• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 19 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bwanze icyifuzo cy’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yari yasabye ko yakurirwaho umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona uzayihuza na Rayon Sports mu rwego rwo kwitegura gukina umukino n’ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc.

Ibyo kwanga ubu busabe bwa APR FC bije nyuma yaho kuwa kabiri w’iki cyumweru ku itariki ya 16 Ugushyingo 2021, iyi kipe yandikiye FERWAFA iyisaba ko uyu mukino uteganyijwe gukinwa ku itariki ya 23 Ugushyingo 2021 wakurwaho kugirango yitegure neza umukino mpuzamahanga wa CAF Confederation Cup uzayihuza na RS Berkane mu ijonjora rya gatatu ry’iri rushanwa.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye iyi kipe yagize iti “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022 mufitanye na RS Berkane yo muri Maroc tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe.”

Nyuma yaho uyu mukino ugomba gukinwa bivuze ko APR FC izakina na Rayon Sports tariki ya 23 Ugushyingo mu gihe undi mukino wo uzakinwa ku itariki ya 28 Ugushyingo ihura na RS Berkane, mu gihe umukino wo kwishyura wo uzabera muri Maroc tariki ya 5 Ukuboza 2021.

Uyu mukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona APR FC yifuzaga ko ukurwaho, uzakinwa nk’uko byari btieganyijwe ariko umunsi wa gatatu wo yagombaga gusura ikipe ya Etincelles FC wo ntabwo izawukina kubera ko FERWAFA yatangaje ko imikino yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda itazaba kuko iyo sitade yangijwe n’umutingito.

2021-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Ubwanditsi 10 Mar 2022
Impinduka nto kuri gahunda y’uruzinduko rwa perezida wa FIFA Gianni Infantino mu Rwanda

Impinduka nto kuri gahunda y’uruzinduko rwa perezida wa FIFA Gianni Infantino mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Feb 2017
Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Ubwanditsi 25 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR
INKURU NYAMUKURU

Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Ubwanditsi 12 Mar 2020
Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja
UBUKERARUGENDO

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ubwanditsi 29 May 2018
Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura
Mu Mahanga

Perezida Kagame yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzania, abacuruzi arabahanura

Ubwanditsi 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru