• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 19 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bwanze icyifuzo cy’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yari yasabye ko yakurirwaho umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona uzayihuza na Rayon Sports mu rwego rwo kwitegura gukina umukino n’ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc.

Ibyo kwanga ubu busabe bwa APR FC bije nyuma yaho kuwa kabiri w’iki cyumweru ku itariki ya 16 Ugushyingo 2021, iyi kipe yandikiye FERWAFA iyisaba ko uyu mukino uteganyijwe gukinwa ku itariki ya 23 Ugushyingo 2021 wakurwaho kugirango yitegure neza umukino mpuzamahanga wa CAF Confederation Cup uzayihuza na RS Berkane mu ijonjora rya gatatu ry’iri rushanwa.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye iyi kipe yagize iti “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022 mufitanye na RS Berkane yo muri Maroc tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe.”

Nyuma yaho uyu mukino ugomba gukinwa bivuze ko APR FC izakina na Rayon Sports tariki ya 23 Ugushyingo mu gihe undi mukino wo uzakinwa ku itariki ya 28 Ugushyingo ihura na RS Berkane, mu gihe umukino wo kwishyura wo uzabera muri Maroc tariki ya 5 Ukuboza 2021.

Uyu mukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona APR FC yifuzaga ko ukurwaho, uzakinwa nk’uko byari btieganyijwe ariko umunsi wa gatatu wo yagombaga gusura ikipe ya Etincelles FC wo ntabwo izawukina kubera ko FERWAFA yatangaje ko imikino yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda itazaba kuko iyo sitade yangijwe n’umutingito.

2021-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Ubwanditsi 21 Feb 2022
U Rwanda rwasinyanye na  CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

RUSHYASHYA 05 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni
INKURU NYAMUKURU

Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni

Ubwanditsi 06 Jan 2019
Uganda : Imvururu  zishingiye  gushyiraho  Leta nshya, ikazaba ifite izina rya ‘Repubulika ya Yiira’ . Zatumye umwami Charles  Mumbere atabwa muri yombi
ITOHOZA

Uganda : Imvururu zishingiye gushyiraho Leta nshya, ikazaba ifite izina rya ‘Repubulika ya Yiira’ . Zatumye umwami Charles Mumbere atabwa muri yombi

Ubwanditsi 28 Nov 2016
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational
SHOWBIZ

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Ubwanditsi 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru