• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubwanditsi 15 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Muri RNC haranuka uruntu runtu, umwiryane, ubugambanyi ni nda nini bya Kayumba Nyamwasa nibyo bimarishije bagenzi be ndetse ibi bibazo by’ubusambo biri mu ishyaka nibyo bishenye RNC.

Ibikorwa byo kwikubira umutungo w’ishyaka n’ibyagenewe ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),  byakuruye ibice bibiri muri RNC nyuma yo kwicirwa yo. Amakuru y’uko abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero muri Congo muri rusange  byashegeshe, ubufatanye bwa Museveni-Kayumba na FDLR, bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubu bugambanyi  bwa Kayumba, afatanije na Uganda bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushora abana b’abanyarwanda mu bikorwa by’iterabwoba ntakindi bigamije uretse inyungu bwite za Kayumba Nyamwasa, yikubira umutungo  w’ibyagenewe ishyaka,  afatanyije na muramuwe Frank Ntwali n’umugore we Rosette Kayumba.

Muri RNC, hamaze kuvuka ibice bibiri bihanganye, igice kimwe kigizwe na Jean Paul Turayishimye usanzwe uyobora Radio rutwitsi-Itahuka,Ben Rutabana muramu wa Rwigara, Major Micombero JMV na Lea Karegeya. Icyo gice gihanganye ni cya Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali, Charlotte Mukankunsi na Rosette Kayumba,  icyo bapfa ni umugambi watahuwe, aho Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero na Lea Karegeya bafite umugambi wo gutwara ishyaka bakaryambura Kayumba Nyamwasa warigize akarima ke we na muramuwe Frank Ntwali na Rosette  Kayumba  umugore wa Kayumba.

Kubera ko Kayumba abona ko bashaka kumutwara ishyaka [ RNC ] kandi akaba afite ingufu muri Uganda, aho akoresha urwego rw’ubutasi bwa gisilikare [ CMI ] ku mabwiraza ya Museveni na Salim Saleh. Yahisemo kwikiza bamwe mubamurwanya, abifashijwemo na Uganda.

Ikindi bapfa ni amafaranga angana na Miliyoni y’Amadorali [ 1.000.000 USD] Kayumba yabonye mu bice bibiri [2] yari agenewe kugura ibikoresho bya gisilikare byo kohereza muri Congo, ariko Kayumba akaba yarayashoye mu bikorwa bye by’ubucuruzi muri Mozambique, akoresheje umwe mu bacuruzi witwa Alexis Nyamwasa. Aya mafaranga yatanzwe na Rujugiro Tribert afatanyije na Uganda.

Iyi ninayo mpamvu nyamukuru yatumye Kayumba yicisha umucuruzi Louis Baziga kuko niwe wari uzi neza izo Business za Kayumba naho yashoye ayo mafaranga mu bikorwa by’ubucuruzi, Louis Baziga yishwe arashwe ahitwa Matola mu Mujyi wa Maputo ubwo yari mu modoka ye.

Ubu bugambanyi bwa Kayumba si ubwa none ni nako yicishije umucuruzi Bayingana Victor nyiri Prince House I Remera, bakaba bari bafatanyije ubucuruzi bw’ibisahurano Kayumba yasahuraga.

Ubugambanyi bwa Kayumba bumaze igihe buvugwa na Rudasingwa Theogene bari basangiye ishyaka, Noble Marara ndetse na Nsabimana Calixte Nsankara waje gutabwa muri yombi, abo bose bavuze ubujura bwa Kayumba n’indanini yo kwikubira ibya genewe ishyaka.

Nyuma y’ibi birego, igice kiyomoye kuri Kayumba kigizwe na J.P.Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero na Lea Karegeya kiyemeje guhangana n’Agatsiko ka Kayumba kagizwe na muramuwe Ntwali Frank, Rosette Kayumba , Charlotte Mukankunsi ndetse na Rugema Kayumba.

Iki gice kiyemeje gushyira ahagaragara ubujura bwa Kayumba, ubugambanyi no kwikubira ibyagenewe ishyaka, abishora mu bucuruzi  bwe bwite aho yaguze na za rukururana azishyira muri Mozambique ku mucuruzi bita  Alex arangije ashora imari mu bucuruzi bw’ibiribwa [ ibishyimbo,ubunyobwa,ingano]  abishinga Mutabazi Etienne bakunze kwita Kanyarengwe, asigaye ayaguramo inzu mu Bwongereza icungwa na Ali Abdul kalimu. Kuko n’ubundi azi neza ko ibyo arimo ntaho bizagera we icyo agamije ni ugushuka Uganda , akikuriramo aye.

Uku gucikamo ibice bibiri muri RNC, kwateye ubwoba  Kayumba bituma yohereza igitaraganya Frank Ntwali uri muri Uganda guhura na Brig. Abel Kandiho no  gushaka ubufasha kugirango kiriya gice kirimo Major Micombero na J.P. Turayishimye,  kitamukorera coup d’Etat  kikamuhirika, kikamwambura RNC. Aho bivugwa ko Kayumba yahayeho Brig. Abel Kandiho uyobora CMI ya Uganda, iritubutse kuri cya igice cya kabili cya Miliyoni y’Amadorali Kayumba yabonye.

Frank Ntwali

Nyamara Igice kinini k’Ingabo za Kayumba giheruka gutikirira muri Congo, nyuma yaho Major (rtd) Habib Madhatiru, wari uziyoboye  yasabaga Kayumba ubufasha  bw’Amadorali ibihumbi makumyabiri na bitanu [ 25.000 USD ] byo kugura inzira ibambutsa ikabageza muri Uganda, aho bari bagoswe na FARDC, ariko Kayumba akamuhakanira ko ntayo afite! ibi n’ibyemezwa na Major (rtd) Habib Madhatiru, uri I Kigali, nyuma yo kurasirwa mu gitero k’ingabo za FARDC.

Major Madhatiru, asobanura ukuntu RNC, yashize itagira ubuyobozi ko ari agatsiko k’amabandi, uko hapfuye abarenga amagana, ko abagore n’abana babo babaye impfubyi n’abapfakazi kubera ubujura bwa Kayumba.

Ibi ariko Rudasingwa, Marara na Sankara, babivuze kuva kera, impumyi zikomeza kwica amatwi zimukurikira buhumyi niko gutikirira mu burasirazuba bwa Congo. Ngo uwiyishe ntaririrwa. Uyu niwe Kayumba nyawe Gen. Kabarebe yavuze.

2019-09-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Ubwanditsi 23 Nov 2024
Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 08 Jun 2018
Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Ubwanditsi 10 Oct 2024
Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Ubwanditsi 23 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora
HIRYA NO HINO

RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora

Ubwanditsi 11 Sep 2018
Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida
Mu Mahanga

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi
Mu Rwanda

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru