• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

Ubwanditsi 29 Aug 2017 SHOWBIZ

CECYDAR (Centre Cyprien Daphrose Rugamba ) ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri leta wabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1992, ushingwa na Rugamba Sipiriyani afatanyije na Madamu we Daphrose Rugamba , nyuma yo kubona imibereho mibi y’abana bo mu muhanda n’uburyo birwanaho ngo baramuke , nibwo bafashe icyemezo cyo gutangiza igikorwa cy’impuhwe cyo kwita kuri abo bana, nuko batangiza ikigo cyitwaga Fidesco Rwanda nyuma kiza kuba CECYDAR.

Iki kigo cyakira abana kuva ku myaka 5 bavuye ku muhanda kikabafasha gusubira mu buzima busanzwe bwo mu muryango , aho biga amashuri abanza mu kigo cya Primaire bagahabwa amasomo asanzwe ya porogaramu ya Leta y’uburezi, siporo, ubukorikori, ubuhanzi, n’ibindi bituma bibagirwa ubuzima bubi babagamo nyuma bakazashaka uburyo bwo kubahuza n’imiryango yabo babagamo mbere.

Iki kigo kandi byumwihariko cyakira abana b’abahungu gusa bitewe n’ubushobozi ndetse n’uburyo bwo kubitaho iki kigo gifite, kikaba kibavana mu kigo ngororamuco cya Gitagata cyashyizweho na Leta, kuri ubu iki kigo gifite abana 61 bacumbitse muri iki kigo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uhagarariye iki kigo Bwana Ngarambe Francois Xavier yatangaje ko bari gutegura ibirori byo kwizihiza yubile y’ imyaka 25 iki kigo kimaze gishinzwe, ibi birori bikazaba bigamije kwibuka Rugamba n’umuryango we bashinze iki kigo , guha abantu umwanya wo kumenya CECYDAR, kurushaho kwishimira ibyagezweho n’uyu muryango ndetse no gukusanya ikunga yo gukomeza gufasha ibikorwa bya CECYDAR.

-7779.jpg

Komite itegura uyu muhango

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iki kigo kimaze gishinzwe biteganyijwe kuzaba tariki ya 1 n’iya 2 Nzeri, aho hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki ya 1 Nzeri ndetse n’igitambo cya misa kizabera kuri Centre ya Emmanuel n’ibirori nyirizina byo kwizihiza isaburu tariki ya 2 Nzeri, 2017.

Norbert Nyuzahayo

2017-08-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Niba uri umukobwa mwiza ushaka icyerekezo cyiza mu mwaka wa 2018 dore ibyo wagakwiriye kwitaho 

Niba uri umukobwa mwiza ushaka icyerekezo cyiza mu mwaka wa 2018 dore ibyo wagakwiriye kwitaho 

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Ubwanditsi 16 May 2021
Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Ubwanditsi 11 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu
IMIKINO

Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside
Amakuru

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025
Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu
HIRYA NO HINO

Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu

Ubwanditsi 05 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru