• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 09 Jan 2016 Mu Mahanga

​Ubukangurambaga butandukanye bwakozwe hirya no hino mu gihugu mu mwaka ushize, bugamije gukumira no kurwanya ibyaha binyuranye ndetse n’ubufatanye bw’abaturage,Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, nibwo ntandaro yo kugabanyuka kw’ibyaha n’umutekano usesuye u Rwanda rufite.

Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha ACP Damas Gatare. Yavuze ko kuba inzego z’umutekano zizewe n’abaturage ku kigereranyo kiri hejuru ya 96%, nk’uko raporo zasohotse zibyerekana,byaturutse ku mikorere myiza yazo no kuba hariho ubufatanye n’imikoranire myiza n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage,guteza imbere ubukungu,kwicungira umutekano n’ibindi.

ACP Gatare yagize ati:” Polisi y’u Rwanda umunsi ku wundi yabanye n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere birimo gahunda ya girinka,umuganda, ubudehe,gahunda z’ubuzima nko gufasha mu bwisungane mu kwivuza n’ibindi. Yakomeje agira ati:” twakoze n’ubukangurambaga mu bijyanye no kurwanya ruswa,ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi.

Mu bindi bikorwa iri shami ryagizemo uruhare harimo gufatanya n’Itorero ry’igihugu mu bikorwa byo kwigisha abanyarwanda indangagaciro,uburere mboneragihugu n’ibindi. ACP Damas Gatare yakomeje avuga ko muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha, habayeho imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati:” twakoranye n’inzego nyinshi zirimo: inzego za leta nka Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,ikigo cy’igihugu gishinzwe gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO),komite z’abaturage zo kwicungira umutekano, uturere twose, inzego z’urubyiruko,iz’abagore,urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha,ibyiciro by’abahanzi banyuranye,abamotari,abashoferi,ba ambasaderi ba Polisi bakora mu nzego zitandukanye za leta n’izigenga,n’abandi.

Yavuze ko ibi byiciro byose byafashije kugaragaza ububi bw’ibyaha ndetse banatanga umusanzu mu kubirwanya bafatanyije na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego hatangwa amakuru kare.

ACP Gatare yanavuze ko n’ubwo ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya ibyaha bwakozwe, ndetse hakanabaho n’ubufatanye mu kubirwanya;abanyabyaha bake nabo batarumva bazageraho bagahinduka.

Yasoje asaba buri muturarwanda “kuba ijisho rya mugenzi we, bityo hakabaho gukumira ibyaha,hatangirwa amakuru ku gihe kandi vuba, tukagira igihugu kizira ibyaha”.

RNP

2016-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Ubwanditsi 22 Mar 2024
Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Ubwanditsi 23 Jan 2016
Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ubwanditsi 12 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi
Mu Rwanda

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi  yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira
Amakuru

Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira

Ubwanditsi 12 Sep 2023
RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal
INKURU NYAMUKURU

RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru