• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Ubwanditsi 14 Jul 2017 POLITIKI

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, mu Karere ka Ruhango mu kibuga cya Kibingo no ku cya Rwabicuma i Nyanza niho ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateraniye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo, Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abirirwa banenga u Rwanda ko nta matora ahari kubera ko ikizayavamo kizwi, ngo abo ni ukubareka bakavuga bakameneka umutwe, abanyarwanda bo bagakomeza gukora ikibateza imbere.

Kagame yagarutse ku banyamakuru birirwa bavuga ko ikizava mu matora kizwi, bakabiheraho bavuga ko mu Rwanda nta burenganzira buhari.

Yagize ati “Nagirango niba mukurikira amakuru , Abanyamakuru bafite uburenganzira kandi baranabukwiye ariko sibo babufite bonyine, n’abandi bavuga n’abo bandika barabufite. Barandika bakavuga ngo amatora yo mu Rwanda nta matora arimo ngo kuko bazi ikizayavamo ariko jyewe biranshimisha kuba tuzi ikizayavamo ahubwo.”

-7238.jpg
Perezida Kagame yatangaje ko yishimira ko ibizava mu matora bizwi kandi Abanyarwanda aribo bihitiyemo ikibabereye

Yagize ati “Ikizayavamo uwajyaho akabeshya akavuga ngo nta kizi, bakavuga ngo uko kwirengagiza niyo politike nziza niyo demokarasi barabeshya. Reka nkubwire impamvu ikizayavamo cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2015. Buriya hajya kuba impamvu ya referandumu ikaba ikintu cyasabwe na miliyoni 4 z’abantu bazatora kikagera aho kijya muri referandumu kigafata hafi 100 %, ubwo se ubundi ikizavamo ni iki?”

-7236.jpg
Si abanyarwanda bari babukereye gusa kuko n’abanyamahanga nabo bamamaje Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko abirirwa banenga ko nta burenganzira buri mu Rwanda ari nabo barugejeje aho rwavuye, asaba ko bimwa amatwi bagakomeza kumeneka umutwe. Ati ” Ibyo dukora niba amatwi atabaha ngo bumve byibura amaso ni abahe barebe….. abo birirwa bavuga ubusa nibo bagejeje u Rwanda aho ruvuye, ibizava mu matora birazwi kandi birazwi nyine uwo bimena umutwe bimumene umutwe. Twe rero ibi byo kwiyamamaza tubigire ibyo kwishima“.

Yavuze ko abanyamahanga banenga cyangwa bagashakisha abo bashishikariza kwiyamamaza ngo bayobore u Rwanda biyibagiza ko nta burenganzira bwo gushyiraho uyobora u Rwanda bafite. Ati:”Ariko nicyo birengagiza ni uko bo badatora barabigerageje bagashaka abanyarwanda bashyigikira ariko bamara kubahitamo, bagasanga ntawe ubari inyuma nabo bakabata bakigerendera.”

Kagame yashimye ubushishozi bw’amashyaka yamuhaye amajwi. Yagize ati “Ndashima amashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida FPR izaba yatanze. Nabo barashaka ko twihuta kandi tukagera kure. Ntago nakwibagirwa namwe mwese, ndavuga RPF Inkotanyi yantanzeho umukandida.”

-7234.jpg
Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta

-7233.jpg
Umuyobozi w’Ishyaka PL, Hon. Mukabalisa Donatille

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko mu myaka irindwi iri imbere, ntawe ukwiye kubigisha amasomo y’ibyashize, kuko ubu u Rwanda ruhagaze neza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Paul Kagame bizakomereza mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.

Uko byari byifashe mu mafoto:

-7232.jpg
Ababyeyi bamwakiranye urugwiro

-7239.jpg
Mariya Yohana mu bari kwamamaza Perezida Kagame

-7241.jpg
Amashyaka yishyize hamwe ngo yamamaze umukandida Paul Kagame
-7242.jpg

Ubwanditsi

2017-07-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

RUSHYASHYA 16 Nov 2025
Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%

Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%

RUSHYASHYA 20 Aug 2026
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Ubwanditsi 07 Apr 2025
Ese Perezida Nkurunziza w’u Burundi azitabira umwiherero wo kuri 22 gashyanta I kampala?

Ese Perezida Nkurunziza w’u Burundi azitabira umwiherero wo kuri 22 gashyanta I kampala?

Ubwanditsi 05 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).
ITOHOZA

New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).

Ubwanditsi 03 Aug 2016
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”
Amakuru

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru