• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Ubwanditsi 23 Mar 2016 Mu Mahanga

Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bushya bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa, igaragaza ko abasabye serivisi mu nzego z’ibanze 14.8% batanze ruswa na 12.4% barayisabwa ariko ntibayitanga. Abaturage batanga inama ko abo bayobozi bajya bahembwa kuko aribwo ruswa yagabanya umuvuduko.

Inzego z’ibanze zakunze gutungwa agatoki ko zirya ruswa, cyane cyane bitewe n’uko hari abazikoramo ku nzego zo hasi badahembwa kandi bakaba bagira akazi kenshi gasaba ubwitange.

Ubushakashatsi bwa Transparency International-Rwanda buvuga ko abaturage batanga ruswa cyane ari abahinzi n’aborozi, cyane cyane ko bayitanga bashaka ibyangombwa ndetse no mu gihe baba bari mu manza z’amasambu cyangwa mu yandi makimbirane yo mu ngo.

Umuyobozi wa Transparency International-Rwanda, Marie Immaculée Ingabire avuga ko Leta ikwiye kugira icyo ikora kuko kubona ruswa ihera hasi izamuka ari ikibazo gikomeye cyane. Akomweza avuga ko ikiyitera cyane, nko mu nzego z’ibanze, ari uko “ahanini abayobozi baba bafite inshingano z’akazi bakoresha nk’aho ari ubucuruzi.” Akomeza agira ati “ Umuntu ajya gushaka icyangombwa cyo kujya gushaka indangamuntu cyangwa icy’ubutaka, aho kugira ngo umukuru w’umudugudu amusinyire akamubwira ko nta mwanya. Nyamara iyo amubwiye kujya kumugurira icupa, ahita areba kasha akayitwaza ukagira ukibaza niba mbere itari ihari bikakuyobera!”

Ingabire akomeza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International-Rwanda mu mwaka wa 2013 bwasanze ari uko abayobozi bo mu nzego z’ibanze badahembwa, bityo bakaka ruswa nko gushaka amaramuko. Agira ati “Rwose hakwiye gushyirwaho agahimbazamusyi ka bariya bantu kugira ngo ruswa igabanyuke, naho niba ntagikozwe ntishobora gucika, kandi kuyirwanya muri izi nzego biragoranye cyane.”

Bamwe mu baturage bavuga ko Leta yari ikwiye kujya ihemba abayobozi bo mu nzego z’ibanze, cyane cyane umukuru w’umudugudu n’ushizwe umutekano kuko bakora akazi kenshi kandi ntibagahemberwe. Uwitwa Gihana Jean Louise avuga ko iyo ugiye ufite ikibazo “nta kantu” ufite udahabwa serivise uko bikwiye ahubwo usabwa kuzaba ugaruka nyamara icyangombwa wari ugikeneye byihutirwa.

Gihana akomeza avuga ko “umuyobozi udahembwa arya ruswa, kuko iyo utamuguriye icupa cyagwa go umuhe igihumbi ntacyo akumarira kuko nta nyugu aba afite kugira ngo aguhe ibyo byagombwa.” Akomeza avuga hari aho yasabye serivisi ntiyayihabwa, aguze icupa ry’amafaranga 500 bahita bamusinyira ajya ku murenge ikibazo cye kirakemuka.

-2526.jpg

Ingabire Marie Immaculée,Umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis avuga ko icyo abaturage bateze ku bayobozi b’inzego z’ibanze ari ukubatega amatwi bakabagisha inama kandi bakabaha serivisi uko bikwiye, nta kiguzi. Abaka ruswa nab o ngo bagomba kubicikaho kuko mu Rwanda yahagurukiwe kuko ihungabanya byinshi mu nzego z’ubuyobozi bwimakaje imiyoborere myiza.

Safi Emmanuel

2016-03-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Ubwanditsi 12 Mar 2016
Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Ubwanditsi 06 Jul 2019
Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri

Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Icyo Perezida Kagame avuga kuri Padiri Nahimana

Icyo Perezida Kagame avuga kuri Padiri Nahimana

Ubwanditsi 13 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru
IMIKINO

Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru

Ubwanditsi 04 Jan 2016
APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo
Amakuru

APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 05 May 2023
Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi
ITOHOZA

Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 06 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru