• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo

Umuganda: Kagame yakebuye amwe mu mashuri yaranduye ibyatsi mu mbuga abana bakiniramo

Ubwanditsi 28 Feb 2017 Mu Mahanga

Mu muganda rusange ngarukakwezi aho Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abaturage b’i Kabarore yaboneyeho no kugaragaza ko hari ibigo by’amashuri bitita ku bibuga by’abana kuko ngo hari aho ibyatsi byaranduwe.

Uyu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare wabereye mu Kagari ka Simbwa ho mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo aho abaturage bifatanyije na Perezida wa Repubulika ndetse na bamwe mu bayobozi bayobozi batangira umwiherero kuri uyu wa Gatandatu.

Abandi bayobozi na bo bitabiriye uyu mwiherero i Gabiro bayobowe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza bifatanyije n’abandi baturage bakora umuganda ku Karere ka Gatsibo kari hafi kuzuza inyubako nshya.

Aha mu Kagari ka Simbwa katagiraga ishuri ribanza, Perezida Kagame n’abagize guverinoma bafashije aba baturage kububakira ishuri ribanza bityo bavuna amaguru (baruhura) abana bakoraga urugendo rwa kilometero 12 bajya banagana ku ishuri mu tugari duhana imbibi n’aka ka Simbwa.

-5921.jpg

Umukuru w’Igihugu yasabye abaturage kwita isuku ikikije ibigo by’amashuri batibagiwe kwita ku bibuga abana bakiniramo kuko ngo bigomba kugira ibyatsi (Ifoto/Village Urugwiro)

Mu ijambo yagejeje kuri aba baturage nyuma y’umuganda, Perezida Kagame yabibukije ko uyu ari umuco wo gukorera hamwe, ati “Ni umuco wo guterana inkunga, abafite imbaraga nke bakazihuza n’abafite nyinshi tukubaka. Nk’aya mashuri ndabasezeranya ko mu gihe gito azaba yuzuye. Si aya gusa kandi kuko n’ahandi dushaka ko bayabona.”

Yabasabye kandi kuyitaho ngo ntazangirike, ari na ho yahise agaruka ku bindi bikorwa remezo byunganira ishuri avuga ko bidakwiye kuba hari ibibuga abana bakiniraho bidafite ibyatsi.

Yagize ati “Hari aho njya mbona ibibuga byashizemo ibyatsi ku buryo byabaye imbuga. Ibibuga bigomba kuba bifite ibyatsi kuko gutera ibyatsi ni ibintu byakorwa na buri wese.”

Umukuru w’Igihugu yababwiye ko bidasaba gukodesha abantu babaterera ibyatsi mu bibuga cyangwa se babakorera isuku kuko ngo ubwabo babyikorera bikanatuma abana biga neza.

Mu bindi bikorwa remezo yemereye iri shuri ryo mu Kagari ka Simbwa, ni ikoranabuhanga kuko ngo yifuza ko bazagezwaho na za mudasobwa na zo yasabye ko zazakoreshwa neza nizibageraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yagaragaje ko hari ibibazo bimwe aka Karere gafite birimo kuba umurongo w’itumanaho udakora neza kandi abaturage 62.5% batunze telefoni.

Perezida Kagame yabijeje ko agiye kubikurikirana bakagezwaho umunara ubafasha gukoresha neza telefoni zabo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe abagize Guverinoma baratangira umwiherero mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro aho utangizwa na Perezida wa Repubulika.

-5922.jpg

Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame na we yifatanyije n’abayobozi muri uyu muganda rusange

Ifoto/Village Urugwiro

Source : Izuba rirashe

2017-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police Handball Club yatsinze ES Urumuri

Police Handball Club yatsinze ES Urumuri

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 01 Jun 2021
Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano

Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Ubwanditsi 10 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA
ITOHOZA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32
Amakuru

Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

RUSHYASHYA 26 Jun 2026
Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe
HIRYA NO HINO

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Ubwanditsi 20 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru