditsi 06 Jun 2017 ITOHOZA

Inku iri kuvugwa ni iyirukanwa rya Musonera Jonathan muri New-RNC ya Rudasingwa Theogene na Joseph Ngarambe.

Nyirabayazana yiyirukanwa rya Musonera ni umuhinde w’Umunyamakuru witwa Anjan Sundaram wahoze mu mushinga wahoze ukorera mu Rwanda witwa Internews/EU waterwaga inkunga na DFID ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wibandaga mu bikorwa byo guhugura abanyamakuru.

Nyuma yo kwandika igitabo gisebya u Rwanda yise “Bad News: Last Journalists in a Dictatorship” (Ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye “Inkuru mbi: Abanyamakuru ba nyuma bo ku ngoma y’igitugu”) aho avuga ko mu Rwanda Guverinoma nta mwanya iha itangazamakuru, ko nta bwinyagamburiro rifite ndetse ko abakora uyu mwuga babayeho mu bwoba bukabije.

-6759.jpg

Anjan Sundaram

Nyuma yo gusohora iki gitabo Anjan Sundaram yahise yinjira muri RNC, ariko nyuma yo gucikamo ibice ayoboka igice cya Rudasingwa, Musonera na Ngarambe, abifashijwemo na Musonera wamwizezaga ibitangaza.

Mu gihe gito bari kumwe baje kwiga umushinga wo gusohora ikindi gitabo [ Edition ya Kabiri ] na cyo kivuga kuri Demokarasi n’amatora yo mu Rwanda ndetse icyo gitabo ngo cyagombaga gusohoka muri uku kwezi kwa Kamena, kikagirwamo uruhare na Higiro Robert [Democracy in Rwanda Now] naba Congress ba Amerika bafatanyije na Nataki [ Dr. Elie Ntakirutimana] na Rusebagina nguko uko baje gukusanya akayabo k’Amadorali ya Amerika ibihumbi Magana ane [ 400.000 USD ] yo gutera inkunga icyo gitabo.

Amakuru Rushyashya yabashije kumenya kuva muri Amerika ni uko kuva ubwo kugeza ubu yaba Anjan Sundaram, Higiro Robert , Musonera na Rusesabagina ngo ntawongeye kubaca iryera, bikaba bikekwa ko baba baragabanye ayo madorali bakaryumaho.

-6758.jpg

Musonera Jonathan

Iyirukanwa rya Musonera muri New-RNC , nkuko twabibwiwe nuwaduhaye aya makuru ngo rishingiye kukuba yaraciye inyuma bagenzi be akajya gukorana n’abanzi harimo no kugambanira Rudasingwa Theogene muri icyo gihe wari uhugiye mu kiraka muri Merland, Rudasingwa akaba yari aziko Musonera na Ngarambe bari mu gikorwa cyo kwibuka Abahutu mu Bubiligi. Biravugwa kandi ko uretse ubugambanyi no mu Bubiligi , Musonera naho yahakusanyije iritubutse akarikubita umufuka, ntaryereke bagenzi be. Musonera yirukanwe ngo mugihe harimo gukorwa iperereza ry’ukuntu yagiye gukorana na Robert Higiro usanzwe ukorana na David Himbara bizwi ko bari inyuma ya RNC ishaje ya Kayumba Nyamwasa, udacana uwaka na Rudasingwa muri iki gihe kuburyo umwe ashobora kwica undi.

Turacyabikurikirana…….

Cyiza Davidson

2017-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye  bamwe mu barwanya  Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Ubwanditsi 09 May 2016
Ibyegeranyo by’ibipapirano “Human Rights Watch” yandika ku Rwanda ntibizahungabanya Abanyarwanda nk’uko abanzi babyifuza!

Ibyegeranyo by’ibipapirano “Human Rights Watch” yandika ku Rwanda ntibizahungabanya Abanyarwanda nk’uko abanzi babyifuza!

Ubwanditsi 28 Sep 2021
Uko  Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

Ubwanditsi 25 Feb 2017
Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ubwanditsi 01 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi
POLITIKI

Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi

Ubwanditsi 02 May 2019
Sudani y’Epfo : Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Sudani y’Epfo : Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club
Amakuru

Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club

Ubwanditsi 05 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru