• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mu Rwanda : Leta yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi n’imihanda abubaka ‘appartments’

Mu Rwanda : Leta yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi n’imihanda abubaka ‘appartments’

Ubwanditsi 12 May 2017 Mu Rwanda

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iravuga ko Leta yafashe ingamba zo gufasha abashaka kubaka amazu maremare yo guturamo azwi nka appartments.

Leta yijeje abubaka amacumbi ajya hejuru “kubishyurira amazi, amashanyarazi, imihanda na fiber optic (imiyoboro ya interineti),” nk’uko bitangazwa na Minisitiri Musoni James.

Minisitiri Musoni avuga ko uwo musanzu wa Leta mu kubaka apartments uhwanye na 30% by’ibisabwa ngo apartment yubakwe, hanyuma andi 70% akaba ari yo uwubaka yishakira.

Leta, mu ijwi rya Minisitiri Musoni, ivuga ko izi ngamba zigamije guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage mu gihe ubuso bw’igihugu bwo butaguka.

Ku rundi ruhande Leta ihamagarira abubaka kutajya mu mahanga kuguraho ibikoresho bihenze, ahubwo bakitabira kugura ibyakorewe mu Rwanda.

Kuba ufite ubutaka wese ashaka kwiyubakira ndetse amazu yubakwa n’abikorera akaba ahenze cyane, ni kimwe mu bibazo MININFRA ivuga ko bihangayikishije.

Minisitiri Musoni avuga ko ibi biterwa n’uko usanga abantu bashaka kubaka aya mazu aciriritse, bakigorwa n’inyungu ku nguzanyo baka mu mabanki.

-6566.jpg

Minisitiri Musoni

Agira ati “Kugira ngo wake amafaranga ku nyungu ya 18% muri banki twasanze bihenze, ubu leta igiye gushyiraho ikigega mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, kizaba kiri hagati y’amadorali miliyoni 200 na 250, dufite intego ko inyungu yagabanuka cyane bikagera ku buryo bworoshye.”

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko izi gahunda zose nizishyirwa hamwe, bizagabanya ikibazo cy’amacumbi ahenze, ndetse binagabanye n’ikibazo cyo kwangiza ubutaka.

2017-05-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Ubwanditsi 25 May 2017
Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura!

Itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ritagira rutangira amaherezo rizaturoha aho tutazikura!

Ubwanditsi 03 Aug 2021
Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Ubwanditsi 22 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura
Amakuru

Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura

Ubwanditsi 08 Oct 2025
Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi
Amakuru

Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi

Ubwanditsi 03 Apr 2024
Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba rwahanishije Paul Rusesabagina igihano cy’imyaka 25 naho CallixteNsabimana”Sankara” ahanishwa gufungwa imyaka 20, Bombi bahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN

Ubwanditsi 20 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru