• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Basketball : Abangavu b’u Rwanda babonye itsinzi ya mbere muri Zone V, bihimuye ku ba Tanzania

Basketball : Abangavu b’u Rwanda babonye itsinzi ya mbere muri Zone V, bihimuye ku ba Tanzania

Ubwanditsi 14 Jun 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu yabonye intsinzi ya mbere mu mikino y’akarere gatanu igamije gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Afrobasket U-16 izabera i Kigali muri Kanama, ni nyuma yo gutsinda Tanzania amanota 61-54 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane.

U Rwanda rwakiriye iyi mikino yatangiye ku wa Mbere, ntirwahiriwe n’intangiriro z’iri rushanwa kuko rwatsinzwe na Tanzania ku wa Mbere ndetse na Uganda ku wa Gatatu.

Bitewe n’uko amakipe yitabiriye iri rushanwa mu bangavu ari atatu gusa, buri kipe izahura n’iyindi inshuro ebyiri harebwe ikipe yarushije indi amanota hagati ya Tanzania na Uganda zihataniye guhagararira akarere ka gatanu muri iyi mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izakirwa n’u Rwanda.

Imikinire y’abangavu b’u Rwanda ikomeje kuzamukira muri iri rushanwa, aho kuri buri mukino hari ibigaragara ko byakosowe. Iyi kipe yatsinze agace ka mbere k’umukino wayihuje na Tanzania kuri uyu wa Kane ku manota 19-18, ariko igorwa n’aka kabiri, igatsindwa ku kinyuranyo cy’amanota atandatu (16-10).

Sailepu Anna na Mollel Catherine bafashije Tanzania gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 ubwo haburaga iminota ine n’amasegonda 32 ngo agace ka gatatu karangire, Umuhamya Ange Promesse atsinda amwe mu manota yafashije u Rwanda gusigara rurushwa abiri gusa.

Nyiramugisha Hope yatsindiye u Rwanda amanota atandatu arimo atatu yatsinze nyuma yo gusimbuka, runganya ndetse runasiga Tanzania amanota atatu (48-51) mu gihe haburaga iminota irindwi n’amasegonda 21 ngo umukino urangire.

Dusingizumuremyi Stella Matutina na Munezero Lamla bafatanyije mu gushimangira intsinzi y’u Rwanda, hajyamo inyuranyo cy’amanota arindwi ndetse u Rwanda rutsinda umukino wa mbere ku manota 61-54 rwihimuye kuri Tanzania yari yarutsinze ku mukino ubanza.

Catherine Mollel wa Tanzania ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 20, mu gihe Munezero Lamla w’u Rwanda yatsinzemo 16.

Kuri uyu wa Gatanu, Uganda irakina undi mukino na Tanzania guhera saa 18:00 mu gihe ikipe y’u Rwanda izakina n’iya Uganda mu mukino usoza iri rushanwa mu bangavu uzaba saa 17:00 ejo ku wa Gatandatu.

Mu cyiciro cy’ingimbi, ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Uganda amanota 96-36 mu mukino wa mbere wabaye ku wa Gatatu, zizongera zihure mu mukino wa kabiri kuri uyu wa Gatandatu saa 19:00 kugira ngo hamenyekane ikipe izakina Afrobasket U-16 izabera i Praia muri Cap-Vert.

Nyiramugisha Hope ashaka uko anyuza umupira kuri Nelious Edson wa Tanzania

Catherine Mollel yatsinze amanota menshi muri buri mukino muri iri rushanwa
Src : IGIHE

2019-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Ubwanditsi 16 May 2019
APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

Ubwanditsi 29 Nov 2018
U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 15 Dec 2022
Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison

Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison

RUSHYASHYA 09 Oct 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo
Mu Rwanda

Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo

Ubwanditsi 09 Oct 2017
BURUNDI :  Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya  Nkurunziza birukanwe burundu  ku ishuri
INKURU NYAMUKURU

BURUNDI : Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Nkurunziza birukanwe burundu ku ishuri

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Mahanga

Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru